Ingabire yashinjwe gukorana na RNC mu mugambi wa coup d’etat abyita ibihuha bya Whatsapp

Ingabire Umuhoza Victoire washinze ishyaka DALFA Umurinzi ritemerewe gukorera mu Rwanda yabwiye Urukiko Rukuru rwa Kigali ko ibyo umugambi ashinjwa wo gutegura coup d’état mu gihe cy’umwiherero bishingiye ku bihuha byatangarijwe kuri WhatsApp.
Tariki ya 21 Nzeri, Umushinjacyaha yavuze ko umutangabuhamya Gaston Munyabugingo wakoranye na Ingabire yatanze ubuhamya ku bufatanye bwa FDU Inkingi n’indi mitwe mu mugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ubuhamya bwa Munyabugingo buvuga ko mu gihe cy’umwiherero w’abayobozi waberaga i Gabiro tariki ya 15-16 Gashyantare 2020, P5 iyoborwa na Kayumba Nyamwasa yateganyaga gukora coup d’état, Ingabire afite gahunda yo gutegura imyigaragambyo yo kuyishyigikira.
Umushinjacyaha ati “Mu rwego rwo gushyigikira icyo gikorwa, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abari bamaze guhirika ubutegetsi.”
Icyo gihe, ngo Ingabire yasabye Munyabugingo kumucumbikira kuko yari afite ubwoba ko umutekano we wahungabana mu gihe cya coup d’état, Munyabugingo na we amubwira ko afite impungenge.
Umushinjacyaha yavuze ko Ingabire yashatse kujya kuba i Gicumbi, ariko arabisubika ubwo Kizito Mihigo yafatwaga muri Gashyantare 2020, agerageza gutorokera mu Burundi.
Yasobanuye ko nyuma y’aho kujya i Gicumbi byanze, Munyabugingo yagiye guhisha Ingabire wari wiyoberanyije, yambaye imyenda y’Abayisilamu, atambaye Lunette, ari kumwe n’umukobwa babanaga witwa Gasengayire Leonille wari umubitsi.
Umushinjacyaha yavuze ko Munyabugingo yemeje ko icyo gihe Ingabire yavuganaga na Mukankusi Charlotte wari ushinzwe dipolomasi mu ihuriro RNC ryashinzwe na Kayumba Nyamwasa.
Ubushinjacyaha bwavuze ko hari inyandiko yateguwe na RNC, igaragaza uko u Rwanda ruzayoborwa nyuma ya coup d’état kandi ko yafatiwe muri telefone ya Ingabire.
Bwasobanuye ko iyi nyandiko yari iherekejwe n’imbonerahamwe, iriho urutonde rw’abantu 79 barimo abayobozi mu myanya ya Leta, mu ngabo, kandi ngo bari gushyiraho igabanya rishingiye ku moko, aho Ingabire yari kuba Perezida.
Ingabire yabyise ibihuha
Mu iburanisha ryabaye ku wa 1 Ukwakira 2026, Ingabire yabwiye urukiko ko ashingiye ku buhamya Munyabugingo yatanze muri Gashyantare 2020, ashinjwa coup d’état itarigeze iba.
Ati “Ese iyo coup d’état yarabaye? Ubushinjacyaha ntabwo bwagaragaje ko yabaye. Niba itarabaye se, bwagaragaje impamvu itabaye? Ntabwo abantu bashobora kuganira ibintu byo kuri WhatsApp, za groupes za WhatsApp abantu bashyiraho ngo RNC yateguye coup d’état, ngo hanyuma Ubushinjacyaha buvuge ngo yateguye coup d’état.”
Ku bantu 5000 avugwaho gutegura kugira ngo bazakore imyigaragambyo ishyigikira coup d’état, Ingabire yabajije niba Ubushinjacyaha bwaragaragaje niba hari ubwumvikane yagiranye na RNC bwo gutegura coup d’état.
Ati “None se bwagaragaje ubwumvikane bwanjye na RNC bwo gukora coup d’état? Ubushinjacyaha bugomba kuva mu bihuha, mu bintu kuri za social media bitambuka, bagomba kuzana ibimenyetso.”
Munyabugingo yavuze ko byageze aho Ingabire ahindura intego y’imyigaragambyo, iba iyo kuburizamo inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma y’umuryango Commonwealth yari kubera i Kigali.
Gusa Ingabire yavuze ko icyo yakoze mu gihe cy’imyiteguro y’iyi nama izwi nka CHOGM ari ukwakira mu rugo rwe itsinda ry’abanyamahanga bayitabiriye.
Umucamanza ati “Kwari ugusura bisanzwe?”, asubiza ko baganiriye kuri politiki, umuryango Commonwealth n’ubunyamuryango bw’u Rwanda kandi ko aba bantu bamufashije cyane mu rwego rwa politiki kuko yarushijeho kumenyekana.
Igihe



