IBUKA yasabye KABUGA indishyi zingana na miliyari ibihumbi 50 Frw

IBUKA yatanze ikirego mu rukiko isabira indishyi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi zingana na miliyari ibihumbi 50 Frw, kubera ibikorwa bya Kabuga Félicien ukurikiranywe n’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, n’ingaruka byagize ku barokotse Jenoside.
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ni rwo rwaregewe kuko Kabuga yari atuye ku
Kimironko mu Karere ka Gasabo. IBUKA yunganiwe na Me Bayingana Janvier, usanzwe ari na Komiseri muri iyi mpuzamiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside.
Kuri uyu wa Kane nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwagombaga kuburanisha uru rubanza mbonezamubano, ruhereye ku busabe bw’uko imitungo ya Kabuga yose yafatirwa, kugira ngo umunsi indishyi zemejwe n’urukiko, hazaboneke aho zikurwa.
Me Bayingana yabwiye Urukiko ko IBUKA yandikiye Umwanditsi Mukuru w’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga mpanabyaha, IRMCT, kuko ari we uhagarariye serivisi zifunze Kabuga, kugira ngo zemeze ko yamenyeshejwe uru rubanza.
Yavuze ko ubwo binjiraga mu rukiko bari batarabona igisubizo cy’umwanditsi wa IRMCT. Umucamanza yabajije niba baravugishije ruriya rwego, asubiza ko bababwiye ko umwanditsi yagize akazi kenshi.
Yanavuze ko bavuganye n’Ibiro bya IRMCT i Kigali, basanga biri mu bubasha bw’umwanditsi mukuru w’urwego, asaba ko urukiko rwabaha indi tariki kuko aho ari hazwi n’abagomba kumumenyesha ko yarezwe bahari.
Inyandiko ikubiyemo ikirego IGIHE yabonye ivuga ko ibikorwa bya Kabuga Félicien, byatumye hicwa abantu bari bafitiye akamaro abaregera indishyi ndetse binatuma hasahurwa imitungo yari kubatunga n’inzu zabo zirasenywa.
Ivuga ko bitoroshye “kubona indishyi nyakuri zihwanye n’agaciro abishwe bari bafitiye abarokotse bo mu miryango yabo” ndetse ko binagoye “kubona agaciro nyakuri kangana n’imitungo yangijwe ndetse n’iyasahuwe y’abishwe kubera uruhare rwa Kabuga” gusa ko IBUKA isaba Urukiko kuriha abo ihagarariye indishyi z’akababaro, iz’ibyangijwe n’iz’imbonezamusaruro zose hamwe zihwanye n’amafaranga y’u Rwanda 50.658.800.000.000 Frw.
Hasabwa kandi igihembo cy’Abavoka kingana na miliyoni 100 Frw ndetse n’amafaranga y’ikurikirana rubanza angana na miliyoni 50 Frw.
Abaregera indishyi bahagarariwe na IBUKA barimo abacitse ku icumu mu
Bisesero, ku Mugina, ku Kimironko, ku Muhima, muri Musave, muri Nyamirambo, mu
Mudende, muri Commune Rouge i Rubavu, muri Vunga n’abandi.
Mbere ya Jenoside, Kabuga yari Umucuruzi w’umukire ufite ijambo rikomeye n’umuyoboke w’ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi icyo gihe; Perezida wa Komite y’agateganyo y’Ikigega cyo kurengera igihugu akaba na Perezida wa Komite yatangije Radio RTLM.
IBUKA ivuga ko Kabuga yari umwe mu bari bagize itsinda ry’abantu bakomeye bari bashyigikiye inyungu z’abantu bo mu majyaruguru y’igihugu, bari bashyigikiye Perezida kandi abasirikare, abayobozi ba gisivile, Interahamwe zitwaraga gisirikare zikanitwaza intwaro n’abasivile bitwazaga intwaro, bose bamubonaga nk’umuyobozi w’abantu b’intagondwa barwanyaga Abatutsi.
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Kabuga yagize uruhare ruziguye mu bikorwa binyuranye by’iyicwa ry’abatutsi ndetse byangiza imitungo yabo inyuranye.
Ivuga ko ibikorwa ishingiraho iregera indishyi kuri Kabuga Félicien “ byakozwe mu rwego rw’ibitero rusange cyangwa bya simusiga.”
Ikindi ni uko Kabuga Félicien yari azi ko ibyo bitero byarimo kuba kubera ko mu gihe byagabwaga yari mu Rwanda, ibyo bitero byari ibintu by’ikimenyabose kandi yagize uruhare mu itegurwa ryabyo ndetse anashishikariza abaturage kubikora.
Uru rubanza rurimo kuburanishwa mu gihe kuri uyu wa Gatatu, abacamanza ba IRMCT bemeje ko hashingiwe ku buzima bwe, Kabuga afite indwara yo kwibagirwa ku buryo adashobora kuburanishwa mu buryo bwageza ku guhamywa ibyaha.
Ni ibintu ariko Me Bayingana avuga ko bitabateye impungenge, kuko muri uru rubanza mbonezamubano harebwa niba ibikorwa bishingirwaho mu gusaba indishyi byarabaye, kandi ngo ibimenyetso byabyo birahari.
Yavuze ko no ku ruhande rwa Ibuka, batemera ko adafite ubushobozi bwo kuburana.
Yakomeje ati “Ubwo bushobozi njyewe nk’umunyamategeko ntabwo nemera ko atabufite, ni icyemezo cy’abacamanza, ariko nabo harimo kutabivugaho rumwe. Havuzwe icyemezo cy’abacamanza benshi. Habayeho amatora hagati yo guha ubutabera abacitse ku icumu no kutabubaha, hanyuma abenshi badashaka ko abacitse ku icumu bahabwa ubutabera, icyemezo cyabo nicyo cyiganje, ariko ni ubwinshi, si ubwiza.”
Yavuze ko hakiri kare, kubera ko bishoboka ko icyo cyemezo gishobora kuzajuririrwa, wenda bikemezwa ukundi.
Icyakora ngo n’iyo byakwemezwa bityo, ikizarebwaho ni ukureba ibimenyetso bizasuzumwa mu rubanza mbonezamubano rugomba kwemeza niba hari amakosa yakozwe atangirwa indishyi, bitandukanye no muri nshinjabyaha, aho urukiko ruba rugomba kwemeza ko ibyaha byakozwe.
Igihe
casino siteleri 2025: casino siteleri – guvenilir casino siteleri casinositeleri1st.com
casino siteleri 2025: oyun siteleri – slot casino siteleri casinositeleri1st.com
sweet bonanza oyna: sweet bonanza – sweet bonanza 1st sweetbonanza1st.shop
slot casino siteleri guvenilir casino siteleri guvenilir casino siteleri casinositeleri1st.shop
online casino turkey: casibom guncel adres – mobil bahis siteleri casibom1st.com
guvenilir casino siteleri: casino siteleri – guvenilir casino siteleri casinositeleri1st.com
casino siteleri 2025: casino siteleri – guvenilir casino siteleri casinositeleri1st.com
https://casinositeleri1st.com/# casino siteleri 2025
sweet bonanza slot: sweet bonanza siteleri – sweet bonanza sweetbonanza1st.shop
sweet bonanza: sweet bonanza oyna – sweet bonanza 1st sweetbonanza1st.shop
sweet bonanza giris sweet bonanza sweet bonanza sweetbonanza1st.com
slot oyunlarД±: casibom giris adresi – bahis siteleri isimleri casibom1st.com
tГјrkiye nin en iyi yasal bahis sitesi: casibom guncel adres – date sitesi casibom1st.com
sweet bonanza giris: sweet bonanza oyna – sweet bonanza 1st sweetbonanza1st.shop
sweet bonanza 1st: sweet bonanza demo – sweet bonanza oyna sweetbonanza1st.shop
https://usmexpharm.com/# usa mexico pharmacy
usa mexico pharmacy: Us Mex Pharm – certified Mexican pharmacy
Mexican pharmacy ship to USA: mexican pharmacy – mexican pharmaceuticals online
mexican pharmacy: USMexPharm – mexican pharmacy
mexican pharmacy: mexican pharmacy – Mexican pharmacy ship to USA
https://usmexpharm.shop/# USMexPharm
UsMex Pharm mexican border pharmacies shipping to usa certified Mexican pharmacy
mexican pharmacy: buying from online mexican pharmacy – usa mexico pharmacy
Us Mex Pharm: mexican pharmacy – certified Mexican pharmacy