Andi Makuru

Guverinoma y’u Rwanda ntiteze gusubiza miliyoni 120 £ rwahawe na UK

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Mukuralinda Alain yavuze ko nubwo amasezerano u Rwanda rwagiranye n’u Bwongereza yitambitswe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’iki gihugu, rutazasubiza amafaranga rwahawe, ahubwo ibyayakozwemo bizakoreshwa n’Abanyarwanda.

Ku wa 14 Mata 2022 ni bwo u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano y’imyaka itanu agena ko ruzajya rwakira abimukira baturutse mu Bwongereza binjiye muri icyo gihugu binyuranyije n’amategeko.

Aya masezerano yagenaga ko aba bimukira bazajya bafatwa bakazanwa mu Rwanda, ababishaka bagahitamo gusubira mu bihugu byabo mu gihe n’abagaragaza ubushake bwo kurugumamo bafashwa kuhakomereza ubuzima.

Agisinywa, u Bwongereza bwahaye u Rwanda miliyoni 120£ azagirira akamaro izo mpunzi n’Abanyarwanda binyuze mu bikorwa by’uburezi mu mashuri yisumbuye, ay’imyuga ndetse n’andi mahugurwa mu masomo y’ubumenyingiro. Ibyo byiyongeraho ko bazafashwa kwiga kugera mu mashuri makuru na kaminuza.

Nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rwanze icyemezo cya Guverinoma y’iki gihugu cyo kohereza mu Rwanda abimukira bacyinjiyemo binyuranyije n’amategeko, umunyamakuru wa RBA yabajije Mukuralinda niba ayo mafaranga rwahawe azasubizwa.

Mu kumusubiza, Mukuralinda yavuze ko ibikorwaremezo byubatswe muri ayo mafaranga byari biteganyirijwe kubamo abo bimukira ndetse n’Abanyarwanda bakabana bavanze “atari kuvuga ngo bamwe bazajya baba ku karwa kabo n’abandi ku kabo.”

Ati “Niba aho kubakirira hari harateguwe ntabwo bivuze ko hagiye gusenywa ngo kuko amasezerano adashyizwe mu bikorwa.”

Mukuralinda yavuze nibikunda abo bimukira bazaza kuba aho bateganyirijwe.

Ati “Nibitanashoboka kandi ubwo Abanyarwanda bazabikoresha. Ntaho byigeze biteganywa ko mu gihe ayo masezerano adakunze hari ibizishyuzwa.”

Abajijwe icyo u Rwanda rwakora mu gihe hagira ikindi gihugu kitari u Bwongereza cyarusaba gufatanya na cyo mu masezerano ameze atyo, Mukuralinda yavuze ko u Rwanda rusobanukiwe neza icyo ubuhunzi ari cyo ndetse ko ubwo bunararibonye butasibamiye ku masezerano y’u Bwongereza.

Ati “Igihe cyose hazaza andi masezerano agamije kuvana ubuzima bw’abantu mu kaga, u Rwanda ruzayajyamo kuko rugamije ubumuntu.”

Yavuze ko ikibirutera ari ubwo bunararibonye rufite ku bantu bahunga n’abahunguka, “niyo mpamvu u Rwanda rwiteguye kwakira abari mu kaga mu buryo bwo kubahiriza amategeko mpuzamahanga rwashyizeho umukono.”

Ubwo muri Werurwe 2018 uwari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman, yasuraga u Rwanda yeretswe umudugudu wahawe izina rya ‘Bwiza Riverside Homes’, washoboraga kuzaba icumbi ku Banyarwanda ndetse n’abimukira baramuka bakiriwe n’igihugu.

Ni umushinga w’inyubako uri kubakwa i Karama mu Karere ka Nyarugenge ndetse hari kubakwa inzu 2400 zo guturamo zubatswe mu buryo bugezweho kandi butangiza ikirere.

U Bwongereza ni igihugu cyinjirwamo n’abimukira mu buryo butemewe n’amategeko benshi, aho nk’umwaka ushize hinjiye abimukira 45.728 binjiriye mu nzira y’amazi izwi nka English Channel.

Iki gihugu kivuga ko kigorwa no gutunga abo bimukira mu gihe bamara mu Bwongereza higwa ku busabe bwabo bwo guhabwa ubuhungiro, nyamara baba batarateganyirijwe mu ngengo y’imari ya Leta.

Butangaza ko nibura miliyari 3 z’Ama-pound [asaga miliyari ibihumbi 4,5 Frw] ku mwaka mu kwita ku busabe bw’abimukira. Ni amafaranga atangwa mu kubashakira amacumbi muri hoteli n’ibindi mu gihe ubusabe bwabo buri kwigwaho.

Nibura ku munsi bibarwa ko u Bwongereza bukoresha miliyoni 6 z’ama-pound, asaga miliyari 9,5 Frw.

Kohereza abo bimukira mu Rwanda, Guverinoma y’u Bwongereza, isobanura ko byagabanya ikiguzi, kuko nibura umwimukira umwe yajya atangwaho ama-pound 169.000 [asaga miliyoni 257 Frw] ku mwaka.

Igihe.com

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button