Andi Makuru

Uganda: Islamic State yigambye igitero cy’iterabwoba i Kampala

Umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS) wigambye kugaba igitero cy’ibisasu bibiri byaturikiye mu murwa mukuru Kampala wa Uganda ku wa kabiri, uvuga ko byagabwe n’abiyahuzi biturikirizaho ibisasu bawo.

IS yatangaje iby’icyo gitero ku rubuga rwa Telegram, mu izina ry’icyitwa intara yo muri Afurika yo hagati (ISCAP).

Polisi ya Uganda ivuga ko Abanya-Uganda batatu bapfuye, abiyahuzi batatu bagabye igitero barapfa, naho abandi bantu 33 barakomereka, barimo batanu bakomeretse bikomeye. Abapolisi babiri bari muri abo bapfuye.

Umubare w’abapfuye ushobora kuza kwiyongera. Bimwe mu bice by’imibiri byabonetse byanyanyagiye mu mihanda y’i Kampala.
Ibyo bisasu bibiri byaturitse bikurikiranye, kimwe saa yine n’iminota itatu (10h03), ikindi saa yine n’iminota itandatu (10h06) ku isaha y’i Kampala, nkuko polisi ibivuga. Abategetsi bavuze ko ibindi bisasu byasanzwe mu bindi bice by’uyu mujyi.

Umuvugizi wa polisi Fred Enanga yagize ati: “Inkeke z’ibisasu ziracyahari, cyane cyane zitewe n’abagaba ibitero b’abiyahuzi”.

“Turemeza ko hakiri abagize aya matsinda y’imbere mu gihugu y’iterabwoba, cyane cyane itsinda ry’ubwiyahuzi bwo kwiturikirizaho ibisasu ryashyizweho na [n’umutwe wa] ADF”.

Polisi yavuze ko umuntu wa kane mu bagabye igitero yatawe muri yombi ndetse hagatahurwa n’ikoti ririho ibiturika.
IS ivuga ko iki gitero cyakozwe n’Abanya-Uganda, uwa mbere akaba yaturikije igikapu kirimo ibiturika hafi ya bariyeri ya polisi, naho undi agituritsa agambiriye abarinzi bo ku nyubako y’inteko ishingamategeko.

Nk’uburyo bwo gusobanura impamvu y’icyo gitero, ibiro ntaramakuru Amaq bya IS byavuze ko Uganda ari “kimwe mu bihugu biri mu ntambara yo kurwanya abarwanyi ba Islamic State [IS] muri Afurika yo hagati”.

Abategetsi muri Uganda bari begetse icyo gitero ku mutwe wa Allied Democratic Forces (ADF), umutwe w’inyeshyamba mu 2019 watangaje ko uyobotse IS.

Uwo mutwe wa ADF watangiriye muri Uganda, ariko ubu usigaye ufite icyicaro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ndetse warushijeho gukora ibitero mu izina rya IS.

Mu byumweru bya vuha aha bishize, habayeho ibitero by’ibisasu. Mu kwezi gushize, utanga icyo kurya no kunywa (umu-serveuse) w’imyaka 20 yarishwe nyuma yuko igiturika, cyari cyasizwe mu kabari kiri mu ishashi yo guhahiramo, giturikiye mu kabari k’i Kampala.

Hashize iminsi nyuma y’icyo gitero, abantu benshi barakomeretse ubwo umugabo w’umwiyahuzi yiturikirizagaho igisasu mu modoka ya bisi hafi y’i Kampala.

IS yigambye ibyo bitero byombi, polisi ivuga ko byari bifitanye isano ya hafi n’umutwe wa ADF – harimo n’uko uwo witurikirijeho igisasu yari ari ku rutonde rw’abo polisi ishakisha bo muri ADF.

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 22

  1. Hello! I know this is somewhat off topic but I was wondering which blog platform are you using for this website?
    I’m getting sick and tired of WordPress because I’ve had problems with hackers and I’m looking at
    alternatives for another platform. I would be fantastic if you could point
    me in the direction of a good platform.

  2. This design is spectacular! You obviously know how to keep a reader amused.
    Between your wit and your videos, I was almost moved to start my own blog
    (well, almost…HaHa!) Excellent job. I really loved what you had to say, and
    more than that, how you presented it. Too cool!

  3. You can certainly see your expertise in the work you write.
    The world hopes for even more passionate writers such as you who aren’t
    afraid to say how they believe. All the time follow your heart.

  4. At this time it sounds like Expression Engine is the top blogging platform out there right now.
    (from what I’ve read) Is that what you are using on your blog?

  5. Good web site you have here.. It’s difficult to find good quality writing like yours nowadays.

    I truly appreciate individuals like you! Take care!!

  6. Greetings from California! I’m bored at work so
    I decided to check out your site on my iphone during lunch
    break. I love the info you provide here and can’t wait to take a look when I get home.

    I’m amazed at how quick your blog loaded on my mobile .. I’m not even using WIFI, just 3G ..
    Anyhow, amazing site!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button