Andi Makuru

DR Congo – Rwanda: Muyaya yavuze ‘ingingo ebyiri’ zirimo kuganirwaho i Luanda

Minisitiri w’itumanaho wa DR Congo Patrick Muyaya yatangaje ingingo ebyiri igihugu cye n’u Rwanda birimo kuganiraho mu biganiro by’i Luanda muri Angola bigamije gushaka amahoro mu burasiraziba bwa DR Congo.

Mu kwezi gushize, Perezida João Lourenço wa Angola yahaye bagenzi be b’u Rwanda na DR Congo “umushinga wuzuye wageza ku mahoro arambye”, mu ruzinduko yagiyemo i Kigali n’i Kinshasa.

Amakuru arambuye ku mushinga w’amahoro wa Lourenço n’ibiwugize ntabwo yatangajwe.

Icyo gihe ibiro bya perezida wa Angola byatangaje ko ibihugu byombi bizahurira muri Angola bigatangira kuganira kuri uwo mushinga. Hashize icyumweru ibiganiro byo ku rwego rwa ba minisitiri byaratangiye i Luanda.

Ku wa mbere nijoro, mu kiganiro n’ikinyamakuru France 24, Patrick Muyaya yavuze ko mu biganiro bya Luanda “byongeye gutangira”, “habayeho inama z’abaminisitiri, [kandi] uyu munsi habaye inama y’inzobere”.

Yongeraho ati: “Turimo gukora ku bintu bibiri; ku ruhande rumwe kuba FDLR igomba gusenywa, ku rundi ruhande ingabo z’u Rwanda ko zigomba kuhava.

“Ndumva tariki 14 Nzeri (9) hazaba inama yo ku rwego rw’abaminisitiri izagerageza gusesengura raporo y’inzobere.”

BBC ntiyabashije kugenzura mu buryo bwigenga ibivugwa na Muyaya kandi uruhande rw’u Rwanda cyangwa urwa Angola – nk’umuhuza – ntacyo rurabivugaho.

Abategetsi ntibigeze bavuga birambuye ibikubiye mu mushinga w’amahoro urimo kuganirwaho n’u Rwanda na DR Congo i Luanda.

Leta y’u Rwanda ivuga ko nta ngabo zayo ziri muri DR Congo gufasha umutwe wa M23, ibyo leta ya Kinshasa na raporo zitandukanye z’inzobere za ONU zishinja u Rwanda.

Africa Intelligence, igitangazamakuru cyibanda ku makuru y’umutekano, kivuga ko ibiganiro bya Luanda “byateye intambwe ifatika”, gusa ko gushyira mu bikorwa ibyumvikanyweho bikirimo ikibazo.

Iki kinyamakuru kivuga ko nyuma y’inama yahuje abakuriye ubutasi, n’abakuru b’ingabo bo ku ruhande rw’u Rwanda na DR Congo – hamwe n’intumwa za M23 – ubu Luanda izongera ikakira ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga.

Bijyanye kandi n’ibi biganiro bya Luanda, abakuru b’ubutasi ku ruhande rwa DR Congo n’u Rwanda bahuriye i Rubavu mu mpera z’ukwezi gushize, bumvikana ku kuvana ingabo z’u Rwanda muri DR Congo no gusenya umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bwa Kigali, nk’uko Africa Intelligence ibivuga.

Ku rwego rw’abaminisitiri, abakuriye ububanyi n’amahanga – Olivier Nduhungirehe w’u Rwanda na Thérèse Kayikwamba wa DR Congo – ni bo mu kwezi gushize bahuriye i Luanda kuganira ku mushinga w’amahoro wa Perezida Lourenço nk’uko ibiro ntaramakuru Angop bya Angola byabitangaje.

Hakurikijwe ibivugwa na Muyaya na Africa Intelligence, Nduhungirehe na Kayikwamba bashobora kongera guhurira i Luanda mu mpera z’iki cyumweru “gusesengura raporo y’inzobere”.

Muyaya yavuze ko mu burasirazuba bwa DR Congo “ubu twavuga ko agahenge muri rusange karimo kubahirizwa nubwo aha na hariya twumva hari ibyabaye [imirwano] bitewe n’uburyo ibintu byifashe nabi muri kariya karere”.

Ku cyumweru, ihuriro Alliance Fleuve Congo rifite umutwe wa M23 ryashinje ingabo za leta “kurenga ku gahenge” zigatera ibice bituwe n’abasivile bigenzurwa na M23 muri teritwari ya Masisi.

Mu mpera z’ukwezi gushize uruhande rwa leta na rwo rwashinje inyeshyamba za M23 “kurenga ku gahenge” zigatera ibice bigenzurwa na leta ku ruhande rwa teritwari ya Rutshuru.

Nubwo bimeze bityo, Muyaya yumvikanisha icyizere ko ibintu bizamera neza. Yabwiye France 24 ati: “Dutekereza ko turi mu nzira nziza izadufasha kugera ku mahoro…”

BBC

Inkuru bijyanye

Back to top button