Andi Makuru

Ingabo za EAC zahawe nyirantarengwa yo kuba zavuye muri DRC

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yavuze ko ingabo z’akarere k’Afurika y’uburasirazuba zigomba kuva muri icyo gihugu bitarenze mu mpera y’uyu mwaka kuko “zananiwe kugarura umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu”.

 Mu kiganiro n’abanyamakuru mu murwa mukuru Kinshasa ku wa mbere, umuvugizi wa leta ya DR Congo Patrick Muyaya, yagize ati”Ingabo z’akarere zigomba kuva muri RDC biterenze ku itariki ya 8 Ukuboza  mu 2023, nkuko byemeranyijwe, kuko zananiwe gucyemura ikibazo, by’umwihariko icya M23 imaze amezi abiri itambamira igikorwa kibanziriza gushyirwa mu nkambi, nkuko bikubiye mu masezerano y’i Luanda.”

Uyu mutwe w’ingabo washyizweho n’abategetsi bo mu karere mu kwezi kwa Kamena   2022, mu kugerageza kugarura umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo, zigenzura ko inyeshyamba za M23 ziva mu bice zari zarafashe.

Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri Muyaya yongeyeho ko inama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere “Ikwiye gufata icyemezo ku kunanirwa kw’ingabo z’akarere kwo gucyemura iki kibazo [cy’umutekano]”.

EACRF igizwe n’abasirikare bava mu Burundi, Uganda, Kenya na Sudani y’Epfo.

Mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, Perezida wa DR Congo Félix Tshisekedi yari yavuze ko niba nta musaruro ushimishije izo ngabo zigaragaje mu burasirazuba bw’igihugu cye, zizahava.

Kuva mu Kuboza mu 2022, umutwe w’ingabo wa EACRF woherejwe muri DR Congo, ahanini kubera inkeke itejwe n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, nubwo iki gihugu kibarurwamo imitwe yitwaje intwaro igera ku 100.

Inama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere yabereye i Nairobi muri Kenya mu kwezi kwa Nzeri  uyu mwaka, yari yongereye igihe izo ngabo kugeza ku itariki ya 8 Ukuboza uyu mwaka.

Mu mpera z’icyumweru gishize, abagaba bakuru b’ingabo zo mu miryango itandukanye ihuza ibihugu muri Africa bateraniye i Addis Ababa ku kibazo cya DR Congo aho batangaje ko “bahangayikishijwe n’uko ibintu byongeye kumera nabi”.

Itangazo risoza iyi nama rivuga ko umutekano mucye muri DR Congo urimo guterwa n’ibikorwa “by’ubugizi bwa nabi no guhonyora uburenganzira bwa muntu bikorwa na M23, n’indi mitwe y’inyeshyamba, irimo FDLR na ADF.

Itangazo ry’iyo nama risaba “guhagarika imirwano ako kanya no gusubira inyuma kw’imitwe yose yitwaje intwaro” hamwe no gufungura amayira ku mfashanyo ku baturage bari mu kaga.

umuseke

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 16

  1. Thanks for your write-up. One other thing is when you are marketing your property yourself, one of the troubles you need to be aware about upfront is how to deal with house inspection reports. As a FSBO supplier, the key about successfully switching your property plus saving money on real estate agent profits is know-how. The more you realize, the better your home sales effort is going to be. One area where this is particularly critical is home inspections.

  2. Hey very nice blog!! Man .. Beautiful .. Amazing .. I’ll bookmark your website and take the feeds also?I’m happy to find so many useful info here in the post, we need work out more techniques in this regard, thanks for sharing. . . . . .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button