Andi Makuru

Facebook yahinduye izina yitwa META mu ntumbero yo kwiyubaka bushya

Facebook yahinduye izina ryayo yitwa Meta mu ntumbero yo kwubaka bundi bushya ishusho y’iyo kompanyi.

Iyo kompanyi y’itumanaho rinyuze ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko izi mpinduka zizafasha gushyira hamwe neza ibikorwa byayo kurusha ibyo irimo ikora muri gahunda yari isanganwe yo kujya kure mu mikorere yibandaga ku ikora ry’imbuga nkoranyambaga ikaja mu bya Virtual Reality (VR), [gukoresha ubuhanga bwa mudasobwa ugakora ibisa n’uko byaba ari ukuri kw’uko ibintu bigenda mu buzima].

Izo mpinduka ntacyo zihindura ku mashami yayo uko ari atatu ariyo Facebook, Instagram na Whatsapp, hahindutse gusa izina rya kompanyi ibibumbira hamwe.

Iyo ngingo itewe n’uko hari hashize igihe hari amakuru atavuga neza Facebook, ashingiye ku mabanga y’iyo kompanyi yamenywe n’umwe mu bahoze ari abakozi bayo uherutse gushyira hanze zimwe mu nyandiko zayo zari zigenewe kuguma mw’ibanga.

Nyiri Facebook, Mark Zuckerberg, yatangaje iryo zina rishya ku wa kane, igihe yamurikaga imigambi yo kwubaka ”metaverse” – isi yo kuri internet aho abantu bashobora kujya mu mikino, bagakora akazi kandi bagatumatumanaho mu buryo bw’ubuhanga, byose bikozwe muburyo bushobora gutuma umuntu agira ngo ni ukuri kuzuye.

Yavuze ko impamvu yindi yatumye bahindura izina ari uko izina bahoranye rya Facebook bitashoboraga gutanga ishusho yose y’ibyo basigaye bakora byose, n’ibyo bateganya kuzakora mu hazaza, bityo hakaba hari hakenewe guhindura inyito.

Iyo kompanyi yashize ahabona kandi ikimenyetso gishya ku cyicaro cyayo i Menlo Park muri California mu gushimangira logo yayo y’urukumwe ishushanya “Like” n’ikimenyetso cyo mu mibare gisobanura ibitagira iherezo (infinity) kiri mw’ibara ry’ubururu bikaba ari bimwe mu bizajya biranga iyi kompanyi isigaye yitwa Meta.

Zuckerberg yavuze ko iryo zina rishya rivuga ko uko igihe kizagenda gishira ariko abayikoresha batazongera gukenera gukoresha izina Facebook bashaka kuvuga cyangwa gukoresha izindi serivisi zitangwa n’iki kigo.

Ijambo “meta” riva mw’ijambo ry’iki-Gereki risobanura “hirya y’aho” (au-delà ; beyond)

facebook-3-3.jpg

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button