Andi Makuru

Byinshi ku kiganiro Kabila yahaye Bojana Coulibaly na Teddy Mazina.

Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yashinje ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi guha intwaro umutwe wa FDLR no kuwushyira mu gisirikare, avuga ko ibi byasubije inyuma intambwe yari yaratewe mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Kabila, uherutse gufata ubuyobozi bw’umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), yanenze kandi uburyo Rwanda rukoreshwa muri politiki ya RDC, aho avuga ko gutuka u Rwanda, byahindutse nk’umurongo wa politiki w’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na CTGL (Conspiracy Tracker Great Lakes). Ni ikiganiro cyakozwe n’Umushakashatsi akaba n’Umwanditsi, Dr. Bojana Coulibaly n’Umunyamakuru Teddy Mazinamu.

Kibaye mu gihe umubano wa Kabila na Tshisekedi ukomeje kuzamba, ndetse uyu Perezida wa RDC akaba aherutse kumushinja kuba igikoresho cya Perezida Paul Kagame mu ntambara ibera mu Burasirazuba bw’igihugu.

Kabila yashinje Kinshasa gukorana na FDLR

Kabila yavuze ko ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC kidashobora gusobanuka hadasuzumwe amateka y’akarere, cyane cyane ibyabaye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Yagize ati “Mu 1994 habaye Jenoside, maze bamwe mu bayigizemo uruhare bahungira muri Congo, abandi muri Tanzania, bari kumwe n’abandi baturage bahungaga. Abo bagize uruhare muri Jenoside bazanye n’iyo ngengabitekerezo.”

Yavuze ko hashize imyaka 32 ariko iyo ngengabitekerezo ikigaragara mu karere, ko ubutegetsi bwe bwari bwarafashe icyemezo cyo kuyirwanya, harimo no gukoresha ingufu za gisirikare.

Kabila yasobanuye ko guhera mu 2006, RDC yakoranye n’ibihugu by’abaturanyi ndetse n’Umuryango w’Abibumbye mu bikorwa byo kurwanya FDLR, ADF n’indi mitwe yitwaje intwaro, nubwo yemera ko izo gahunda zitari zarageze ku musaruro 100%.

Yavuze ko izo ntambwe zasubiye inyuma nyuma y’uko avuye ku butegetsi mu 2019, ashinja ubutegetsi bwamusimbuye gufasha imitwe bwagombaga kurwanya.

Ati “Icyabaye ubu ni uko iyo mitwe, harimo na FDLR, ihabwa ubushobozi ku mugaragaro, igahabwa intwaro ku mugaragaro, ndetse ikinjizwa ku mugaragaro mu gisirikare no mu zindi nzego z’umutekano.”

Ikibazo cya FDLR kireba RDC

Raporo y’impuguke za Loni yasohotse mu 2026 yagaragaje ko ingabo za RDC zikorana na FDLR.

Kabila yavuze ko ikibazo cya FDLR kigomba gukemurwa na RDC ubwayo, aho kugihindura ikibazo cy’u Rwanda gusa.

Ati “Niba ikibazo cya FDLR kiri muri Congo, Congo igomba kubaka ubushobozi bwo kugikemura. Uburyo bwose bwakoreshwa, Congo igomba kugira ubwo bushobozi.”

Yakomeje avuga ko igikomeye atari ukurwanya abarwanyi b’uyu mutwe gusa, ahubwo ari no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kugira ngo idakomeza gukwirakwira no gukoreshwa mu gushaka abayoboke bashya.

Ati “Ntabwo ari imbunda gusa ugomba gukoresha. Ugomba no kuganira, kwigisha, kugira ngo udaha abantu bafite iyo ngengabitekerezo umwanya n’uburyo bwo gukomeza gushaka abayoboke.”

Kabila ku birego byo gukorera u Rwanda

Kabila yanagarutse ku birego bya Kinshasa bimuhuza n’u Rwanda, cyane cyane nyuma yo gufata ubuyobozi bwa FRN, ihuriyemo n’abayobozi b’umutwe wa AFC/M23.

Ku wa 26 Ukwakira 2026, Perezida Tshisekedi aganira n’abayoboke b’ishyaka rye,  Union Sacrée de la Nation yashinje Perezida Kagame kuba ari we wasabye Kabila kujya ku mugaragaro no gufata ubuyobozi bw’iyi mitwe irwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.

Mu gusubiza ibibazo by’abamushinja gukorera u Rwanda no gushaka gucamo RDC ibice, Kabila yifashishije amateka y’imitwe yigeze kurwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, avuga ko iyo mitwe yabayeho na mbere y’uko u Rwanda rujya mu bibazo bya RDC.

Yagarutse ku rugamba rwo kurwanya ubutegetsi bwa Mobutu, ku myivumbagatanyo yo mu myaka ya 1960 no ku yindi mitwe yarwanyije ubutegetsi bwariho mu myaka yakurikiyeho.

Ati “Icyo gihe u Rwanda ntirwari muri ibyo bibazo.”

Kabila yashakaga kugaragaza ko kurwanya ubutegetsi bwa Kinshasa bitatangiye kubera u Rwanda, ahubwo ko ari ibintu byagiye bibaho mu mateka ya RDC igihe abaturage n’imitwe ya politiki batishimiraga ubutegetsi.

Kabila ati “Gutuka u Rwanda byahindutse umurongo wa politiki”

Kimwe mu byo Kabila yanenze cyane ni uburyo avuga ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bukoresha urwango n’amacakubiri mu miyoborere y’igihugu.

Yavuze ko ubu muri RDC umuntu udashobora gutuka u Rwanda, Kabila cyangwa abaturage bo mu burasirazuba bw’igihugu, ashobora gufatwa nk’udashyigikiye ubutegetsi.

Ati “Icyabaye uyu munsi ni uko byahindutse icengezamatwara ryemewe n’ubutegetsi, umurongo buri wese asabwa gukurikiza. Niba udashobora gutuka u Rwanda, gutuka Kabila cyangwa gutuka umuntu uwo ari we wese ukomoka mu burasirazuba, uranengwa.”

Yavuze ko FRN iteganya kurwanya imvugo z’urwango n’amacakubiri mu bice igenzura, kuko asanga ari kimwe mu bibazo bikomeye bibangamiye ubumwe bw’Abanye-Congo.

Kabila yanashinje ubutegetsi bwa Tshisekedi gukoresha inzego z’umutekano mu buryo bushingiye ku moko no ku turere abantu bakomokamo, avuga ko ibyo biri mu byatumye igihugu gisubira mu bibazo byari byarigeze kukibasira.

Yasabye ingabo z’u Burundi gutaha

Ku kibazo cy’ingabo z’amahanga, Kabila yavuze ko mu 2019, ubwo yavaga ku butegetsi, nta ngabo z’amahanga zari ku butaka bwa RDC.

Yagarutse by’umwihariko ku ngabo z’u Burundi, avuga ko kuba ziri muri RDC bishobora kongera ibyago by’uko intambara yaguka ikagera ku bindi bihugu byo mu karere.

Yibukije ko mu gihe cy’ubutegetsi bwe RDC yagiranye amasezerano y’amahoro n’u Rwanda na Uganda, yagize uruhare mu gukura ingabo z’amahanga ku butaka bw’icyo gihugu.

Yavuze ko no muri iki gihe FRN ishyigikiye ko ingabo zose z’amahanga ziva muri RDC, hatitawe ku mpamvu zaba zarazijyanye, ariko ko uburyo n’igihe ibyo bizakorerwa bigomba kuganirwaho.

Kabila yashimangiye ko ikibazo cya FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro gishobora gukemurwa, ariko ko bisaba ubushake bwa politiki, kubaka ubushobozi bw’inzego z’umutekano no guhangana n’ingengabitekerezo z’urwango n’amacakubiri.

Ati “Icyerekezo dufitiye Congo n’akarere kiruta ikibazo cya FDLR. Kandi si FDLR gusa, hari na ADF n’indi mitwe.”

Igihe.com

Inkuru bijyanye

Back to top button