Andi Makuru

Huye: Umugore akurikiranyweho kwica umugore bapfuye 500 Frw

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugore w’imyaka 39 ukekwaho kwica umugabo w’imyaka 41 babanaga amukubise umuhini mu mutwe.

Icyo cyaha cyabaye ku wa 24 Gicurasi 2023 saa mbiri z’ijoro mu Mudugudu wa Kivumu, Akagari ka Rwanza, Umurenge wa Save, Akarere ka Gisagara ubwo bari batashye bavuye kunywa inzoga mu kabari.

Nk’uko tubikesha Ubushinjacyaha, mu ibazwa rye, ukekwa avuga ko yamukubise umuhini mu mutwe bakoreshaga basekura umuceri, ahita ajya mu cyumba agiye kureba asanga yapfuye, nyuma yo kurwana bapfuye amafranga 500 umugabo yari amuhaye ngo ajye guhaha yarangiza agashaka kuyasubirana.

Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

IGIHE

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button