Mu nama y’Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi yateranye kuwa mbere mu buryo bw’ikoranabuhanga, nibwo Umucamanza akaba na Perezida w’Urwego rwasigariyeho Inkiko mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT, Carmel Agius, yatangaje ko icyorezo cya Coronavirus cyagize ingaruka ku mikorere yarwo, bituma imanza zirimo urw’Abanyarwanda batanu zimurwa.
Abo banyarwanda bavugwa ni abafashwe tariki 3 Nzeri 2018, barimo Maximilien Turinabo na bagenzi be Anselme Nzabonimpa, Jean de Dieu Ndagijimana, Marie Rose Fatuma na Dick P Munyeshuli.
Aba bakurikiranweho ko “ ngo ubwabo cyangwa banyuze ku bandi bantu, batanze ruswa bakanashyira igitutu bagamije guhindura ibimenyetso by’abatangabuhamya mu rubanza rwa Ngirabatware Augustin wabaye Minisitiri w’Igenamigambi hagati ya Nyakanga 1990 na Mata 1994.”
Ngirabatware afungiwe Arusha kubera uruhare yahamijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse yakatiwe gufungwa imyaka 30. Yaje gusaba ko urubanza rusubirwamo, ariko ku wa 24 Nzeri 2019 IRMCT yatesheje agaciro ubwo busabe.
Itsinda ry’abantu bafashwe uko ari batanu, ngo ryakoreshejwe mu guha ruswa abatangabuhamya bacungiwe umutekano no kubayobya mu buryo butandukanye.
Umucamanza Carmel Agius yavuze ko nubwo hari imbogamizi zatewe n’icyorezo cya COVID-19, uru rwego rwakomeje gukora mu buryo bushoboka, ku buryo imanza zihari hari icyizere ko zizasomwa mu ntangiriro za 2021.
Yagize ati “Ku ishami rya Arusha, umucamanza yimuriye itangira ry’urubanza ruregwamo Turinabo na bagenzi be mu mpera za Kanama. Ibi byatewe n’imbogamizi mu ngendo n’izindi zibangamiye urujya n’uruza rw’abantu b’ingenzi bari ku migabane itatu itandukanye – barimo abaregwa, abunganizi n’abatangabuhamya.”
“Nubwo bimeze bityo, ibikorwa bibanziriza urubanza n’indi myiteguro y’urubanza birakomeje kandi umwanzuro w’urubanza uteganyijwe muri Werurwe 2020.”
Uyu mucamanza kandi ubwo yavugaga ku ifatwa rya Félicien Kabuga uherutse gutabwa muri yombi mu Bufaransa, yavuze ko ari intambwe ikomeye yatewe.
Yashimye imbaraga z’umushinjacyaha Serge Brammertz n’itsinda rye, u Bufaransa n’ibindi bihugu ku ruhare rwabo muri iki gikorwa.
Amategeko y’uru rwego rwasigariyeho ICTR ateganya ko umuntu uhamwe no kubangamira urukiko ashobora guhanishwa igifungo kitarenze imyaka irindwi cyangwa ihazabu itarenga 50,000 by’ama-Euro.
Ngirabatware yafatiwe mu Budage muri Nzeri 2007, yoherezwa muri ICTR mu Ukwakira 2009.
Source: Igihe
Author: admin
-
Covid-19, Impamvu yo kwimura urubanza rw’Abanyarwanda batanu bafungiwe i Arusha.
-

U Rwanda rwahawe na EU inkunga ya miliyoni 52 z’amayero azarufasha mu guhangana n’ingaruka za Covid-19
Kuri uyu wa mbere Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi basinye amasezerano y’inkunga ya miliyoni 52 z’amayero zikabakaba miliyaridi 55.5 y’amafaranga y’u Rwanda, yo gufasha u Rwanda guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya coronavirus.
Ku ruhande rwa EU iyo nkunga yatanzwe na Ambasaderi w’uwo muryango mu Rwanda, Nicola Bellomo naho ku ruhande rw’u Rwanda yakirwa na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana wanatangaje ko ayo mafaranga azifashishwa muri gahunda zigamije kwita ku mibereho myiza y’abaturage no guteza imbere urwego rw’ubuhinzi.
Nkuko Igihe kibitangaza, Aya mafaranga u Rwanda rwakiriye none, ni igice kigize inkunga ya miliyoni 460 z’amayero Komisiyo ya EU yemereye u Rwanda muri Nzeri 2014.Muri gahunda yayo yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’ubuhinzi muri gahunda yayo yo kuzahura ubukungu bwashegeshwe n’ingamba zo kwirinda coronavirus, iyi nkunga izashyirwa mu bikorwa bitandukanye byibanda ku bufasha bw’amafaranga n’ibiribwa bigenewe abaturage no guteza imbere ubuhinzi hagamijwe kwihaza mu biribwa.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko ubufatanye mu bikorwa by’iterambere n’inkunga y’ingoboka EU yageneye u Rwanda mu guhashya COVID-19, bigaragaza icyizere n’umubano mwiza uri hagati y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi EU na Guverinoma y’u Rwanda.

Uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi mu Rwanda Ambasaderi Nicola Bellomo yatangaje ko aya masezerano y’inkunga basinye ari muri gahunda y’inkunga yagutse yiswe #TeamEurope kandi ko ari mu buryo bwo gushimangira ubufatanye no gushyira mu bikorwa intego za EU zo gufasha ibihugu by’inshuti guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Iyi nkunga yahawe u Rwanda izatangwa mu byiciro bibiri. Icya mbere kizatangwamo miliyoni 36 z’amayero, ikindi gitangwemo miliyoni 15.5 z’amayero mu gihe cy’imyaka ibiri y’ingengo y’imari, 2019/2020 na 2020/2021. -

Ikoranabuhanga rya IECMS mu irangizwa ry’Imanza, Iherezo ry’akajagari kagaragaraga muri iyi mirimo.
Iteka rya ministiri numero 05/MOJ/AG/20 ryasohotse mu igazeti ya Leta n° idasanzwe yo ku wa 12/05/2020 ryerekeye irangizwa ry’inyandikompesha hakoreshejwe ikoranabuhanga niryo rifatwa nk’igisubizo cy’ibibazo byateraga akajagari mu irangizwa ry’Imanza nk’uko n’Umwiherero wa 17 w’abayobozi bakuru b’igihugu, inzego zirebwa no kurangiza Imanza zari zasabwe gushyiraho uburyo bwo guca ako kajagari.

Yaba abakora mu nzego z’ubutabera, abaturage ndetse n’abashyira mu bikorwa Irangiza ry’Imanza bagaragaza icyizere cy’uko noneho imirimo yo kurangiza imanza ari nayo gice cya nyuma gipfundikira Ubutabera igiye kujya ikorwa nta buraginya bitewe n’ikoranabuhanga rishya rigiye kujya ryifashishwa.Iri teka rya minisitiri numero 05/MOJ/AG/20 rigena imiterere, imicungire n’imikoreshereze y’uburyo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu kurangiza inyandikompesha ari ryo rya IECMS (Integrated Electronic Case Management System).
Ni naryo ariko nanone rigena uburyo bukoreshwa mu gihe uburyo bw’ikoranabuhanga budakora.
Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko iri Ikoranabuhanga ryateguwe mu buryo butuma imirimo yose ijyanye n’Ishyirwa mu bikorwa ry’inyandikompesha izajya ikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.Urubuga rwa IECMS rusanzwe rumenyerewe mu kwifashishwa hatangwa ibirego, nirwo ruzajya runifashishwa mu kurangiza imanza nk’uburyo bwizewe bwo guca akajagari gashingiye ku idindiza nkana imirimo, akarengane ndetse n’uburiganya mu ikorwa rya za Cyamunara nk’uko Martine Urujeni Umuyobozi ushinzwe kwegereza abaturage Ubutabera muri MINIJUST abishimangira.
Yagize ati: Icyo iri koranabuhanga rizatugezaho ni ugukorera mu mucyo. Ni ikintu cyari gikenewe cyane mu byerekeranye no kurangiza Imanza n’Inyandikompesha. Habagaho abakora biherereye amanyanga arimo gutesha agaciro umutungo, no kwirengangiza andi mabwiriza byabyaraga imanza zihoraho z’uko cyamunara itakozwe bikurikije amategeko.
Umuhesha w’Inkiko urangiza urubanza, iri koranabuhanga niryo rimugenera inzira anyuramo kandi kutayikurikiza kubera uburiganya bizaba bigaragarira buri wese ufite inyungu ku irangizwa ry’urubanza runaka ko habayeho kutubahiriza amategeko agenga irangizwa ry’iyo nyandikompesha.Kuba imirimo yose y’irangizarubanza izaba igaragara muri sisiteme kandi mu mucyo, ni bimwe mubyo abaturage batangaza ko bizabakiza akavuyo k’abakomisiyoneri bakunze kuvugwaho kwivanga mu ikorwa rya za Cyamunara.
MUVUNYI Emmanuel wo mu karere ka Bugesera yagize ati: Abakomesiyoneri badutwaraga amafaranga menshi atari ngombwa kandi ugasanga nutayabona udapiganirwa umutungo mu bwisanzure, cyangwa kukurangiriza urubanza bikaba ikibazo cyangwa imitungo igateshwa agaciro kubera akagambane, ariko ubu kuba bizaba ku ikoranabuhanga ni ibintu byiza n’ubuyobozi buzajya bugenzura byoroshye.Iri teka rya minisitiri nimero 05/MOJ/AG/20 ryo kuwa 12 Gicurasi 2020 rigena ikoreshwa ry’Ikoranabuhanga rya IECMS mu irangizwa ry’Inyandikompesha, rije rishimangira itegeko nimero 22/2018 ryo kuwa 29 Mata 2018 ryerekeye imiburanishirize y’Imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’Umurimo n’Ubutegetsi.
-

Rusizi: Birangiye Umujyi wa Kamembe ushyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo Lockdown
Kubera ingamba zakajijwe muri gahunda yo gukumira ikwirakwira rya Koronavirus mu karere ka Rusizi mu burengerazuba bw’u Rwanda, byamaze gutangazwa ko guhera uyu munsi kuya 04 Kamena 2020, umujyi wa Kamembe ni ukuvuga imirenge ya Kamembe, Nyakarenzo, Mururu n’igice cya Gihundwe, ushyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo (Lockdown) izamaramo nibura ibyumweru bibiri.


Nk’uko bigaragara mu itangazo rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 2 Kamena 2020 byahagaritse ingendo zijya n’iziva mu turere twa Rusizi na Rubavu ndetse hanashingirwa ku busesenguzi bwakozwe n’inzego z’ubuzima ku cyorezo cya Koronavirus mu karere ka Rusizi.
-

COVID-19: Ubwandu 13 bwa Covid-19 bushya bwagaragaye mu karere ka Rusizi
Nkuko raporo ya Minisiteri y’Ubuzima yo kuwa 3 Kamena 2020 yabigaragaje, mu bipimo 1033 byafashwe hasanzwemo abarwayi 13 banduye Corona Virus bo mu karere ka Rusizi bituma abarwayi ba Covid-19 muri aka karere bava kuri 11 bagera kuri 24 mu minsi itatu gusa.
Kuva mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka, akarere ka Rusizi n’aka Rubavu twari mu turere 17 tw’u Rwanda tutari twakagaragayemo umurwayi byibuze umwe, nyamara kuva kuya 31 Gicurasi 2020, nibwo I Rusizi hatangiye kugaragara abarwayi ba Covid-19 barimo abacuruzi, abashoferi b’imodoka zivana cg zijyana ibicuruzwa muri DRC I Bukavu ndetse n’umumotari.
Kuva ubwo Reta y’u Rwanda yakajije ingamba z’umutekano ku mupaka uhuza aka karere ka Rusizu n’igihugu cya DRC ndetse hafashwe ingamba zo gufata abacyekwaho gucuruza magendu bagahurizwa hamwe ndetse n’abashoferi batwara amakamyo yambuka umupaka, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Ibi nibyo byatumye inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 2 Kamena 2020 ifata imyanzuro irimo ko mu turere twa Rusizi na Rubavu nta ngendo zijya cyangwa zivayo zizasubukurwa nk’uko mu tundi turere zasubukuwe ndetse ko muri utwo turere tubirir ingendo kuri moto zikibujijwe mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’ubwandu bushya bwa Covid-19.
Kuva ku wa 13 Werurwe 2020, ubwo umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus yagaragaye mu Rwanda, hamaze kuboneka abantu 397 banduye mu bipimo 71 141 bimaze gufatwa, 271 barayikize mu gihe 124 bakiri mu bitaro naho babiri bitabye Imana.
Abarwayi babiri bitabye Imana kugeza ubu ni umushoferi w’imyaka 65, wahisemo gutaha mu Rwanda nyuma yo kuremba ndetse n’umupolisikazi w’imyaka 24 wari waragiye mu butumwa bw’akazi mu mahanga. Bombi bagaruwe mu Rwanda barembye cyane bahita bitabwaho n’abaganga mu kigo cyagenewe kuvura Coronavirus ariko baza gupfa.