Andi Makuru

U Rwanda ruri gukoza imitwe y’intoki ku muhanda wa Gari ya Moshi

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Uganda, Robinah Nabbanja uri mu ruzinduko rw’akazi i Kigali, byibanze ku mushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uhuza ibihugu byombi.

Ibiganiro by’aba bombi byabaye kuri uyu wa Mbere, tariki 17 Nyakanga 2023, byitabirwa n’abayobozi barimo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Prof Nshuti Manasseh.

Impande zombi zaganiriye ku mubano usanzweho n’uburyo wakomeza kwagurwa ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano atandukanye arimo ay’imigenderanire n’ubucuruzi.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Robinah Nabbanja, yagize ati “Twaganiriye ku mubano w’ibihugu byombi, uko twawagura n’ubucuti dufitanye, n’uko twashyira mu bikorwa amasezerano y’ubucuruzi ndetse n’uburyo abaturage bacu bakorana ubucuruzi.”

Prof Nshuti yagaragaje ko umubano w’u Rwanda na Uganda uri mu cyerekezo cyiza, ndetse kuri ubu impande zombi zigenderanirana.

Yagize ati “Ubu imipaka yarafunguwe, turagenderana. Barabyishimiye kandi bashaka ko dukomeza kujya imbere. Dufitanye umubano mwiza ariko tuzakomeza kuwubungabunga no kuwushyiramo imbaraga kugira ngo urusheho kwaguka.”

Avuga ko kugeza ubu ibijyanye n’ubucuruzi bukorwa hagati y’impande zombi biri mu murongo mwiza kandi hazakomeza kurebwa uko bwakwagurwa.

Prof Nshuti yavuze kandi ko kuri ubu u Rwanda rusigaye ruvana amashanyarazi muri Uganda kandi ahendutse cyane ku buryo bifasha Abanyarwanda kuyabona ku giciro gito.

Umushinga wa Gariyamoshi ugiye gutangira

Mu rwego rwo kunoza ubuhirane hagati y’u Rwanda na Uganda, ibihugu byombi bigiye kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzahuza Kampala na Kigali.

Minisitiri Prof Nshuti yavuze ko Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard na mugenzi we Robinah Nabbanja, bumvikanye ko hatangira ibikorwa byo kwiga umushinga.

Ati “Wo [uyu mushinga] twumvikanye ko dutangira kwiga umushinga neza ku buryo twagira ‘Gari ya Moshi iva i Kampala aho bita Bihanga, ikaza Kigali.”

“Harimo inyigo zituma tuzashaka iyo Gari ya Moshi kugira ngo tujye ku Cyambu cya Mombasa duciye muri Uganda.”

Biteganyijwe ko Uganda izabanza kubaka igice Malaba – Kampala kiva ku mupaka wa Kenya kikagera mu Murwa Mukuru wa Uganda, mu cyiciro cya kabiri, Uganda ikazavana uwo muhanda i Kampala ugere ahazwi nka Mirama Hills ku mupaka w’u Rwanda na Uganda, ukora ku Karere ka Nyagatare.

U Rwanda ruzahita rutangira kubaka umuhanda uva Nyagatare ugere mu Mujyi wa Kigali. Umuhanda nugera muri Uganda kandi ni bwo hazubakirwaho irindi shami ryawo rigana muri Sudani y’Epfo.

Amakuru avuga ko guhera muri Nzeri uyu mwaka ari bwo Uganda izatangira kubaka igice kiva kuri Kenya aricyo Malaba-Kampala.

Amafaranga aramutse abonekeye igihe, ivuga ko igice cya Kampala-Mirama Hills ari nacyo kigera mu Rwanda cyazaba cyuzuye bitarenze mu 2029.

Kubera ko Kenya yatangiye kubaka igice kigera Malaba, hagaragajwe ko abaterankunga batazabura kuko ibihugu byose biri muri uyu mushinga bigaragaza ubushake.

Biteganyijwe ko umuhanda uramutse ugeze i Kigali, uzakomerezaho mu bindi bice nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu muhanda uramutse wuzuye wafasha u Rwanda mu bucuruzi dore ko kimwe mu bituma ibicuruzwa bihenda harimo urugendo bikora biva ku byambu nka Mombasa na Dar es Salaam, bigatwara iminsi myinshi mu nzira ngo bigere ku bo bigenewe.

Umuhanda wa Gari ya Moshi Kampala – Kigali usanga undi watangiye wa Isaka-Kigali uzaturuka muri Tanzania.

Igihe.

Inkuru bijyanye

Igitekerezo kimwe

  1. Insightful and well-written! Your points are thought-provoking. For those wanting to learn more about this topic, here’s a great resource: FIND OUT MORE. Interested in hearing everyone’s perspective!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button