Andi Makuru

Nyaruguru: Batatu bapfiriye mu nzu yabahirimyeho

Abantu batanu bo mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Rusenge bagwiriwe n’inzu, batatu muri bo bahita bitaba Imana.

Byabereye mu Mudugudu w’Akabacura mu Kagali ka Raranzige, ku wa 16 Mata 2024.

Amakuru avuga ko iyo nzu yagwiriwe n’umukingo yari iya Mukaboyi Anastasia w’imyaka 73 y’amavuko.

Abuzukuru batatu b’uwo mukecuru barimo uwitwa Nizeyimana Valens w’imyaka 19 , Niyonizeye Diane w’imyaka 16 na Niyonkuru Emmanuel w’imyaka 13 bahise bapfa.

Gusa abantu babiri barimo Mukaboyi ntacyo babaye kuko uruhande barimo rutaguye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye UMUSEKE ko iperereza ryatangiye kandi imirambo ya banyakwigendera ijyanwa ku bitaro ngo ikorerwe isuzuma.

Avuga ko iyo nzu abo bantu barimo yari ishaje ku buryo bugaragara.

Ati“Turihanganisha umuryango wabuze ababo n’abaturage muri rusange gusa bajye batubwira hakiri kare byibura dukumire kuko bigaragara ko iyi nzu yarishaje, iyo amakuru atangwa kare hari icyari gukorwa.”

Umuseke.rw

Inkuru bijyanye

Back to top button