Andi Makuru

Paul Kagame yamaze gutanga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yashyikirije Komisiyo y’Amatora, Kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ahagarariye Umuryango wa FPR Inkotanyi.

Perezida Paul Kagame yabaye uwa mbere washyikirije ibyangombwa bisaba ko yemererwa kuba umukandida ku mwanya asanzweho wa perezida w’u Rwanda.

Aherekejwe n’umugore we Jeannette Kagame, n’umunyamabanga w’ishyaka FPR-Inkotanyi, n’abandi, Paul Kagame yakiriwe na perezida wa komisiyo y’amatora Oda Gasinzigwa amushyikiriza inyandiko z’ibisabwa n’iyo komisiyo.

Igihe cyo kwakira abasaba kuba abakandida ku mwanya wa perezida wa Repubulika cyangwa depite cyatangiye uyu munsi ku wa gatanu, kizamara hafi ibyumweru bibiri.

Abandi bakandida bitezwe gutanga kandidatire zabo muri ibi byumweru bibiri barimo nka Frank Habineza w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, n’umukandida wigenga Diane Rwigara, bo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi.

Mu mitwe ya politike irenga gato 10 yemewe mu Rwanda, FPR-Inkotanyi n’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, ni yo kugeza ubu yavuze ko azagira abakandida perezida muri aya matora, ayandi arimo asanzwe azwi cyane nka PSD na PL, yamaze kwemeza ko azashyigikira umukandida wa FPR-Inkotanyi.

Paul Kagame, w’imyaka 66, agiye kwiyamamariza manda ya kane nk’umukuru w’igihugu. Kuri manda eshatu zabanje, yatorwaga ku majwi ari hejuru ya 90%, kandi bamwe babona ko n’uyu mwaka ibizava mu matora bishobora kudatandukana cyane n’ayabanje.

Victoire Ingabire na Bernard Ntaganda bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bari bifuje kwiyamamaza mu matora ateganyijwe mu kwa karindwi ntibemerewe kubera impamvu z’amategeko avuga ko bafite ubusembwa bwo kuba barafunzwe igihe kirenze amezi atandatu, ibyo bo baregeye bavuga ko bagombaga kuba barabukuweho.

Abantu bagera kuri miliyoni 9.5 barimo miliyoni ebyiri bashya bagize imyaka 18 ibemerera gutora, nibo bazatora abadepite na perezida wa repubulika muri Nyakanga(7).

Komisiyo y’amatora ivuga ko ibyavuye mu matora bya burundu bizatangazwa tariki 27 z’uko kwezi muri uyu mwaka.

BBC

Inkuru bijyanye

Back to top button