Rubavu: Umugabo yapfuye urupfu rw’amayobera muri Lodge

Mu karere ka Rubavu umugabo witwa Mpongo Dieudonné ukomoka i Rwamagana yasanzwe mu nzu zicumbikira bantu ( Rodge) yapfuye.
Ibi byabereye mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Bugoyi ho mu Mudugudu w’Isangano. Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo yamenyekanye kuwa Gatatu, tariki 7 Gicurasi 2025, mu masaha ashyira saa 15h30.
Amakuru atangwa n’Umuyobozi w’iyi Logde avuga ko Mpongo yayigezemo tariki 30 Mata 2025, ariko kuva tariki 5 Gicurasi 2025 batongeye kumubona, uyu munsi bakaba ari bwo bagerageje gufungura urugi basanga ari umurambo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, avuga ko amakuru y’urupfu rwa Mpongo avuga ko yari amaze iminsi ibiri abayikoramo batazi amakuru ye.
Ati “Ni byo koko uwo mugabo yasanzwe muri Lodge yapfuye, kandi amakuru y’ibanze yagaragaje ko yari ayimazemo iminsi, aho kuva tariki 5 ari bwo abahakorera bamuherukaga ariko uyu munsi bafata urundi rufunguzo ngo bakingure barebe ko yagiye atwaye urundi bagasanga yarapfuye. Tubifata nk’uburangare kuba umuntu yamara iyi minsi ibiri umucumbikiye utazi amakuru ye. Ari na yo mpamvu iperereza rigikomeje kucyateye uru rupfu.”
Akomeza avuga ko abacumbikira abantu bakwiriye kujya banabaganiriza bakumva niba nta bindi bibazo by’uburwayi basanganwe, ndetse bagashyiraho n’izindi ngamba zituma bakurikirana amakuru y’ababagana.
Umurambo wa Mpongo wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi, mu gihe iperereza ku cyateye uru rupfu rigikomeje.
umuseke