Gicumbi: Inkuba yakubise abantu 7, ihitana umwe

Mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Kaniga, inkuba yakubise abantu barindwi, umwe ahita ahasiga ubuzima.
Byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 27 Nzeri 2023 ahagana saa cyenda z’igicamunsi(15h00) aho muri aka Karere haguye imvura nyinshi irimo inkuba n’umuyaga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kaniga, Kayiranga Theobald,yabwiye UMUSEKE ko bane mu bakubiswe n’inkuba ari bo barembye cyane.
Ati “Ni barindwi yakubise,umwe yahise yitaba Imana, batandatu bari mu Bitaro bya Byumba,kugeza ubu nta kirahinduka ubuzima bwabo bumeze neza bari kwitabwaho.”
Akomeza agira ati “Byabaye ejo nka saa cyenda na mirongo ine(15h40min).Imvura yaguye hagati ya saa cyenda n’igice na saa kumi n’imwe ari nyinshi cyane.Bane nibo byagaragaraga ko barembye abandi ntabwo bari barembye cyane,kugeza ubu bari kwitabwaho.”
Gitifu Kayiranga yihanganishishije umuryango wagize ibyago asaba abantu kwirinda mu gihe cy’imvura kugama mu nsi y’igiti.
Biteganyijwe ko uwitabye Imana aza gushyingurwa uyu munsi.
Umuseke




https://doctornorthrx.xyz/# legitimate pharmacy shipping to USA
DoctorNorthRx: trusted Canadian generics – canadian pharmacy online
DrMedsAdvisor: DrMedsAdvisor – mexico pharmacy
verified Mexican pharmacies USA delivery safe medications from Mexico verified Mexican pharmacies USA delivery
doctor recommended Canadian pharmacy: affordable medications from Canada – trusted Canadian generics
https://drmedsadvisor.xyz/# mexico pharmacy
doctor recommended Indian pharmacy: safe Indian generics for US patients – Indian pharmacy coupon codes
https://drmedsadvisor.xyz/# generic medicine from Mexico