Umuherwe Rujugiro Tribert yitabye Imana
Umunyemari Rujugiro Ayabatwa Tribert yapfuye. Amakuru dukesha Igihe.com avuga ko kugeza ubu hataramenyekana icyateye urupfu rwe.
Uyu mugabo wapfuye ku myaka 82 y’amavuko, yamenyekanye cyane mu bucuruzi bw’itabi n’imitungo itimukanwa, mu Rwanda no mu bindi bihugu bitandukanye.
Rujugiro yari umwe mu banyemari bakomeye b’Abanyarwanda bateye inkunga y’amafaranga izari inyeshyamba za FPR – Inkotanyi mu ntambara zarwanaga n’izari ingabo z’u Rwanda (FAR) guhera mu Kwakira (10) mu 1990, yagejeje FPR ku butegetsi muri Nyakanga (7) mu 1994.
Mu 2014, ikinyamakuru Forbes cyatangaje ko Rujugiro yari we muherwe wa mbere muri Afurika mu bakora bakanacuruza itabi.
Mbere yo gushwana na leta y’u Rwanda agahungira muri Afurika y’Epfo mu 2010, yabaye umujyanama wa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Mu Rwanda, Rujugiro yamenyekanye cyane ku bw’inyubako ye iri rwagati mu mujyi wa Kigali yari izwi nka UTC (Union Trade Centre), iri mu za mbere ndende zahubatswe nyuma ya jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994.
Iyo nyubako ibarirwa agaciro kari hafi cyangwa karenga miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika. Yafunguye imiryango mu 2006.
Leta yayiteje cyamunara mu 2017 ivuga ko Rujugiro – umunyamigabane myinshi – ayibereyemo umwenda (ideni) w’imisoro irenga miliyoni imwe y’amadolari, ibyo we yakomeje guhakana.
Ubwo UTC yatezwaga cyamunara, hari hasanzwe hari urubanza hagati ya Rujugiro na leta y’u Rwanda mu rukiko rw’ibihugu by’Afurika y’uburasirazuba (East African Court of Justice, EACJ) ku kwigarurirwa kw’iyi nyubako mu 2013 n’akarere ka Nyarugenge nk’umutungo udafite ba nyirawo.
Muri Kanama (8) mu 2022, urwo rukiko – rufite icyicaro i Arusha muri Tanzania – rwari rwategetse leta y’u Rwanda kwishyura Rujugiro indishyi ya miliyoni imwe y’amadolari y’Amerika (arenga miliyari imwe mu mafaranga y’u Rwanda), kuko ibikorwa by’u Rwanda byo “kwigarurira na nyuma yaho ikagurisha iduka rinini rya UTC binyuranyije n’amategeko”.
Rujugiro yanamenyekanye mu Burundi kuva mu myaka ya 1970, mu bucuruzi burimo n’ubw’itabi, aho yari yarahungiye.
Ubucuruzi bwe bwarenze u Rwanda n’u Burundi. Yari afite ibikorwa by’ubucuruzi mu bihugu nka Uganda, Tanzania, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Angola, Sudani y’Epfo, Afurika y’Epfo na Nigeria.
Rujugiro wavukiye mu Rwanda ahagana mu 1941 yabaye mu Burundi igihe kinini nk’impunzi, ari naho yatangiriye ubucuruzi bw’itabi.
BBC