Andi Makuru

Myugariro Jurriën Timber wa Arsenal mu Rwanda kubwa Visit Rwanda

Myugariro w’Umuholandi, Jurriën David Norman Timber ukinira Arsenal yo mu Bwongereza, yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Ukuboza binyuze mu bufatanye bwa Visit Rwanda n’iyi kipe yo muri Premier League.

Timber w’imyaka 22, ntabwo ari gukina muri iyi minsi kubera imvune yagize muri Kanama ubwo yakiniraga Arsenal umukino we wa mbere muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza.

Umutoza Mikel Arteta, aherutse kuvuga ko uyu mukinnyi ari kurwana no gukiruka imvune, ariko azamara igihe kirekire adakina.

Ati “Ameze neza. Ari kunyura mu mvune ikomeye ariko urwego ageze aho ubu, ari kumera neza. Uburyo akora buri munsi burahagije kureba. Haracyari igihe kirekire tutamufite.”

Muri Nyakanga uyu mwaka ni bwo Timber yavuye muri Ajax, aguzwe na Arsenal kuri miliyoni 38.5£.

Biteganyijwe ko ku mugoroba wo kuri uyu wa 14 Ukuboza, ahura n’abana bakina umupira w’amaguru, abafana ndetse n’abanyamakuru kuri Kigali Pelé Stadium.

Muri Gicurasi 2018 ni bwo u Rwanda rwinjiye mu bufatanye na Arsenal FC, bugamije kurumenyekanisha nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo n’ishoramari, binyuze mu gushyira ikirango ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’imyenda yayo.

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button