Andi Makuru

Urubanza rwa Kazungu Denis ushinjwa kwica abantu, rwari rutegerejwe na benshi rwatangiye.

Kuri uyu wa Kane, ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, abantu bari benshi ku rukiko baje gukurikirana urubanza umugabo witwa Kazungu Denis, aregwamo aho akurikiranyweho kwica abantu 12, biganjemo abakobwa.

Urubanza rwe rwatangiye saa tatu za mu gitondo, Kazungu, umusore w’inzobe, udafite ibigango bikanganye, ariko ukekwaho ibikorwa by’ubugome, mu rukiko yanyuzagamo agahindukira akareba imbaga yari yuzuye, ndetse agasa n’umwenyura.

Umushinjacyaha yasubiye mu bikorwa bye bigize ibyaha 10 akurikiranyweho birimo ubwicanyi, iyicarubozo, n’ibindi avuga uko Kazungu yagiye abikora.

Yavuze ko Kazungu yavuze ko yibuka abantu batatu gusa mu bantu akekwaho ko yishe, barimo umusore witwa Turatsinze Eric, uwitwa Eliane Mbabazi n’uwitwa Clementine.

Mbere ngo yabanje kujya yica umuntu akamushyira mu cyobo yacukuye, akamurenzaho igitaka, ariko aza gusanga kizuzura vuba, niko kujya abica noneho akabagerekeranya.

Umushinjacyaha yavuze ko umwe mu bakobwa bacitse Kazungu yavuze ko yabanje kumwaka ibye byose, arangije aramusambanya.

Ngo iyo yagezaga abantu iwe yabashyiragaho iterabwoba, akabaniga, abababaye bakemera kumuha ibyabo byose, harimo kubambura telefoni, akabasaba umubare w’ibanga wa Mobile money, uwa Bank, ubundi akanarebamo nomero z’abandi bakobwa baziranye n’uwo yambuye.

Hari n’uwo yambuye ngo amusaba kumwandikira inyandiko yemeza ko amuhaye ibyo atunze byose.

Kazungu yemeye ibyo ashinjwa ati “Ntacyo ndenzaho, ibyo avuga (Umushinjacyaha) ni byo.”

– Advertisement –

Umucamanza yamubajije impamvu yakoze icyaha, asubiza ko abo yishe bamuteye SIDA ku bushake.

Abajijwe ku byo gufungwa by’agateganyo, Kazungu ati “Icyaha nakoze si icy’umupira wo gukina mu nzu, ni mwe bo kwicara mukagena aho umupira uzajya.”

Umushinjacyaha ariko yasabye ko Kazungu yafungwa by’agateganyo kubera umutekano w’abo yahemukiye bakamucika kuko yababwiraga ko uzavuga amakuru azamwica, akanamwicana n’umuryango we wose.

Indi mpamvu ni uko Kazungu Denis, bigaragara ko yakodesheje inzu uwitwa Dushimimana Joseph, uyu akaba ngo afungiwe i Mageragere, ariko na nomero ya Momo yakoreshaga ibaruye mu mazina y’uyu Dushimimana.

Umushinjacyaha akavuga ko yafungwa by’agateganyo hagakomeza iperereza ryo kumenya umwirondoro we wa nyawo.

Ku rukiko mu buryo budasanzwe Abashinzwe umuteano wa Perezida ni bo basakaga abantu, kwinjira byasabaga kwerekana ikarita y’akazi, kandi imbere mu rukiko abantu bicaraga ku myanya ibaze.

Itariki yo gusoma icyemezo cy’urukiko ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ni 26/09/2023.

UMUSEKE.RW

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button