Ubutabera

Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bunamiye Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi baruhukiye ku Gisozi

Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga Me NIYONKURU Jean Aimée yibukije Abahesha b’Inkiko bose ko bafite umukoro wo kuba abagaragu b’amategeko bagatanga ubutabera bwuzuye birinda ivangura no kubogama bishingiye ku moko, kuko aribyo byatumye u Rwanda rugera kuri Jenoside yakorewe abatutsi.

Mu muhango ngarukamwaka wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, aho Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga, rwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu butumwa bwa Perezida w’Urugaga, Me Niyonkuru yashimangiye ko biteye ipfunwe kumva ko abitwaga abanyamategeko, n’Abahesha b’Inkiko batari ab’umwuga babagaho icyo gihe bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, kuko batigeze batsimbarara ku ihame ry’ubutabera butabogama, ahubwo bakenyegeza ingengabitekerezo y’ivangura.

Me Niyonkuru yasabye Abahesha b’Inkiko b’Umwuga gufata uru ruzinduko rwo kwibuka, nk’amahirwe yo kubibutsa umukoro bafite nonaha wo gukoresha amategeko bize mu mwuga wabo, bagatanga ubutabera bwo kurangiza Imanza n’izindi nyandiko mpesha bagendeye ku ihame ry’Ubutabera bwunga. Yanasabye abahesha bose gukoresha imbuga nkoranyambaga n’ubumenyi bafite ku mateka bakanyomoza abantu batandukanye bahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi ngo bizanatuma n’amahanga ashyira imbaraga mu kugira uruhare mu itangwa ry’Ubutabera binyuze mu guta muri yombi abakurikiranweho ibyaba bya Jenoside bakihishahisha mu mahanga.

Abahesha b’Inkiko b’Umwuga basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, bagaragaza ko igikorwa nk’iki ari ingenzi mu mibereho y’abanyarwanda bakunda igihugu cyabo, by’umwuhariko ku banyamategeko kuko cyerekana neza uburemere bwa Jenoside yakorewe abatutsi, bari abanyarwanda bakicwa n’abandi banyarwanda (Abahutu) kandi bigashoboka biturutse ku kudohoka kw’inzego zose z’igihugu.

Me Mushinganono Regine yemeza ko Gusura Urwibutso byibutsa buri mu nyamategeko ukudohoka kw’ababanjirije no guharanira impinduka nziza

Me Ngaruyinka Jean Claude ashimangira ko kumenya amateka ari ingenzi kuko adasigasiwe byatanga icyuho mu kuyagoreka.

Ugendeye ku mwuga w’Abahesha b’Inkiko, umukoro wo kurangiza Imanza za gacaca nibo ureba kandi minisiteri y’Ubutabera ivuga ko mu myaka 29 ishize Jenoside ibaye, hafi 5% by’imanza za Gacaca zaciwe zigategeka gutanga indishyi z’ibyasahuwe n’ibyangijwe muri Jonoside yakorewe Abatutsi zitararangizwa kubera impamvu zitandukanye.

Nabahire Anastase Umuyobozi mukuru muri Minijust ushinzwe guhuza ibikorwa by’Inzego z’Ubutabera, atangaza ko bimwe mu bituma izo manza zitarangira harimo kuba abahamwe n’ibyaha babura ubwishyu, kutabona abahamijwe ibyaha, ikibazo cy’imyirondoro yabakoze ibyaha n’ibindi bitandukanye.

Cyakora Nabahire ashimira uruhare Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko rugira mu gutanga ubutabera kandi ko igikorwa nk’iki cyo kuzirikana no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bituma buri wese azirikana ku ngaruka z’Imiyoborere mibi yaranze u Rwanda, iteshuka ry’abakozi bo mu nzego zirimo n’iz’ubutabera. Ibi nibyo aheraho asaba Abahesha b’Inkiko b’Umwuga gukoresha umwuga wabo bakumira imigirire yose yatuma u Rwanda rusubira mu bihe by’ivangura nk’ibyabayeho mu Rwanda mbere ya Jenoside.

Yagize ati: Minisitiri w’Ubutabera yansabye kubabwira ko mukeneye kwibuka ibintu bibiri. Kuzuza inshingano neza no kugira uruhare mugutuma abanyarwanda barushaho kwizera Ubutabera bw’igihugu. Gushikama ku gihango cy’Ubumwe mu rugaga ndetse n’aho mukorera inshingano zanyu hose.

Muri uyu muhango kandi intumwa ya Minubumwe yagarutse ku bimenyetso bifatika biranga uko urwego rw’Ubutabera rwateshutse ku nshingano zarwo bigatuma abatutsi badahabwa ubutabera kugeza n’ubwo kurya amatungo y’abatutsi, gusahura cyangwa se kwica byageze aho bifatwa nk’ibisanzwe.

dsc_0084.jpg

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button