Menya ibyerekeye abimukira bazoherezwa n’ibihugu 5 by’i Burayi

Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 16 Ugushyingo 2026, ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr Vincent Biruta.
Ibihugu biri muri ibi biganiro ni Autriche, Denmark, u Budage, u Bugereki n’u Buholandi, byifuza gukorana n’u Rwanda mu gushyiraho ikigo cy’icyitegererezo cyakira abimukira basabwe kuva ku butaka bwabyo.
Guverinoma y’u Rwanda yagize iti “U Rwanda na za Guverinoma za Autriche, Denmark, u Budage, u Bugereki n’u Buholandi bahuriye hamwe mu biganiro bigamije kureba uburyo mu Rwanda hashobora gushyirwaho ikigo cy’ icyitegererezo cyakira abimukira bagarurwa bava mu bihugu by’Ubumwe bw’u Burayi.”
Yasobanuye ko gusubiza abimukira mu bihugu bakomokamo cyangwa mu bindi bihugu bemerewe guturamo ari kimwe mu bisubizo byo guhangana n’ikibazo cy’abimukira bari mu bihugu by’u Burayi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yagize iti “Gusubiza abimukira mu bihugu bakomokamo cyangwa mu bindi bihugu bemerewe guturamo ni imwe mu mpamvu nyamukuru ifasha muri gahunda yo guhangana n’ikibazo cy’ abimukira. Bigomba gukorwa neza ku buryo bwizewe.”
Guverinoma yagaragaje ko hari umubare munini w’abimukira bari ku butaka bw’ibihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu buryo butemewe n’amategeko, ariko bikagorana kubasubiza mu bihugu bakomokamo nubwo baba barafatiwe ibyemezo byo kubirukanwamo.
Yavuze ko ikigo kiri kuganirwaho gishobora kugira uruhare mu gukemura icyo kibazo, ndetse no guca intege ibikorwa by’abacuruza abantu babashora mu ngendo zishyira ubuzima bwabo mu kaga.
Yagize iti “Ikigo cy’Icyitegererezo cyakira Abimukira batemerewe gutura muri ibyo bihugu, gishobora gufasha gukemura iki kibazo no gusenya inzira y’ubucuruzi bw’abantu, babafatirana mu ntege nke zabo, bakabashora mu ngendo ziteje akaga bagamije kugera mu bihugu biri mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, bakaba bashobora no kuhahasiga ubuzima.”
Abimukira bazakirwa mu Rwanda ni abahe?
Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye ko ikigo kiri kuganirwaho kitazajya cyakira abimukira bose, ahubwo kizibanda ku bantu binjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri kimwe mu bihugu bitanu birebwa n’iyi gahunda, kandi bamaze gufatirwa icyemezo cyo kubasubiza mu bihugu bakomokamo cyangwa kubavana ku butaka bwabyo.
Mu itangazo, Guverinoma yagize iti “Iki kigo kizakoreshwa gusa mu kwakira Abimukira binjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri kimwe muri ibi bihugu bitanu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, kandi bafatiwe icyemezo gishobora gushyirwa mu bikorwa cyo gusubizwa mu gihugu bakomokamo cyangwa cyo kuvanwa muri icyo gihugu.”
Yakomeje igira iti “Ibi bivuze ko abo bimukira atari abantu bakeneye uburinzi mpuzamahanga, kandi ko nta yindi mpamvu n’imwe ibemerera gukomeza kuba muri ibyo bihugu bitanu.”
U Rwanda rwagaragaje ko aba bimukira bazahabwa amahirwe yo gutangira ubuzima bushya, binyuze mu kwinjira mu muryango nyarwanda, cyangwa bagahitamo gusubira mu bihugu bakomokamo ku bushake.
Guverinoma yagize iti “Iki kigo cy’icyitegererezo kizaha andi mahirwe abantu batemerewe gukomeza gutura mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Bazahabwa amahirwe yo kwinjira no kubaho mu muryango nyarwanda.”
Yongeyeho iti “Bazanagira amahitamo yo kuva mu Rwanda ku bushake, bagasubira mu bihugu bakomokamo cyangwa bakajya mu kindi gihugu icyo ari cyo cyose ku buryo bukurikije amategeko.”
Abo bimukira bazajya bafashwa n’u Rwanda ndetse n’imiryango mpuzamahanga mu gihe bazaba bahisemo gutura mu gihugu kibemereye cyangwa gusubira iwabo.
Guverinoma yashimangiye ko iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa hubahirizwa amategeko y’u Rwanda, ay’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’amategeko mpuzamahanga, by’umwihariko arengera uburenganzira bwa muntu.
Abimukira ba mbere bashobora kugera mu Rwanda bitarenze mu 2027
U Rwanda rwatangaje ko ibiganiro bikomeje, aho impande zombi ziteganya kugenda zitera intambwe buhoro buhoro kugeza igihe zizumvikana ku masezerano azagenga ishyirwaho ry’iki kigo.
Guverinoma yagize iti “Impande zombi zizakomeza gutera intambwe zifatanyije, mu buryo bugenda buhoro buhoro, zifata ingamba z’ubushishozi n’ubwitonzi bukenewe, ariko zifite intego zisobanutse kandi zihamye.”
Yakomeje igira iti “Bityo, ikigamijwe ni uko hazagerwa ku masezerano yo gushyiraho ikigo cyakira abimukira bagarurwa, ndetse n’uburyo abimukira ba mbere bazatangira kwimurirwa mu Rwanda bitarenze umwaka wa 2027.”
U Rwanda rwagaragaje kandi ko ubufatanye n’ibihugu bitanu by’i Burayi butazagarukira gusa ku bijyanye n’abimukira, ahubwo bushobora kwagukira no mu zindi nzego zifitiye inyungu impande zombi.
Imiryango mpuzamahanga iri muri ibi biganiro
Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi iri muri ibi biganiro nk’indorerezi, aho itanga umusanzu mu kureba uburyo gahunda izashyirwa mu bikorwa hubahirizwa amategeko agenga uwo muryango.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Abimukira (IOM) na ryo ritanga ubufasha mu by’ubumenyi n’ubuhanga bukenewe kugira ngo iki kigo kizabashe gukora neza.
Guverinoma yagize iti “Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Abimukira (IOM) ritanga ubufasha mu bijyanye n’ubumenyi n’ubuhanga bya tekiniki ku bijyanye n’imikorere y’ikigo cyakira abimukira bagarurwa.”
IOM yanagaragaje ko yiteguye gufasha abimukira bazakirwa, mu gihe izaba ibisabwe na Guverinoma y’igihugu kibakira, hashingiwe ku ngamba zo kubarengera.
Ku rundi ruhande, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) ririmo kugirana ibiganiro n’u Rwanda ndetse n’ibihugu bitanu birebwa n’iyi gahunda, kugira ngo harebwe uko izubahiriza amategeko mpuzamahanga, itabangamiye uburenganzira bw’abakeneye ubuhungiro.
Guverinoma y’u Rwanda yashimangiye ko yifuza ko iki kigo kizaba icy’icyitegererezo mu kubahiriza agaciro ka muntu n’uburenganzira bw’abimukira.
Yagize iti “Hamwe n’abafatanyabikorwa bacu, twizeye ko dushobora gushyiraho ikigo cy’icyitegererezo cyakira abimukira bagarurwa, cyubahiriza agaciro n’icyubahiro bya muntu kandi gishingiye ku murongo ukomeye kandi usobanutse w’amategeko.”
U Rwanda rwagaragaje ko rusanzwe rufite ubunararibonye mu kwakira impunzi n’abimukira, ndetse ko rwiyemeje gukomeza gutanga umusanzu mu gushakira ibisubizo ibibazo by’abaturage bavanwa mu byabo.
Guverinoma yagize iti “U Rwanda ni igihugu cyakira neza impunzi n’abimukira, kandi rwiyemeje gukorana n’abafatanyabikorwa barwo b’i Burayi kugira ngo abimukira bahabwe igisubizo kirengera umutekano wabo, cyemewe n’amategeko kandi cyubahiriza agaciro n’uburenganzira bya muntu.”
Yagaragaje ko ubu bufatanye bushobora no kugira uruhare mu kugabanya ubusumbane buri mu mahirwe y’iterambere ry’ubukungu ku Isi, buri mu mpamvu zituma bamwe mu baturage, by’umwihariko Abanyafurika, bimuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Mu gusoza, Guverinoma y’u Rwanda yagize iti “Turizera ko ubu bufatanye amaherezo buzafasha kurokora ubuzima bw’abantu, binyuze mu gufasha guhagarika ibikorwa by’abacuruza abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bungukira mu gushora abimukira mu ngendo zigoye cyane kandi zishyira ubuzima bwabo mu kaga, kandi zikorwa mu bihe byo kwiheba.”
IGIHE



