OIF:Mushikiwabo yongerewe umwaka umwe ku buyobozi

Kuva mu masaha y’igitondo muri Cambodge, byari mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere i Kigali, abakuru b’ibihugu ba La Francophonie bahuriye mu nama yo mu muhezo mu gikorwa cy’amatora y’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango. Abakandida batatu nibo bagomba gutoranwamo umwe, aho Louise Mushikiwabo watanzwe n’u Rwanda ari gushaka manda ya Gatatu. Uko amasaha yagiye yicuma, impande zose zananiwe kumvikana ku hazaza h’ubuyobozi bw’uyu muryango.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, wari ufite akanyamuneza, yashimangiye ko OIF idakwiye kuba urubuga rw’ihangana hagati y’ibihugu biyigize.
Ati “Reka mbabwire, amakimbirane ari hagati ya RDC n’igihugu cyanjye akwiye kugarukira ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, ntagezwe ku nkengero za Mekong cyangwa iza Seine. Ibyo nabivuze inshuro nyinshi.”
U Rwanda rwanyuzwe n’umwanzuro wafashwe
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwanyuzwe n’umwanzuro w’abakuru b’ibihugu na za guverinoma wo kongerera Louise Mushikiwabo umwaka wo gukomeza kuyobora OIF.
Ati “Yego, ndanyuzwe, kuko habonetse ubwumvikane hagati y’ibihugu bigize Francophonie, mu nama y’abakuru b’ibihugu yabereye mu muhezo. Mu biganiro byari byabanje, nta bwumvikane bwari bwabonetse ku nzira yagombaga gukurikizwa, cyane cyane ku kibazo cyo kumenya niba amatora agomba kuba cyangwa ntabe.”
“Abakuru b’ibihugu benshi bari bafite impungenge z’uko habaye amatora, cyane cyane ashingiye ku bwiganze busanzwe bw’amajwi, byashoboraga guhungabanya ubumwe bwa Francophonie.”
igihe



