Andi Makuru

Papa Francis yinginze amahanga gukora ibishoboka byose bagahagarika ubwicanyi mu burasirazuba bwa Congo

Nyuma y’isengesho rya Angelus rizwi muri Kiliziya Gatolika ryo ku cyumweru, Papa Francis yongeye gusaba kurengera abasivile mu burasirazuba bwa DR Congo nyuma y’ibitero byiciwemo abandi babarirwa mu magana mu byumweru bishize.

Uyu mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi yagize ati: “Amakuru ababaje y’ibitero n’ubwicanyi akomeje kuza avuye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.”

Papa Francis yasuye DR Congo mu ntangiriro z’umwaka ushize aho yasabye amahanga “gukura amaboko yayo muri Congo”, ayashinja ubusahuzi bw’umutungo kamere no gutuma intambara zaho zitarangira.

Ku cyumweru yagize ati: “Ndasaba abategetsi baho n’umuryango mpuzamahanga gukora ibishoboka byose mu guhagarika ubugizi bwa nabi no kurengera ubuzima bw’abasivile.”

Bamwe mu baherutse kwicwa muri teritwari ya Lubero ya Kivu ya Ruguru bashinjwe umutwe wa ADF wica abantu kuko badahuje ukwemera na wo.

Uyu mutwe uvuga ko ugendera ku idini ya Islam – idini ritemera ibikorwa nk’ibyawo – uvuga ko ukorana n’umutwe kandi wa Islamic State, imitwe yose yashyizwe n’ibihugu bitandukanye ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.

Mu cyumweru gishize, amashusho ateye ubwoba y’imirambo y’abaturage bishwe batemaguwe barimo abagore n’abana i Lubero yakomeje kuzunguruka ku mbuga nkoranyambaga.

ADF ni yo yashinjwe kwica abo baturage mu bice bitandukanye bya teritwari za Lubero na Beni, aho ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko hishwe abaturage bagera ku 150 mu byumweru bibiri gusa by’uku kwezi.

Papa Francis kandi yasabye amahoro mu bindi bice by’isi birimo Sudan, Myanmar, Ukraine, “n’ahandi hose abantu barembejwe n’intambara”.

BBC

Inkuru bijyanye

Back to top button