Andi Makuru

Blinken wa USA yasabye Kagame na Tshisekedi ‘gukura abasirikare ku mupaka’

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken avuga ko yavuganye na Perezida w’u Rwanda na Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku mwuka w’ubushyamirane ku mupaka w’ibihugu byombi.

Matthew Miller, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika, avuga ko ku wa mbere Blinken yavuganye kuri telefone na Perezida Paul Kagame na Perezida Félix Tshisekedi buri umwe ukwe, bavugana “ku bintu byifashe nabi no ku makuba ajyanye n’imibereho arimo kuba nabi kurushaho” ku mupaka w’ibihugu byombi.

Mu itangazo, Miller avuga ko Blinken yabwiye Kagame na Tshisekedi ko ashyigikiye “umuti unyuze mu nzira ya diplomasi [ubwumvikane] ku bushyamirane hagati y’ibi bihugu bibiri”.

Yanashishikarije buri ruhande “gufata ingamba zo guhosha uko ibintu bimeze, harimo no gukura abasirikare ku mupaka”.

Blinken avuze ibi nyuma yuko kuva mu ntangiriro y’Ukwakira (10) imirwano yongeye kubura hagati y’umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’ingabo za DR Congo (FARDC) n’imitwe yitwaje intwaro izishyigikiye, nyuma y’amezi atandatu yari ashize muri rusange hari agahenge.

Ibiro bya Perezida w’u Rwanda byavuze ko Kagame yongeye kubwira Blinken ko ashyigikiye cyane gahunda zikomeje zo ku rwego rw’akarere zigamije “kuzana amahoro n’ituze” muri DR Congo no mu karere.

Nta cyo uruhande rwa leta ya DR Congo ruratangaza ku mugaragaro kuri icyo kiganiro Perezida Tshisekedi yagiranye na Minisitiri Blinken.

Ku wa mbere, amakuru yavugaga ko imirwano ikaze yakomeje, M23 yisubiza uduce tumwe turi mu birometero bikeya uvuye mu mujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru, mu burasirazuba bwa DR Congo.

Bitangazwa henshi, nko muri raporo y’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye, ko inyeshyamba za M23 zifashwa n’u Rwanda, ikirego u Rwanda rwakomeje guhakana.

Muri Kanama (8) uyu mwaka, Minisitiri Blinken na bwo yari yaganiriye kuri telefone na Perezida Kagame, ku “bintu byifashe nabi ku mupaka hagati y’u Rwanda na DR Congo”.

Mbere yaho muri Kanama mu 2022, mu ruzinduko yagiriye mu bihugu byombi, Blinken yari yasabye Kagame na Tshisekedi guhosha umwuka w’ubushyamirane no gutuma umutekano ugaruka mu burasirazuba bwa DR Congo.

Intambara hagati ya M23 na FARDC yongeye kubura kuva mu mpera y’umwaka wa 2021.

BBC

Inkuru bijyanye

Igitekerezo kimwe

  1. Cursos profissionais educacionais gratuitos para funcionários de casinos online vocacionados para as melhores práticas do setor, melhoria da experiência do jogador e uma abordagem justa ao jogo. Escola Municipal João Antonio Batalha Um projeto ambicioso cujo objetivo é celebrar as maiores e mais responsáveis empresas de iGaming e dar-lhes o reconhecimento que merecem. Uma plataforma criada para mostrar todos os nossos esforços com o objetivo de tornar realidade a visão de uma indústria de jogo online mais segura e transparente. Cursos profissionais educacionais gratuitos para funcionários de casinos online vocacionados para as melhores práticas do setor, melhoria da experiência do jogador e uma abordagem justa ao jogo. Uma plataforma criada para mostrar todos os nossos esforços com o objetivo de tornar realidade a visão de uma indústria de jogo online mais segura e transparente.
    https://hack.allmende.io/s/u38TT__Q5
    Não existe um horário específico para jogar o Money Coming Expanded Bets, já que o jogo opera com imparcialidade e oferece chances de vitória iguais a qualquer momento. Sim, é possível jogar Money Coming de graça. Para jogar gratuitamente, tudo o que você precisa fazer é acessar a demo gratuita do jogo em um cassino online que ofereça essa opção. Há vários cassinos com a Money Coming demo e você geralmente nem precisa criar uma conta para experimentar e se familiarizar com as regras. Sim, você pode jogar Money Coming no seu dispositivo móvel. O jogo é otimizado para mobile e funciona bem em qualquer smartphone. Você pode acessar a versão mobile de um cassino com Money Coming ou também pode baixar o app do cassino para jogar com mais praticidade sempre que quiser. Descubra o melhor horário para jogar Money Coming, maximize sua experiência e aumente as chances com dicas simples e baseadas em observações reais.

Leave a Reply to wlatxxpig Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button