Andi Makuru

Louise Mushikiwabo azongera kwiyamamariza kuyobora OIF muri manda ya 3

Perezida Paul Kagame yafashe icyemezo cyo kongera gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango OIF uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa.

Aya makuru yemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique.

Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Hashingiwe ku bikorwa by’indashyikirwa by’Umunyamabanga Mukuru byahawe agaciro cyane kandi bigashimirwa, ndetse no nyuma yo kujya inama na we, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kongera gutanga kandidatire ya Louise Mushikiwabo mu nama y’Abakuru b’Ibihugu n’Intumwa za OIF izabera i Phnom Penh muri Cambodge, mu Ugushyingo.”

Biteganyijwe ko mu nama y’Inteko Rusange ya OIF izabera mu mujyi wa Phnom Penh muri Cambodge mu Ugushyingo 2026 ari bwo hazaba amatora y’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 20 Ugushyingo 2025, ubwo hasozwaga Inama ya 46 y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bya OIF yabereye i Kigali, Mushikiwabo yari yavuze ko yashimishijwe n’uko hari ibihugu byinshi binyamuryango byamusabye gukomeza muri izi nshingano ndetse bimwizeza ko bizashyigikira kandidatire ye.

Ati “Muri urwo rwego nasabwe n’ibihugu byinshi bivuga ko bishaka gushyigikira kandidatire yanjye, navuze ko ntari nka Abdou Diouf wayoboye manda eshatu. Mu by’ukuri byanejeje, byankoze ku mutima kubera ubusabe bw’ibihugu byacu binyamuryango.”

Yari yavuze kandi ko azabanza kureba niba imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru hagendewe ku mategeko yo mu Rwanda itamubera imbogamizi kuko ayegereje. Yavutse mu 1961.

Ati “Nzasubiza ibi bihugu nyuma yo kuganira n’abayobozi b’igihugu cyanjye.”

Manda ya kabiri ya Mushikiwabo yatangiye mu Ugushyingo 2022. Bivuze agiye guhatanira manda ya gatatu.

Natorwa, Mushikiwabo ashobora gukuraho agahigo ka Abdou Diouf wo muri Sénégal, wabaye Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuva mu 2003 kugeza mu 2014.

Mushikiwabo yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda kuva mu Ukuboza 2009 kugeza mu Ukwakira 2018. Ni Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuva muri Mutarama 2019.

Igihe

Inkuru bijyanye

Back to top button