Andi Makuru

Igikuba cyacitse muri belgique nyuma y’igitero cyahitanye abanya Suede 2

Leta y’u Bubiligi yatangaje abanya-Suède babiri bishwe barashwe kuri uyu wa Mbere bazize igitero cy’iterabwoba, byatumye hongerwa abapolisi benshi ku mipaka bagamije gukumira abakekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi.

Aba banya-Suède babiri barashwe bikekwa ko bari abafana b’ikipe y’igihugu ya Suède bari bitabiriye umukino wo gushaka itike y’igikombe cya Euro 2024, wahuzaga u Bubiligi na Suède.

Uyu mukino wahagaritswe igice cya mbere kirangiye ndetse abafana bagumishwa muri stade ya Heysel.

Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi Alexander De Croo yatangaje ko iki gitero kibabaje cyane, anihanganisha mugenzi we wa Suède.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Hadja Lahbib na we yavuze ko Suède n’u Bubiligi byifatanyije mu kurwanya iterabwoba, ndetse ahamya ko ibishoboka byose bigomba gukorwa mu guhangana n’ubuhezanguni.

Uwarashe aba banya Suède babiri yahise ahungira mu nzu zituwemo mu Murwa Mukuru Bruxelles, ndetse ababibonye bahamya ko yabanje kuvuga ngo “Allahu Akbar” akabona kurasa, ahita atoroka akoresheje moto nubwo kuri uyu wa Kabiri yafashwe.

Kuva muri Kanama 2023, ubwo impunzi ikomoka muri Iraq yagaragaraga itwika Quran, igihugu cya Suède cyatangaje ko kiryamiye amajanja kuko cyikangaga ibitero by’iterabwoba bishobora kugabwa n’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State.

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button