Andi Makuru

DRC yamaganye kudeta yapfubye, USA n’andi mahanga bitarutsa uruhare rwabo

Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ivuga ko yamaganye icyo yise “igerageza ryo guhungabanya inzego z’igihugu” ryabaye mu rukerera rwo ku cyumweru ku ngoro ikoreramo Perezida izwi nka ‘Palais de la Nation’.

Itangazo rya minisiteri yo gutangaza amakuru rivuga ko ibyo byakozwe n’itsinda ry’abagabye igitero riyobowe na Christian Malanga kandi ririmo n'”abanyamahanga benshi”.

Ntibiramenyekana uburyo iryo tsinda ry’abagabo bitwaje imbunda babarirwa muri za mirongo ryashoboye kumenera aho hantu hari mu harinzwe cyane ho muri komine Gombe mu murwa mukuru Kinshasa, mu kiboneka ko cyari igerageza ryo guhirika ubutegetsi.

Amakuru avuga ko Malanga, wari ufite imyaka 41, yabaga muri Amerika, aho mu 2010 yashinze ishyaka UCP (United Congolese Party) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa DR Congo.

Nyuma yaho mu 2017 yashinze iyo yise leta yo mu buhungiro, ifite icyicaro i Buruseli mu Bubiligi, yise ‘Nouveau Zaïre’, cyangwa Zaïre nshya, ugenekereje mu Kinyarwanda.

Muri videwo biboneka ko yafashwe ubwo icyo gitero cyabaga, yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, Malanga, wahoze ari Kapiteni mu ngabo za Congo (FARDC), yumvikana atera hejuru ati: “Tshisekedi, genda!”, akikirizwa n’abandi bo muri iryo tsinda.

Undi na we yumvikana avuga mu Cyongereza ati: “Félix, turakuziye wa mwirabura we.”

Abo bateye, barimo n’ababoneka ko ari abanyamahanga, banumvikana bavuga ngo “Zaïre oyeee!”, bakomoza ku ryahoze ari izina ry’iki gihugu ku gihe cy’ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko.

Abandi babiri muri bo bagaragara bagerageza kuriza (kuzamura) ibendera ririmo amabara y’icyatsi kibisi n’umuhondo ryahoze ari iry’igihugu cya Zaïre.

Ambasaderi w’Amerika muri DR Congo Lucy Tamlyn yatangaje ku rubuga nkoranyambaga X ko ababajwe cyane kandi ko ahangayikishijwe cyane n’ibyabaye mu gitondo cyo ku cyumweru, n’amakuru avuga ko “Abanyamerika bavugwa ko babirimo”.

Yongeyeho ati: “Mwizere ko turimo gukorana n’abategetsi ba RDC mu bishoboka byose mu gihe bakora iperereza kuri ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi kandi bakabiryoza Umunyamerika uwo ari we wese wagize uruhare muri ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi.”

Itangazo rya leta ya DR Congo rivuga ko mbere gato yo gutera ku biro bya Perezida Félix Tshisekedi, utari uri mu biro, abo bateye bari babanje kwigarurira urugo rwa Vital Kamerhe, umukandida w’urugaga ruri ku butegetsi ku mwanya w’umukuru w’inteko ishingamategeko.

Abapolisi babiri bari bari ku izamu kuri urwo rugo bishwe n’abo bateye, nkuko leta ibivuga.

Mu itangazo, leta ya DR Congo ivuga ko ishima “igisubizo cyihuse cy’abasirikare bacu n’abashinzwe umutekano bacu baburijemo uku kwigerezaho bakamenesha aba bateye”.

Abategetsi bavuga ko harimo kuba amaperereza yo kumenya neza uko byagenze. Hagati aho, leta yabwiye abaturage ko hafashwe ingamba zo “kongerera imbaraga umutekano w’inzego, uw’abategetsi n’uw’umujyi wa Kinshasa”.

Leta yasabye abaturage “kuba maso” bagatanga amakuru “ku rujya n’uruza urwo ari rwo rwose ruteje amakenga rw’abanzi b’amahoro n’abafatanyacyaha babo”.

Leta ya DR Congo yizeza Abanye-Congo bose ko yiyemeje guharanira “ubudacogora” umutekano wabo n’ubusugire bw’igihugu kandi ko nta cyo izemera guhara.

BBC

Amashusho ateye ubwoba yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abavugwa ko ari bamwe mu bateye baryamye hasi batawe muri yombi, bamwe bakomeretse, mu gihe abandi – barimo n’uvugwa ko ari Malanga – baboneka barambaraye hasi bapfuye.

Inkuru bijyanye

Back to top button