Andi Makuru

Urukiko rw’Ikirenga mu bwongereza rwanzuye ko kohereza abimukira mu Rwanda binyuranyije n’amategeko.

Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rwanze icyemezo cya Guverinoma y’iki gihugu cyo kohereza mu Rwanda abimukira bacyinjiyemo binyuranyije n’amategeko.

Urukiko rwatangaje icyemezo cyarwo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo mu 2023. Ni nyuma y’uko Guverinoma y’u Bwongereza yari yajuririye icyemezo cy’Urukiko Rukuru n’ubundi rwari rwanze ko aba bimukira boherezwa mu Rwanda.

Mu byo umucamanza Lord Reed yashingiyeho abafata icyemezo cyo gutesha agaciro iyi gahunda, harimo kuba nta kigaragaza ko mu gihe aba bimukira baba boherejwe mu Rwanda, batazasubizwa iwabo kandi hatabanje kumvwa ibibazo byatumye bahunga.

Yakomeje avuga ko “u Rwanda rwagiye rwanga guha ubuhungiro abaturage bo mu bihugu biri mu ntambara birimo Syria, Yemen na Afghanistan”.

Ni umwanzuro usubije i rudubi amasezerano hagati y’u Rwanda na UK yashyizweho umukono muri Mata 2022 agabanyirizwa cyane icyizere cyo gushyirwa mu bikorwa. Aya masezerano agena ko mu gihe cy’imyaka itanu, abimukira n’impunzi binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bazajya boherezwa mu Rwanda mu gihe ubusabe bwabo buri kwigwaho.

Hari hashize igihe kinini inkiko zindi zo mu Bwongereza zamagana aya masezerano, zivuga ko ahonyora uburenganzira bwa muntu ariko Guverinoma y’u Bwongereza iyaryamaho, ivuga ko aribwo buryo bwonyine bwo gukemura ikibazo cy’icuruzwa ry’abimukira binjira ku butaka bwayo binyuranyije n’amategeko.

Abacamanza batanu b’Urukiko rw’Ikirenga bafashe umwanzuro wo gutesha agaciro ubujurire bwa Guverinoma y’Ubwongereza bashingiye ngingo zitandukanye zigaragaza ko kohereza abimukira mu Rwanda binyuranyije n’amategeko.

Minisitiri ushinzwe abinjira n’abasohoka mu Bwongereza, Robert Jenrick, aherutse gutangaza ati “Tugomba guharanira ko gahunda y’u Rwanda igerwaho mbere y’amatora ataha. Nta kabuza, tuzakora ibishoboka byose kugira ngo bishoboke.”

Ni umwe mu myanzuro ikomeye uru rukiko rufashe kuko no mu myaka yashize rwigeze kwisanga mu ihurizo nk’iri rishingiye kuri politiki. Icyo gihe rwagize uruhare mu gufata umwanzuro kuri Brexit, gahunda y’u Bwongereza yo kuva mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Igihe.com

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button