Urukiko rwo muri Amerika rwateye utwatsi ikirego gishinja u Rwanda gushimuta Rusesabagina
Umucamanza mu rukiko rw’i Washington D.C muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yatesheje agaciro ikirego cy’umuryango wa Rusesabagina Paul wareze u Rwanda kumushimuta no kumukorera iyicarubozo.
Muri iki kirego cyatanzwe umwaka ushize, umuryango wa Rusesabagina wakatiwe imyaka 25 y’igifungo, uvuga ko ‘yabeshywe akajyanwa mu Rwanda akuwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yabaga nk’impunzi, akaba yarashimuswe hishwe itegeko ry’ubudahangarwa ku busugire bw’igihugu cy’amahanga’.
Bavugaga ko Leta y’u Rwanda n’Umukuru warwo ndetse n’uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Ambasaderi Johnston Busingye bagize uruhare mu cyo bise ‘ishimuta’ rya Rusesabagina akagezwa mu Rwanda.
Uyu muryango ukomeza uvuga ko nyuma yo kugera mu maboko ya Leta y’u Rwanda, Rusesabagina “yakorewe iyicarubozo ndetse agafungwa binyuranyije n’amategeko”.
Ibyo ubiheraho uvuga ko uyu mugabo akwiriye kurekurwa ndetse Leta y’u Rwanda igatanga impozamarira za miliyoni 400$ (arenga miliyari 409Frw).
Icyemezo cy’urukiko cyo kuri uyu wa 23 Mutarama 2023, cyashimangiye ko u Rwanda rutigeze rushimuta Rusesabagina. Umucamanza Richard J. Leon, yavuze ko ikirego kidafite ishingiro ko nta cyerekana ko u Rwanda rwavogereye ubusugire bw’ibindi bihugu.
Mu iburanisha, urukiko rukuru rwanzuye ko Rusesabagina washakishwaga n’ubucamanza nk’uko bwabivuze – ari we ubwe wizanye i Kigali ‘ashutswe’ azi ko agiye i Bujumbura, bityo ko atashimuswe.
Umwunganizi wa Rusesabagina witwa Steven R. Perles, yavuze ko umukiliya we yasindishijwe akajyanwa mu Rwanda, inzego z’umutekano zikamuta muri yombi, zikamukorera iyicarubozo ndetse agafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ubwo uru rubanza rwatangira, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yari yavuze ko Abanyarwanda badakwiye kugira impungenge kuko Leta yabo yiteguye.
Ati “Icyo abantu bagomba kumenya ni uko niba hari uwatanze ikirego arega Leta y’u Rwanda, Leta y’u Rwanda nayo ifite uburyo nayo igomba gusubiza icyo kirego, ifite uburyo igomba gushyiraho abavoka n’imyanzuro baba bagomba gukora kandi bakabitanga mu gihe.”
“Bivuze ngo rero abantu ntibagire impungenge igihe cyatanzwe kizagera Leta y’u Rwanda nayo yagize ibyo ikora yasabwe, abavoka barahari ibyo bagomba gukora barabizi ni inshingano zabo nta mpungenge zihari haba kuba biteguye ndetse haba no kuba bazasubiza ibibazo byabajijwe ndetse n’urubanza nirukomeza biteguye kuburanira Leta y’u Rwanda.”
Kuva Rusesabagina yafatwa n’inzego z’umutekano z’u Rwanda, umuryango we ntiwigeze wemera ibyaha aregwa ahubwo wakomeje gukubita hirya no hino ushaka uko Leta y’u Rwanda yashyirwaho igitutu ikamurekura.
Urukiko rw’Ubujurire ruherutse kugumishaho igihano cy’imyaka 25 cyari cyarahawe Paul Rusesabagina, kubera uruhare rwe mu bikorwa by’iterabwoba byakozwe n’umutwe MRCD/FLN yari abereye umuyobozi.
Ni igihano yahawe nyuma yo guhamwa ibyaha by’iterabwoba bishingiye ku bitero byagabwe n’Umutwe wa MRCD/FLN mu bice bitandukanye by’igihugu mu Turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Nyamagabe na Rusizi, byiciwemo abaturage icyenda, hatwikwa imodoka ndetse hanasahurwa imitungo mu myaka ya 2018/2019.
Abagizweho ingaruka n’ibitero by’umutwe wa Rusesabagina bagera kuri 90 bo mu turere twa Nyaruguru, Rusizi na Nyamagabe basabye impozamarira za miliyari 1. 6 Frw.
Igihe




Erfahrungen mit Kamagra 100mg: Erfahrungen mit Kamagra 100mg – Kamagra online kaufen
Mann Vital: ereksjonspiller på nett – viagra reseptfri
wetten erfahrungen
Feel free to surf to my blog; Beste Quoten Online Sportwetten
Great info. Lucky me I ran across your site by accident (stumbleupon). I have saved it for later.
gute online wettanbieter – Sherman – wetten erfahrung
gratis guthaben ohne einzahlung top sportwetten app (Estella)
differenza tra Spedra e Viagra: pillole per disfunzione erettile – Spedra
nettapotek for menn: nettapotek for menn – Sildenafil tabletter pris
Aw, this was an incredibly good post. Taking the time and actual effort to produce a superb article… but what can I say… I hesitate a whole lot and don’t seem to get anything done.
kombiwetten erklärt
Here is my blog post; sportwetten tipps vorhersagen heute (Edwardo)
acheter Kamagra en ligne: Kamagra 100mg prix France – VitaHomme
https://vitahomme.com/# acheter Kamagra en ligne
Thanks for your marvelous posting! I really enjoyed reading it, you happen to be a great author. I will remember to bookmark your blog and may come back in the foreseeable future. I want to encourage that you continue your great writing, have a nice evening!
Been swapping tokens through SpiritSwap supported networks — works perfectly across chains.
diskrete Lieferung per DHL: diskrete Lieferung per DHL – Erfahrungen mit Kamagra 100mg
vitalpharma24: Kamagra 100mg bestellen – Kamagra Wirkung und Nebenwirkungen
Learn the basics via Anyswap overview
Interesting info in ParaSwap UX guide
Avanafil senza ricetta: differenza tra Spedra e Viagra – acquistare Spedra online
online wetten beste online sportwetten (Denese) anbieter
Very good blog post. I absolutely love this site. Keep writing!
This is a great tip particularly to those fresh to the blogosphere. Short but very accurate info… Thanks for sharing this one. A must read article!|
Erfahrungen mit Kamagra 100mg: Kamagra 100mg bestellen – Potenzmittel ohne ärztliches Rezept
There’s certainly a great deal to find out about this subject. I really like all the points you made.
Kamagra online kaufen: diskrete Lieferung per DHL – Kamagra online kaufen
FarmaciaViva: FarmaciaViva – Avanafil senza ricetta
For advanced users there’s ParaSwap advanced guide
Jordan here — I’ve tried testing new tokens and the quick deposits impressed me.