Andi Makuru

Abahaha bakomeje guhangayikira ibiciro ku masoko byazamutseho 4,2%

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyatangaje ko muri Werurwe mu 2024, ibiciro ku masoko yo mu mijyi hirya no hino mu gihugu cyazamutse ku ijanisha rya 4,2%.

Ni amakuru akubiye muri raporo nto Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, giherutse gushyira hanze, igaragaza uko ibiciro bihagaze ku masoko.

Iyi raporo igaragaza ko muri Werurwe 2024, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 4,2% ugereranyije na Werurwe 2023. Ibiciro muri Gashyantare 2024 ho byari byiyongereyeho 4,9%.

Muri Werurwe 2024, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 2,5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 14,8%.

Ugereranyije Werurwe 2024 na Werurwe 2023, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 5,8%. Ugereranyije Werurwe 2024 na Gashyantare 2024, ibiciro byiyongereyeho 1,1%.

Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 0,6% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 6,2%. Iyi mibare yose ni ijyanye n’ibiciro byo mu mijyi.

Muri Werurwe 2024, ibiciro mu byaro byagabanutseho 1,7% ugereranyije na Werurwe 2023. Ibiciro ku masoko yo mu byaro muri Gashyantare 2024 ho byari byiyongereyeho 2,1%.

Bimwe mu byatumye ibiciro bigabanuka mu kwezi kwa Werurwe 2024, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 6,6%.

Ugereranyije Werurwe 2024 na Gashyantare 2024, ibiciro byiyongereyeho 0,5%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 1,1% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 9,8%.

Ni impinduka zikomeje gutera impungenge abaguzi b’ibicuruzwa nkenerwa bya buri munsi mu buzima rusange na cyane ko RURA nayo yatangaje ko mugihe gito kiri imbere ibiciro by’ibikomoka kuri Petrole biziyongera bityo nka kimwe mubizamura ibiciro ku masoko bikaba byumvikana ko icyizere cy’uko bizamanuka cyaba kiri hasi.

Ubwanditsi.

Inkuru bijyanye

Back to top button