Andi Makuru

Manirakiza Theo wa UKWEZI TV yateye utwatsi imbabazi yahawe kuko ngo nta cyaha yakoze yasabira imbabazi.

Nzizera Aimable waregaga Umunyamakuru Manirakiza Théogène kumukangisha kumusebya, yamenyesheje urukiko ko yamubabariye, ko mu bushishozi bwarwo rwategeka ko agakurikiranwa adafunzwe kugira ngo akomeze kwita ku muryango.

Mu ibaruwa yo ku wa 10 Ugushyingo yasomwe mu rukiko, Nzizera avugamo ko “Nyuma y’ikiganiro nagiranye na Manirakiza Theogene akoresheje telefoni ya Gereza ya Nyarugenge ndetse hamwe n’intumwa yantumyeho mu bihe bitandukanye; mbandikiye mbamenyesha ko namaze kumubabarira ku giti cyanjye nkaba ntacyo nkimukurikiranyeho.”

Manirakiza yagaragaje ko yavuganye na Nzizera nyuma yo kumenya ko ashaka kureka ikirego.

Yabwiye Urukiko ko nta mpamvu n’imwe ikwiye gutuma Nzizera amubabarira ku cyaha atakoze ahubwo ko yari akwiye gutanga amakuru yuzuye afasha ubutabera.

Ati “Sinkeneye ko umuntu ambabarira ku bintu ntakoze ahubwo yari akwiye kuvugisha ukuri akagaragaza ko yambeshyeye.”

Mu iburanisha ribanza, Ubushinjacyaha bwavuze ko muri Mutarama 2023, Manirakiza yakoze inkuru isebya Nzizera Aimable ifite umutwe ugira uti “Nzizera uzwiho guhemukira Rubanda icyo agamije ni ugusebya umurimo w’Imana.”

Iyi nkuru ngo Nzizera yishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 kugira ngo Manirakiza ayikureho.

Muri Kanama 2023 kandi ngo Manirakiza yongeye koherereza Nzizera ikiganiro kigamije kumutera ubwoba, gifite umutwe ugira uti “Operasiyo mafia: Uko Nzizera yemeye gukorana n’Interahamwe ngo azagororerwe isambu.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko icyo gihe Nzizera yatanze ibihumbi 200 Frw ngo iyo nkuru atayitambutsa, kuko yari yamuhaye ikiganiro ariko kitarashyirwa aho buri wese ashobora kukireba [Unlisted].

Bukomeza buvuga ko Nzizera yabonye Manirakiza kumeje kumutera ubwoba ahitamo kumusaba ko bagirana amasezerano y’imikoranire, agamije guhagarika iryo terabwoba no kumubuza gukomeza kumukoraho inkuru zimusebya.

Aya masezerano yagombaga gutangira kubahirizwa tariki ya 1 Mutarama 2024, ariko mu Ukwakira 2023 Minirakiza yasabye Nzizera ko bamuha miliyoni 2 Frw, ngo ibyo kubasebya bihagarare.

Manirakiza Théogène yashinze ikinyamakuru Ukwezi gifite n’umuyoboro wa YouTube Ukwezi TV.

IGIHE

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button