Ni iki wakwitega ku kigo cy’igihugu cy’ubwenge buhangano AI?

Mu Rwanda hagiye gushyirwaho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga ry’Ubwenge buhangano (AI), kizafasha mu kwihutisha iterambere ry’ikoranabuhanga, guhanga udushya no gushyira mu bikorwa ishoramari n’imiyoborere hagamijwe gushyigikira impinduramatwara mu ikoranabuhanga no guteza imbere ubukungu bw’iki gihugu.
Uyu ni umwe mu myanzuro wemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Kamena 2026, iyobowe na Perezida Paul Kagame.
Iyi nama yagaragaje ko iki cyemezo gishingiye ku ntambwe u Rwanda rumaze gutera mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga, by’umwihariko iry’ubwenge buhangano (AI), mu gihe hari hashize igihe gito u Rwanda rurushijeho kwimakaza iterambere ry’ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika.
Uyu mushinga u Rwanda rufatanyije na Leta Zunze ubumwe z’Abarabu ( UAE) na Malaysia, ugamije guteza imbere ikoreshwa rya AI mu buryo buboneye, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere.
Ushingiye ku masezerano yashyizweho umukono i Dubai ku wa 31 Nyakanga 2025, uyu mushinga ujyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amahame y’Urwego Rushinzwe Impinduramatwara ya Kane mu by’inganda (C4IR), u Rwanda na UAE bisanzwe bikurikiza.
Mu rwego rwa Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo kwihutisha iterambere (NST2), hateganyijwe ko mu myaka itanu iri imbere, abantu barenga miliyoni bazahabwa amasomo y’ibanze ku ikoranabuhanga rya coding, cyane cyane urubyiruko.
Ni mugihe kandi, abandi barenga ibihumbi 500 bazahabwa amahugurwa yisumbuyeho muri iri koranabuhanga rigezweho, hagamijwe kongerera urubyiruko ubumenyi kuko ari bo biganje mu basobanukiwe cyane ikoranabuhanga.
Primature



