Andi Makuru

Huye: Umusore yishe mugenzi we bapfa amafaranga 150 y’u Rwanda

Umusore w’imyaka 19 witwaga Muhamahoro Emmanuel yapfuye ku munsi w’ejo taliki 26 Ukwakira 2023 aguye mu bitaro bya Kaminuza bya Butare,nyuma y’umunsi umwe atewe ibyuma na Nkurunziza Jean Marie w’imyaka 20 barwaniye mu kabari bapfa ibiceri 150.

Ibi byabereye mu mudugudu w’Umuyange ku mugoroba wo kuwa 25 Ukwakira uyu mwaka,mu kagari ka Gahororo,mu murenge wa Karama ho mu karere ka Huye,ahavugwa amakimbirane yaje no kuvamo urupfu rw’uyu musore.

Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko ngo aba basore bombi  bashyamiraniye mu kabari bakarwana bapfa ibiceri 150, noneho basohoka hanze,uwitwa Nkurunziza Jean Marie agahita atera ibyuma mu bitugu nyakwigendera Muhamahoro Emmanuel.

Gusa ngo uyu Muhamahoro ntiyahise apfa ahubwo bahise bamujyana ku bitaro bya Kaminuza bya Butare(CHUB),maze kuwa 26 Ukwakira  ashiramo umwuka kuko yari yashegeshwe bikomeye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama,Kalisa Constantin,yemeje ko ayo makuru ari yo, avuga ko abarwanye bapfaga amafaranga.

Ati:’’ Yego ni byo, hari abasore 2 barwanye kuri 25 z’ukwezi kwa 10 bapfa amafaranga,umwe atera icyuma mugenzi we,abaturage baradutabaza turahagera ,uwatewe icyuma ajyanwa kwa muganga  aza gupfa bukeye bwaho.  Akanaba yaraguye mu bitaro bya Kaminuza bya Butare(CHUB).

Akomeza agira ati:’’Umunyabyaha we twahise tumufata ako kanya,tumushyikiriza  Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo akurikiranwe’’.

Uyu muyobozi Kabalisa akomeza avuga ko,abo basore bari basanzwe bitwara nabi,barananiranye mu miryango yabo no muri sosiyete muri rusange.

Gitifu Kalisa yaboneyeho umwanya wo guha ubutumwa abaturage b’umurenge ayobora, aho yabasabye kwirinda urugomo,gutangira amakuru ku gihe no kwirinda kwihanira ahubwo bakagana umuyobozi bukabarenganura igihe hari uhemukiwe.

Igihe

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 34

  1. Some nice points there. Great read. Thumbs up! I really hope you are making a lot of money off your information. I hate Full refund. I really like your article. Thanks for writing this. I am really beyond amazed, I got to admit. This information is magnificent. There simply must be some other resolution then the choices you have laid out here. Back when I first arrived here I believed I knew a lot about this however now I feel like I do not understand what I am talking about. Your article has proven useful to me. It’s like you read my thoughts! It’s like you wrote the book on it or something. When I first arrived to this website I thought I was an expert however now I feel like I don’t know what I’m talking about. The shorter answer is that I don’t know very much about this , a longer answer might be I want to discover all I can on this. I really hope you’re making a lot of cash off this info.

  2. I personally find that i’ve been using it for since launch for checking analytics, and the accurate charts stands out. The dashboard gives a complete view of my holdings.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button