Andi Makuru

Si impamvu yatuma umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa uzamba-Amb Olivier JP Nduhungirehe kuri OIF

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rudafata ibibazo byagaragaye mu matora y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) nk’impamvu yatuma umubano warwo n’u Bufaransa uzamba, kuko ibihugu byombi bikomeje kugirana ubufatanye bwiza.

Nduhungirehe yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RT, ubwo yabazwaga niba imyitwarire y’u Bufaransa mu matora ya OIF, by’umwihariko igitutu Perezida Emmanuel Macron yashyize ku Rwanda ngo rukure Louise Mushikiwabo mu bakandida, ishobora kugira ingaruka ku mubano w’ibihugu byombi.

Yagize ati “U Rwanda n’u Bufaransa bifitanye umubano mwiza. Twese turi abanyamuryango ba Francophonie. Twagize amateka akomeye hagati yacu, ariko twashoboye kuyashyira ku murongo tubifashijwemo na komisiyo yashyizweho na Perezida Macron, igizwe n’abahanga mu mateka, kugira ngo hagaragazwe neza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Nduhungirehe yashimangiye ko umubano w’ibihugu byombi utagomba gushingira ku kuba buri gihe byumvikana ku ngingo zose, kuko no hagati y’abafatanyabikorwa hashobora kuvuka ibyo batabona kimwe.

Ati “Umubano wacu ni mwiza. Dufitanye ubufatanye bwiza. Nk’abafatanyabikorwa, dushobora kutavuga rumwe rimwe na rimwe. Ntabwo ari ikibazo.”

Yakomeje agira ati “Kuri twe, ntabwo ibi ari intangiriro y’impinduka iyo ari yo yose. Twagaragaje ko tutishimiye uburyo u Bufaransa bwitwaye.”

Nduhungirehe yavuze ko icyo u Rwanda rutishimiye atari uko u Bufaransa bwashyigikiye undi mukandida, ahubwo ari uburyo bwagerageje gukoresha igitutu kugira ngo abakandida b’ibindi bihugu bakurwe mu matora.

Yasobanuye ko u Bufaransa bwari bushyigikiye Umunya-Roumanie Dacian Cioloș, ariko ko ibyo ubwabyo bitari ikibazo, kuko buri gihugu gifite uburenganzira bwo gushyigikira umukandida cyifuza.

Ati “Kwamamaza umukandida w’Umunya-Roumanie ntabwo ari ikibazo kuri twe, kuko u Bufaransa bufite uburenganzira bwo guhitamo umukandida bushaka. Ariko ikibazo ni ugukoresha ibyo mu gushyira igitutu ku bandi bakandida, kubategeka gukuramo kandidatire zabo kugira ngo uwo mukandida w’Umunya-Roumanie abe ari we uhabwa amahirwe.”

Nduhungirehe yanenze uburyo Macron yitwaye

Muri iki kiganiro, Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rwatunguwe n’ibaruwa Perezida Emmanuel Macron yandikiye Perezida Paul Kagame ku wa 12 Ugushyingo 2026, amusaba kumvikana na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, ku mukandida uzayobora OIF.

Iyo baruwa yasabaga abakuru b’ibihugu byombi kugera ku bwumvikane bitarenze ku wa 14 Ugushyingo, bitaba ibyo bombi bagakuramo abakandida babo.

Nduhungirehe yavuze ko icyo cyifuzo kitari gikwiye, kuko nta gihugu gifite ububasha bwo gutegeka ikindi gukura umukandida mu matora.

Yagize ati “Twakiriye ibaruwa ya Perezida Macron yo ku wa 12 Ugushyingo, yahaga Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi igihe ntarengwa cyo kumvikana ku mukandida kugeza ku wa 14 Ugushyingo, bitaba ibyo bombi bagakuramo abakandida babo.”

Yakomeje agira ati “Ibi ntibyemewe, kuko abakandida bose bari bafite uburenganzira bwo guhatanira umwanya w’Umunyamabanga Mukuru. Twari dusigaje iminsi mike ngo inama itangire, aho Umunyamabanga Mukuru yagombaga gutorwa binyuze mu bwumvikane cyangwa, igihe butabonetse, hakifashishwa amajwi y’ubwiganze busesuye.”

Nduhungirehe yashimangiye ko amategeko ya OIF yavuguruwe mu 2022, agashyiraho uburyo bwo gutora mu gihe ibihugu binaniwe kumvikana ku mukandida umwe.

Yavuze ko ibyo byari bigamije guha ibihugu byose uburenganzira bungana, aho gukomeza imikorere ya kera yashoboraga gutuma igihugu kimwe kigira ijambo rikomeye kurusha ibindi.

Ati “Ikibazo ni uko u Bufaransa bwifuza Francophonie ya kera, aho bwari bufite ijambo bwonyine mu gushyiraho ibyo bwifuza, bwihishe inyuma y’ihame ry’ubwumvikane.”

Yongeyeho ati “Ariko kuva mu 2022, dufite uburyo bwo gutora igihe tudashoboye kugera ku bwumvikane. Iyi nama yari igeragezwa rya mbere ry’uko twavuye kuri Francophonie ya kera tukajya kuri Francophonie nshya, aho ibihugu byose bifite uburenganzira bungana.”

Yanenze u Bufaransa bwemeye igitutu cya RDC

Nduhungirehe yanagarutse ku ruhare rwa RDC mu bibazo byagaragaye muri aya matora, avuga ko Kinshasa yashyize igitutu ku Bufaransa, ibubwira ko Louise Mushikiwabo aramutse yongeye gutorwa, RDC izava muri OIF.

Yavuze ko u Bufaransa bwemeye icyo gitutu kubera impungenge zo gutakaza RDC, nyuma y’uko Mali, Niger na Burkina Faso byari byaravuye muri uwo muryango.

Ati “Ikibazo twagize muri iyi nama ya Francophonie ni uko RDC yashyize igitutu ku Bufaransa, ivuga ko Louise Mushikiwabo aramutse yongeye gutorwa, izava muri Francophonie.”

Yakomeje agira ati “Ikibazo ni uko u Bufaransa bwemeye icyo gitutu, butinya gutakaza igihugu kinini muri Francophonie, nyuma y’ibihugu bitatu byo muri Sahel byari byaravuye muri uyu muryango. Ibyo ni byo tutemera.”

Nduhungirehe yavuze ko ibihugu byose bigize OIF bikwiye kubahiriza amategeko byishyiriyeho, aho gukoresha igitutu mu gushaka kugera ku nyungu zabyo.

Yagaragaje ko RDC yatangiye gushyira icyo gitutu ku Bufaransa nyuma y’uko umukandida wayo atitwaye neza mu biganiro byo gusuzuma abakandida byabereye i Paris ku wa 30 Kamena 2026.

Ati “Ikitari cyemewe si icyo gitutu gusa, ahubwo ni n’uko u Bufaransa bwacyemeye.”

OIF ikwiye gushingira ku buringanire bw’ibihugu

Nduhungirehe yashimangiye ko OIF atari umuryango w’u Bufaransa, ahubwo ari uw’ibihugu byose bihuriye ku rurimi rw’Igifaransa, bikwiye kugira uburenganzira bungana.

Ati “Francophonie ni umuryango w’ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Igifaransa. Ntabwo ari umuryango w’u Bufaransa. Ni umuryango w’ururimi rw’Igifaransa.”

Yavuze ko ari ngombwa ko ibihugu bigize uyu muryango bikorera hamwe, kugira ngo hatazongera kubaho ibibazo byatuma hari ibindi biwuvamo.

Ati “Nitudakorera hamwe ngo ibihugu byose byubahwe kandi bigire uburenganzira bungana, dushobora kongera kubona ibibazo nk’ibyabaye ku bihugu bitatu byo muri Sahel.”

Nduhungirehe yashimangiye ko ubufatanye bwa OIF bukwiye gushingira ku guteza imbere ururimi rw’Igifaransa, umuco n’ubukungu, aho kuba uburyo bwo guhatira ibihugu gukurikiza ibyifuzo by’igihugu kimwe.

Yagize ati “Tugomba gukora ku buryo duteza imbere ururimi, umuco n’ubufatanye mu bukungu, kugira ngo uyu muryango ube uwa bose.”

Yashimangiye ko ibihugu bigize OIF bikwiye gukumira uburyo bwo gushyirwaho igitutu, kugira ngo uyu muryango ukomeze kuba urubuga rw’ubufatanye.

Ati “Icyo dukeneye ni ugukorera hamwe kugira ngo twirinde ko ibindi bihugu biva muri Francophonie, twirinde ko hari ibihugu bishyira igitutu ku muryango wacu, ahubwo twibande ku mishinga y’ubufatanye n’iy’umuco iduhuza nk’ibihugu bigize Francophonie.”

Igihe

Inkuru bijyanye

Back to top button