Byinshi kuri Dr Manirakiza wahamwe n’icyaha cyo gusambanya abana

Ku wa 26 Gicurasi 2026, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye Dr Manirakiza Benjamin igifungo cy’imyaka 25 n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw, mu gihe Umuhoza Hamida, Mucyo Vanessa na Ineza Fidella bareganwaga na we bakatiwe igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw buri wese.
Nubwo uru rubanza rwamaze gusomwamo umwanzuro mu rwego rwa mbere, inyandiko yarwo IGIHE ifitiye kopi igaragaza amakuru arambuye ku buryo Dr Manirakiza yashakishaga abakobwa, amafaranga yabahaga n’uruhare rw’abagore batatu bareganwaga na we mu kumuhuza n’abo yifuzaga gukorana na bo imibonano mpuzabitsina.
Iyi nyandiko igaragaza ko Dr Manirakiza yashinjwaga gukorana imibonano mpuzabitsina n’abakobwa batandukanye, akabishyura amafaranga ari hagati y’ibihumbi 35 Frw n’ibihumbi 100 Frw, ndetse bamwe akabasaba kumushakira abandi bakobwa bakiri bato, by’umwihariko abanyeshuri.
Uko Dr Manirakiza yashakishirizwaga abakobwa
Mu byagarutsweho muri uru rubanza harimo uburyo Dr Manirakiza yagiye ahuzwa n’abakobwa batandukanye, bamwe mu bareganwaga na we bakaba barashinjwaga kubigiramo uruhare bagamije kubona amafaranga.
Inyandiko y’urubanza igaragaza ko nyuma yo kuryamana nawe, Ineza Fidella ari we watangije umubano wa Dr Manirakiza na Mucyo Vanessa, nyuma yo kumuha nimero ye ya telefone.
Mu ibazwa rye mu Bugenzacyaha, Mucyo Vanessa yemeye ko nyuma y’uko baryamanye, yumvikanye na Dr Manirakiza ko azajya amushakira abakobwa biga mu mashuri yisumbuye, cyane cyane abatarigeze bakora imibonano mpuzabitsina cyangwa abayikoze inshuro imwe gusa.
Urukiko rwagaragaje ko Vanessa yagiye ahabwa amafaranga yo guhuza Dr Manirakiza n’abo bakobwa, rimwe na rimwe akishyurwa komisiyo ya 3.000 Frw.
Undi waregwaga muri uru rubanza, Umuhoza Hamida, yashinjwaga guhuza Dr Manirakiza na Isimbi Denyse wari ufite imyaka 18, kugira ngo bakorane imibonano mpuzabitsina.
Mu nyandiko y’urubanza hagaragaramo ko Hamida yahawe komisiyo ya 5.000 Frw na buri ruhande, bivuze ko yose hamwe yari ibihumbi 10 Frw.
Ibi byari bimwe mu byo Ubushinjacyaha bwashingiyeho bugaragaza ko Dr Manirakiza atakoraga imibonano mpuzabitsina n’abakobwa yahuraga na bo gusa, ahubwo ko hari n’abamufashaga kubashakisha, bakabikuramo inyungu.
Dr Manirakiza yashinjwe gusambanya umwana w’imyaka 16
Kimwe mu byaha bikomeye byagarutsweho muri uru rubanza ni icyo gusambanya umwana w’umukobwa wari ufite imyaka 16, wahawe izina rya MBB mu nyandiko y’urubanza.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko muri Kanama 2025, Mucyo Vanessa yahuje Dr Manirakiza n’uyu mwana, nyuma bakaza guhurira mu rugo rwa Dr Manirakiza.
Mu buhamya bwe, MBB yavuze ko Dr Manirakiza yamwakiriye iwe, akamujyana mu cyumba, aho yamusambanyirije nyuma yo kumusiga amavuta ya gikotori.
Uyu mwana yavuze ko nyuma y’ibyamubayeho yahawe amafaranga ibihumbi 95 Frw, ndetse Dr Manirakiza akamusaba ko yazajya amushakira abandi bakobwa bakiri bato.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari amafaranga ibihumbi 100 Frw yari yatanzwe muri ibyo bikorwa, mu gihe ubuhamya bw’uyu mwana bwagarukaga ku bihumbi 95 Frw yahawe.
Mu kwiregura kwe, Dr Manirakiza yahakanye ko yigeze asambanya uyu mwana, avuga ko ubwo yamubonaga yasanze akiri muto, agahita amusaba kuva iwe.
Yasobanuye ko amafaranga ibihumbi 95 Frw yamwoherereje kuri telefone ya mukuru we yari ayo kumufasha gutaha, atari ayo kumwishyura nyuma yo gukorana imibonano mpuzabitsina.
Icyakora, Urukiko ntirwemeye ubwo bwiregure, rushingiye ku bimenyetso bitandukanye byari byatanzwe mu rubanza.
Muri ibyo bimenyetso harimo ubuhamya bwa MBB, amafaranga yoherejwe hakoreshejwe Mobile Money, icyemezo cy’amavuko cyagaragazaga ko yari afite imyaka 16, ndetse na raporo ya muganga yagaragazaga ko yari yarakorewe imibonano mpuzabitsina.
Urukiko rwasanze ibyo bimenyetso bishyigikira ubuhamya bw’uyu mwana, bituma ruhamya Dr Manirakiza icyaha cyo kumusambanya.
Abakobwa bagaragaje amafaranga Dr Manirakiza yabahaga
Mu batangabuhamya bagaragaye muri uru rubanza harimo Uwikunda Phionah, wavuze ko ku wa 31 Ukuboza 2025 yakoranye imibonano mpuzabitsina na Dr Manirakiza, nyuma akamuha amafaranga ibihumbi 50 Frw.
Uwikunda yavuze ko ku wa 3 Mutarama 2026, Dr Manirakiza yongeye kumusaba ko bahura, na we akamusaba ibihumbi 70 Frw kugira ngo bongere gukorana imibonano mpuzabitsina.
Hari kandi Tumukunde Stella Benigne, wavuze ko Isimbi Denyse yari yaramubwiye ko Dr Manirakiza ari umugabo wishyura abakobwa amafaranga ashobora kugera ku bihumbi 100 Frw.
Nk’uko Tumukunde yabivuze, amafaranga Dr Manirakiza yatangaga yashoboraga guterwa n’uko umukobwa yabaga atarakora imibonano mpuzabitsina cyangwa yarayikoze inshuro imwe gusa.
Iyi mvugo iri mu zashingiweho mu kugaragaza ko Dr Manirakiza yashakishaga abakobwa bafite umwihariko runaka, cyane cyane abatarigeze bakora imibonano mpuzabitsina.
Ibyo iperereza ryasanze muri telefone ya Dr Manirakiza
Uretse ubuhamya bw’abakobwa bagaragaye muri uru rubanza, Ubushinjacyaha bwatanze n’ibindi bimenyetso byakusanyijwe mu iperereza.
Inyandiko y’urubanza igaragaza ko mu isuzuma ryakozwe kuri telefone ya Dr Manirakiza habonetse ibiganiro byo kuri WhatsApp, amakuru ajyanye n’amafaranga yoherejwe hakoreshejwe Mobile Money, amafoto n’amashusho by’abakobwa.
Hari kandi ibindi bimenyetso byafatiwe mu cyumba cyavugwagamo ko habereye ibikorwa byo gusambanya.
Ibyo bimenyetso byasuzumwe hamwe n’ubuhamya bwatanzwe mu Bugenzacyaha no mu Rukiko, mu rwego rwo kumenya niba ibikorwa Dr Manirakiza yashinjwaga byarabayeho.
Uko Dr Manirakiza n’abo bareganwaga bireguye
Mu gihe Ubushinjacyaha bwagaragazaga ko Dr Manirakiza yakoreshaga amafaranga kugira ngo abone abakobwa bakiri bato, we n’abamwunganiraga mu mategeko bahakanye bimwe mu byo yashinjwaga.
Bavuze ko amafaranga yahaga abakobwa yari ayo kubishyura nyuma yo gukorana imibonano mpuzabitsina cyangwa kubafasha mu ngendo, aho kuba komisiyo yo kumushakira abandi bakobwa.
Banenze kandi ubuhamya bwa bamwe mu batangabuhamya, bavuga ko hari aho bwivuguruzaga, bityo bukaba butagombaga gufatwa nk’ibimenyetso bihagije byo kumuhamya ibyaha.
Ku ruhande rwa Umuhoza Hamida, yahakanye ko yigeze ashakira Dr Manirakiza abakobwa bo gukorana na bo imibonano mpuzabitsina.
Icyakora, yemeye ko yari afitanye na we umubano w’urukundo ndetse ko bajyaga bakorana imibonano mpuzabitsina.
Nubwo abaregwa bagaragaje ubwo bwiregure, Urukiko rwasanze ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha, birimo ubuhamya n’imvugo zatanzwe mu Bugenzacyaha, bihagije kugira ngo rubahamye ibyaha baregwaga.
Dr Manirakiza yajuririye igifungo cy’imyaka 25
Nyuma yo gusuzuma ibimenyetso n’ubwiregure bw’impande zombi, ku wa 26 Gicurasi 2026, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahamije Dr Manirakiza Benjamin ibyaha byo gusambanya umwana no gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi.
Rwamukatiye igifungo cy’imyaka 25 n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw.
Umuhoza Hamida, Mucyo Vanessa na Ineza Fidella bareganwaga na we bakatiwe igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw buri wese.
Urukiko rwasoneye abaregwa bose amagarama y’urubanza kubera ko bari bafunzwe, runabamenyesha ko bafite uburenganzira bwo kujuririra icyemezo mu gihe cy’ukwezi kumwe giteganywa n’amategeko.
Dr Manirakiza, utaranyuzwe n’icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, yahise afata umwanzuro wo kukijuririra.
Kugeza ubu, ategereje guhabwa itariki urubanza rwe ruzaburanishirizwaho mu bujurire, aho azongera kugira amahirwe yo kugaragaza impamvu atemera umwanzuro wamukatiye igifungo cy’imyaka 25.
Igihe



