Gicumbi: Inkuba yakubise abantu 7, ihitana umwe

Mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Kaniga, inkuba yakubise abantu barindwi, umwe ahita ahasiga ubuzima.
Byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 27 Nzeri 2023 ahagana saa cyenda z’igicamunsi(15h00) aho muri aka Karere haguye imvura nyinshi irimo inkuba n’umuyaga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kaniga, Kayiranga Theobald,yabwiye UMUSEKE ko bane mu bakubiswe n’inkuba ari bo barembye cyane.
Ati “Ni barindwi yakubise,umwe yahise yitaba Imana, batandatu bari mu Bitaro bya Byumba,kugeza ubu nta kirahinduka ubuzima bwabo bumeze neza bari kwitabwaho.”
Akomeza agira ati “Byabaye ejo nka saa cyenda na mirongo ine(15h40min).Imvura yaguye hagati ya saa cyenda n’igice na saa kumi n’imwe ari nyinshi cyane.Bane nibo byagaragaraga ko barembye abandi ntabwo bari barembye cyane,kugeza ubu bari kwitabwaho.”
Gitifu Kayiranga yihanganishishije umuryango wagize ibyago asaba abantu kwirinda mu gihe cy’imvura kugama mu nsi y’igiti.
Biteganyijwe ko uwitabye Imana aza gushyingurwa uyu munsi.
Umuseke




Hello mọi người, ai đang tìm nhà cái uy tín để cày cuốc Game bài đừng bỏ qua con hàng này. Không lo lừa đảo: Dola789. Chúc các bác rực rỡ.
Chào cả nhà, người anh em nào cần nhà cái uy tín để chơi Game bài thì tham khảo trang này nhé. Không lo lừa đảo: Link vào BJ88. Về bờ thành công.
Chào cả nhà, nếu anh em đang kiếm chỗ nạp rút nhanh để gỡ gạc Game bài thì xem thử chỗ này. Đang có khuyến mãi: Tải app BJ88. Chúc anh em may mắn.
Hi cac bac, n?u anh em dang ki?m san choi d?ng c?p d? cay cu?c Tai X?u thi vao ngay con hang nay. T?c d? ban th?: https://gramodayalawcollege.org.in/#. V? b? thanh cong.