Andi Makuru

M23 yatanze umuburo w’intambara yeruye nyuma y’imirwano ikaze y’ejo

Imirwano yumvikanye “hafi umunsi wose” ku wa kane mu gace kegereye umujyi wa Goma hagati y’umutwe wa M23 n’uruhande rw’ingabo za leta, imirwano abo muri ako gace bavuga ko yari ikomeye ku buryo butaherukaga.

Uruhande rwa M23 ruvuga ko ibisasu by’ingabo za leta byahitanye abasivile bagera kuri batanu aho rugenzura, andi makuru avuga ko igisasu kivuye mu ruhande rwa M23 cyaguye i Mugunga hafi ya Goma kikica abasivile batatu.

Iyo mirwano yatangiye mu rukerera rwo ku wa kane nk’uko Marc Zigila wo mu bagize sosiyete sivile ya teritwari ya Masisi yabibwiye BBC, avuga ko aho atuye hafi ya Sake – centre iri muri 25km mu burengerazuba bwa Goma – “twumvise urusaku rw’imbunda nto n’inini hafi umunsi wose w’ejo”.

Iyo mirwano yumvikaniraga mu misozi ikikije umuhanda wa Sake – Shasha – Bweremana – Minova ari na wo ukomeza umanuka ugana i Bukavu mu ntara ya Kivu y’Epfo.

Radio Okapi iterwa inkunga na ONU ivuga ko iyo mirwano yashyamiranyije uruhande rwa M23 n’abarwanyi ba Wazalendo, ko i Bweremana yatumye abanyeshuri batiga umunsi wose.

Mu butumwa bwanditse, Zigila yabwiye BBC ati: “Yari imirwano ikomeye cyane hano tutaherukaga kumva”, avuga ko hari abantu bataramenya umubare ejo bavuye mu byabo.

Bamwe mu banyamakuru bakorera i Goma batangaje ku wa kane igisasu kivuye mu misozi yo hejuru ya Sake igenzurwa na M23 cyaguye mu gace ka Mugunga mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Goma kikica abasivile batatu.

Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa politike wa M23 yasohoye itangazo rishinja uruhande rwa leta ko muri iyi mirwano yo ku wa kane rwarashe mu duce M23 igenzura “dutuwe n’abasivile” bigatuma “hapfa abasivile, n’abandi baturage benshi bacu bakava mu byabo”.

Kanyuka, mu itangazo, avuga amazina y’abantu batanu bapfuye mu duce bagenzura twa Bufaransa, Bihambwe na Tongo muri Masisi.

BBC ntiyashoboye kugenzura mu buryo bwigenga imibare y’abasivile bivugwa ko baguye mu mirwano yo ku wa kane.

Uruhande rwa leta, n’urwa Wazalendo, ntacyo baravuga ku mirwano yo ku wa kane, gusa mbere leta yagiye ishinja M23 kwica amasezerano y’agahenge yumvikanyweho igatera ibirindiro by’ingabo za leta.

Lawrence Kanyuka we yavuze ko “ibi bikorwa bishobora kuganisha ku ntambara yeruye nubwo hari umuhate w’abayobozi b’akarere n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga wo kugera ku mahoro” mu burasirazuba bwa DR Congo.

Iyi mirwano ikomeye ivuzwe mu gihe hashize igihe hari agahenge abategetsi ba Kinshasa bavuze ko bishimira uko kubahirizwa “nubwo hari ibikorwa [by’imirwano] bya hato na hato biba”, bashinja ko bitangizwa n’uruhande rwa M23, bemeza ko rufashwa n’u Rwanda.

Hagati aho, hari ibiganiro bikomeje i Luanda muri Angola, ikinyamakuru Africa Intelligence giheruka kwemeza ko mu biganiro biheruka guhuza inzego z’ubutasi za DR Congo n’u Rwanda hanatumiwe uruhande rwa M23.

Ku wa mbere w’iki cyumweru, minisitiri w’itumanaho wa DR Congo, Patrick Muyaya, yatangarije France 24 ko nyuma “y’inama y’inzobere yabaye uyu munsi… Ndumva tariki 14 Nzeri (9) hazaba inama yo ku rwego rw’abaminisitiri izagerageza gusesengura raporo y’inzobere.”

Muyaya yavuze ko i Luanda barimo kuganira ku bintu bibiri: “ku ruhande rumwe kuba FDLR igomba gusenywa, ku rundi ruhande ingabo z’u Rwanda ko zigomba kuhava [muri DR Congo]”.

DR Congo ishinja ingabo z’u Rwanda kuba inyuma y’umutwe wa M23, ibyo u Rwanda ruhakana. Abategetsi b’u Rwanda na bo bashinja aba Congo gufatanya n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Raporo zitandukanye z’inzobere za ONU zashinja ibyo birego byombi izi mpande zombi ziri mu biganiro i Luanda.

Alliance Fleuve Congo – ifite umutwe wa M23 – ivuga ko irwanira impinduka muri icyo gihugu harimo umutekano ku Abatutsi b’Abanyecongo no gucyura impunzi zabo, gusa ubu yongeyemo ingingo yo gukuraho ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi imushinja imiyoborere mibi.

BBC

Inkuru bijyanye

Back to top button