Andi Makuru

Uruzinduko rwa Joe Biden ugiye gusura Israel iri mu ntambara

Perezida Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu azagirira uruzinduko muri Israel, kwizeza icyo gihugu ubufasha bwa Amerika mu ntambara n’umutwe wa Hamas.

Biden agiye muri Israel nyuma y’icyumweru n’iminsi mike Israel yinjiye mu ntambara, nyuma yo kugabwaho ibitero bitunguranye n’umutwe wa Hamas ubarizwa muri Gaza.

Bivugwa ko ari uruzinduko rugamije kugaragaza umuhate wa Amerika mu gushyigikira ubusugire bwa Israel.

Abanya-Israel basaga 1400 bamaze kwicwa n’ibitero bya Hamas mu gihe abanya-Palestine basaga 2800 bamaze kwicwa n’ibitero byo kwihimura bya Israel.

Biteganyijwe ko mu ruzinduko rwa Biden azahura n’umwami wa Jordanie ku bufasha bwatangwa ngo hitabwe ku baturage ba Gaza bagotewe muri iyo ntara n’ingabo za Israel. Azahura kandi na Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el-Sisi.

Inkuru bijyanye

Igitekerezo kimwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button