OTAN yemeza ko ingabo za Korea ya Ruguru zamaze gushika mu Burusiya
Ku ncuro ya mbere, OTAN/NATO yatangaje ko ingabo za Korea ya Ruguru ziza zaramaze koherezwa mu Burusiya, ubu zikaba zirimo kurwanira mu ntara ya Kursk iri ku rubibi, akarere ingabo za Ukraine zimaze igihe zirwaniramo.
Umunyamabanga mukuru w’iri huriro ryo kwivunira umwanzi hamwe, Mark Rutte, avuga ko ubu ashobora kwemeza ko izi ngabo zamaze koherezwa nyuma y’uko amaperereza aheruka yabigaragaje.
Uyu munyamabanga mukuru wa OTAN avuga ko kohereza ingabo za Koreya ya ruguru ryerekana ko “ibintu biri guhinduka ku rugero rukomeye” ndetse n’imigendekere mibi y’ingamba zo kugarura amahoro muri Ukraine.
Mu cyumweru gishize, Perezida Vladimir Putin ntiyahakanye ko izi ngabo zari zimaze kugera mu burusiya nyuma y’aho n’amakuru yavugaga ko Korea ya Ruguru yari imaze igihe yitegura kohereza ibihumbi n’ibihumbi by’ingabo gufasha incuti yayo.
Mu magambo ya Rutte, ni bwo bwa mbere OTAN yemeje ku mugaragaro ko ingabo za Korea ya Ruguru zirimo kurwana mu Burusiya. Yavuze kandi ko Korea ya Ruguru yamaze koherereza Uburusiya ibisasu bya misire biraswa kure hamwe n’amamiriyoni y’amasasu byo gukoresha muri Ukraine.
Rutte avuga ko mu kuyisubiriza mu ndumane, Uburusiya na bwo bwiyemeje koherereza Korea ya Ruguru ubuhanga mu bya gisirikare n’izindi mfashanyo mu ntumbero yo kuyifasha guhangana n’ibihano yafatiwe n’amahanga. Ubu bucuti, nk’uko Rutte abivuga, “bubangamiye amahoro n’umutekano w’isi”.
BBC