UK: Uko Rudakubana ushinjwa kwica abana 3 yiswe umuyisilamu bigateza imyigaragambyo ikomeye
Imyigaragambyo ikomeye yibasiye imijyi itandukanye mu Bwongereza nyuma y’iyicwa ry’aba bana batatu b’abakobwa, uregwa kubica ni Umwongereza w’imyaka 17 Axel Rudakubana ufite ababyeyi b’Abanyarwanda.
Iyo myigaragambyo irimo kwibasira ba nyamucye, n’Abayisilamu nyuma y’uko hari amakuru atari ukuri akwiriye ku mbuga nkoranyambaga ko uwishe bariya bana yaje mu Bwongereza n’ubwato mu 2023 nk’impunzi kandi ko ari umusilamu.
Iyi myigaragambyo irimo urugomo yibasiye imijyi ya Hull, Liverpool, Bristol, Manchester, Stoke-on-Trent na Blackpool, mu Bwongereza ndetse no mu murwa mukuru Belfast wa Northern Ireland.
Muri iyi myigaragambyo amahoteli yaribasiwe, amaduka arasahurwa, n’imisigiti imwe irangizwa. Abigaragambya basaba ko abimukira bakurwa mu Bwongereza.
Minisitiri w’intebe Keir Starmer ku cyumweru yamaganye iyi myigaragambyo, avuga ko abayirimo “bazahura n’imbaraga zose z’itegeko”.
Starmer yagize ati: “Ndabizeza ko muzicuza kugira uruhare muri aka kajagari, byaba mu buryo buziguye cyangwa butaziguye nk’ababishyigikira kuri online”.
Abantu barenga 150 muri rusange batawe muri yombi ku cyumweru kubera iyi myigaragambyo irimo urugomo.
Abigaragambya bahanganye na polisi ku cyumweru mu mujyi wa Liverpool, bayitera amabuye, amacupa n’ibindi, baririmba indirimbo zamagana abimukira n’abasilamu.
Icyabisembuye: Ibizwi kuri Rudakubana uregwa kwica abana
Hashize icyumweru mu mujyi wo ku nyanja wa Southport hafi ya Liverpool ubwo isomo ryo kwigisha kubyina abana ryinjiwemo n’umusore ufite icyuma.
Yatangiye kubacumita iyo mbugita atarobanuye, yica abakobwa batatu Bebe King, w’imyaka itandatu, Elsie Dot Stancombe, irindwi, na Alice Dasilva Aguiar w’imyaka icyenda.
Yakomerekeje bikomeye abandi batanu, barimo abantu bakuru babiri nabo bafite ibikomere bikomeye.
Polisi nyuma yafashe umusore w’imyaka 17 witwa Axel Muganwa Rudakubana washinjwe ibyaha bitatu byo kwica n’ibyaha 10 by’umugambi wo kwica, ubu afungiye muri gereza y’abana.
Iyi nkuru yaciye umugongo igihugu cy’Ubwongereza, ariko amakuru atari yo yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga ko uyu ushinjwa yaje mu Bwongereza mu bwato buto nk’impunzi kandi ko ari umusilamu, yatumye abahejeje inguni ku kibazo cy’abimukira kandi banga idini ya Islam birara mu mihanda.
Rudakubana yavukiye i Cardiff muri Wales/Pays de Galles ku babyeyi b’Abanyarwanda, bimukira i Southport mu Bwongereza (England) mu 2013.
Ubwo yagezwaga mu rukiko ku wa kane w’icyumweru gishize, Axel Rudakubana ntiyigeze yemera cyangwa ngo ahakane umwirondoro we n’aho atuye, kandi yakomeje kuzamura umupira yambaye akipfuka mu maso.
Urukiko rwabwiwe ko uyu Rudakubana uregwa yigeze gusangwamo indwara ya ‘Autism’, kandi kenshi “yangaga kuva iwabo no kuvugana n’umuryango we mu gihe runaka”.
Rudakubana yoherejwe muri gereza y’urubyiruko akaba azagaruka imbere y’urukiko mu kwezi k’Ukwakira(10).
Inama y’ibihe bidasanzwe izwi nka Cobra
Kubera ubukana bw’iyi myigaragambyo, none kuwa mbere habaye inama idasanzwe iyoborwa na minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yo gufata ingamba kuri iyi myigaragambyo mu Bwongereza.
Yvette Cooper, minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu Bwongereza, yabwiye BBC ko iyo nama iri bwibande mu kumenya neza uko abarimo kwigaragambya “bishyura ikiguzi” cy’ibyo bakoze.
Yavuze kandi ko ba nyiri imbuga nkoranyambaga babavugisha kugira ngo babaryoze ikwizwa ry’amakuru atari yo ku mbuga zabo.
Ayo ni amakuru atari yo yavuzwe ko uwishe bariya bana ari umwimukira waje nk’impunzi mu Bwongereza mu bwato mu 2023 kandi ko ari umusilamu.
Cooper yavuze ko abigaragambije mu mpera z’iki cyumweru bakoresheje n’urugomo “ntibavugira Ubwongereza”.
Iyo nama izwi nka Cobra iri buterane, ntabwo yitiriwe inzoka ya Cobra, ahubwo ni impine y’amagambo Cabinet Office Briefing Room A.
Ni inama iba mu bihe bidasanzwe aho minisitiri w’intebe ahuza abaminisitiri, polisi, abakuriye ubutasi, n’abandi bashobora kurebwa n’ikibazo kiriho kugira ngo bafate imyanzuro ku ngorane cyangwa akaga kihutirwa kariho.
Inama nk’izi ziheruka guterana kenshi mu gihe cya Covid-19.
BBC