Andi Makuru

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo batangiye gupimwa covid-19

Nyuma y’aho umwe mu bapolisi b’igihugu cy’u Rwanda bari mu butumwa bw’Amahoro yitabye Imana azize indwara ya Covid-19, guhera kuwa Kabiri tariki ya 09 Kamena, 2020 Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yatangiye igikorwa cyo gusuzuma icyorezo cya COVID-19, Abanyarwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.

Ni igikorwa cyatangiriye ahitwa Malakal, basuzuma abapolisi 239 bari yo.

Gupima abapolisi b’u Rwanda muri kariya gace bitangijwe nyuma y’uko tariki ya 02 Kamena, 2020 umupolisikazi w’u Rwanda wari muri kariya gace witwa PC Mbabazi Enid ahitanywe na COVID-19 bimugira umuntu wa kabiri wishwe na kiriya cyorezo mu Rwanda kugeza ubu.
Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi bari i Malakal, Senior Superintendent of Police (SSP) Fabien Musinguzi yavuze ko n’ubwo bakiri mu kababaro ka mugenzi wabo bakomeje gushyira mu bikorwa inshingano zabo zo kubungabunga amahoro muri kiriya gihugu.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite abapolisi benshi bagiye gufasha mu kugarura no kubungabunga amahoro mu bihugu hiryo no hino ku isi.

Mbabazi Enid yapfuye afite imyaka 24. Yari umupolisikazi w’ipeti ribanza muri polisi y’u Rwanda rya ‘police constable(PC)’ akaba yari yagiye mu cyiciro giheruka gusimbura ikindi cyiciro cy’abapolisi bacyuye igihe cyabo mu butumwa i Malakal muri Sudani y’epfo.

Source : Umuseke.rw

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button