Ubutabera

Rwanda: Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Abdul Rashid Hakuzimana akurikiranwa afunze

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko uvuga ko ari umunyapolitiki wigenga Abdul Rashid Hakuzimana afungwa iminsi 30 y’agateganyo nk’uko byari byasabwe n’ubushinjacyaha.

Umucamanza yavuze ko ibyaha byo gupfobya jenoside no gukwirakwiza ibihuha bikomeye, bityo ko bigize impamvu zikomeye zituma akomeza gufungwa.

Ni icyemezo cyatangajwe uregwa n’ubushinjacyaha bari mu cyumba cy’urukiko ariko umwunganizi mu mategeko ntiyahagaragaye.

Imbere y’umucamanza Hakuzimana yanyuzagamo akazamura ukuboko asuhuza abarimo umugore we n’abandi bari bambaye imyambarire ibagaragaza nk’ab’idini ya Islam bari mu cyumba cy’iburanisha.

Umucamanza yavuze ko icyemezo cye gishingiye ku kuba ibyaha Hakuzimana akurikiranyweho bikomeye, ko yabifungirwa imyaka irenga 2 mu gihe byaba bimuhamye.

Yavuze kandi ko kumufunga ari bwo buryo bwonyine bwo kumubuza gukomeza gukora ibi byaha.

Umucamanza yatesheje agaciro ibyavuzwe n’uregwa ko atahawe umwanya wo kwiregura.

Yanavuze ko Hakuzimana yabajijwe ari kumwe n’umwunganira mu mategeko ariko agahitamo kutagira icyo avuga.

Hakuzimana yari yanabwiye umucamanza ko yafashwe agafungwa atisobanuye kandi ari we ubwe wari wijyanye ku biro by’ubugenzacyaha.

Aha umucamanza avuga ko kuba uregwa yarafunzwe nta makosa yabayeho kuko abamufunze babyemererwa n’amategeko.

Umucamanza yanatesheje agaciro ibyavuze n’uregwa ko yakorewe iyicarubozo mu bugenzacyaha.

Umucamanza yavuze ko atakwemeza iri yicarubozo kandi uregwa atararigaragarije ibimenyetso.

Abdul Rashid Hakuzimana akurikiranyweho ibyaha bine birimo gupfobya jenocide, amacakubiri no gukwirakwiza impuha.

Ngo yemeje ko mu Rwanda habayeho jenoside ebyiri kandi ko abahutu bishwe batibukwa.

Ni ibyaha ubushinjacyaha buvuga ko yakoreye ku muyoboro yise Rashid TV ukorera kuri YouTube.

Uretse kuvuga gusa ko nta cyaha na kimwe yemera, ntibyoroshye kumenya icyo uregwa avuga kuri ibi birego kuko mu rukiko atigeze yemera kwiregura byeruye.

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 5

  1. It’s like you read my thoughts! Very nice blog, exactly what I needed. It’s like you wrote the book on it or something. Might you have any video of this?

  2. This website has interesting and great content. Hit me up! You’ve made my day! Thx again. I enjoyed your post. Thank you. Have you ever heard of open link? I enjoyed your post. Thank you. I enjoyed reading what you had to say. If you ever started a gang , I’d be first in line. Thumbs up! Nice write up. I really like your article. Your article has proven useful to me. You have to make sure the content is easy to read and understand. It’s like you wrote the book on it or something. Your article has proven useful to me. You’ve made my day! Thx again. You appear to know a lot about this.

  3. Even among the Hermes catalog of timepieces, the complexity of this watch demonstrates a particular mastery of form and function while still leaving room for horological joy. The Slim d’Hermes Quantieme Perpetuel is marked by its elegant slim profile along with its interplay of formal good looks with the playful audacity that Hermes’ design is synonymous with.

  4. Dive deep right іnto cost savings with Kaizenaire.cоm, Singapore’s elite system fߋr shopping promotions and curated brand deals.

    Ιn Singapore, the shopping heaven, residents’ love for promotions turns
    eveгy outing right into a գuest.

    Signing up with cycling clubs builds neighborhood ɑmong pedal-pushing
    Singaporeans, ɑnd bear in mind to stay upgraded ߋn Singapore’ѕ lateѕt promotions аnd shopping deals.

    Careless Ericka supplies edgy, experimental style, treasured Ьy strong Singaporeans f᧐r their
    bold cuts and vivid prints.

    Nike proviɗes athletic wear ɑnd shoes lah, beloved Ƅy fitness-focused Singaporeans fⲟr their ingenious styles ɑnd
    efficiency equipment lor.

    Tim Ho Wan lowers аmount delights with BBQ pork buns, valued
    fоr Michelin-affordable attacks ɑnd Hong Kong credibility.

    Why аre reluctant ⲟne, јump on Kaizenaire.ϲom for օffers sia.

    mʏ blog post; singapore discount

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button