Ubutabera

Rwanda: Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Abdul Rashid Hakuzimana akurikiranwa afunze

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko uvuga ko ari umunyapolitiki wigenga Abdul Rashid Hakuzimana afungwa iminsi 30 y’agateganyo nk’uko byari byasabwe n’ubushinjacyaha.

Umucamanza yavuze ko ibyaha byo gupfobya jenoside no gukwirakwiza ibihuha bikomeye, bityo ko bigize impamvu zikomeye zituma akomeza gufungwa.

Ni icyemezo cyatangajwe uregwa n’ubushinjacyaha bari mu cyumba cy’urukiko ariko umwunganizi mu mategeko ntiyahagaragaye.

Imbere y’umucamanza Hakuzimana yanyuzagamo akazamura ukuboko asuhuza abarimo umugore we n’abandi bari bambaye imyambarire ibagaragaza nk’ab’idini ya Islam bari mu cyumba cy’iburanisha.

Umucamanza yavuze ko icyemezo cye gishingiye ku kuba ibyaha Hakuzimana akurikiranyweho bikomeye, ko yabifungirwa imyaka irenga 2 mu gihe byaba bimuhamye.

Yavuze kandi ko kumufunga ari bwo buryo bwonyine bwo kumubuza gukomeza gukora ibi byaha.

Umucamanza yatesheje agaciro ibyavuzwe n’uregwa ko atahawe umwanya wo kwiregura.

Yanavuze ko Hakuzimana yabajijwe ari kumwe n’umwunganira mu mategeko ariko agahitamo kutagira icyo avuga.

Hakuzimana yari yanabwiye umucamanza ko yafashwe agafungwa atisobanuye kandi ari we ubwe wari wijyanye ku biro by’ubugenzacyaha.

Aha umucamanza avuga ko kuba uregwa yarafunzwe nta makosa yabayeho kuko abamufunze babyemererwa n’amategeko.

Umucamanza yanatesheje agaciro ibyavuze n’uregwa ko yakorewe iyicarubozo mu bugenzacyaha.

Umucamanza yavuze ko atakwemeza iri yicarubozo kandi uregwa atararigaragarije ibimenyetso.

Abdul Rashid Hakuzimana akurikiranyweho ibyaha bine birimo gupfobya jenocide, amacakubiri no gukwirakwiza impuha.

Ngo yemeje ko mu Rwanda habayeho jenoside ebyiri kandi ko abahutu bishwe batibukwa.

Ni ibyaha ubushinjacyaha buvuga ko yakoreye ku muyoboro yise Rashid TV ukorera kuri YouTube.

Uretse kuvuga gusa ko nta cyaha na kimwe yemera, ntibyoroshye kumenya icyo uregwa avuga kuri ibi birego kuko mu rukiko atigeze yemera kwiregura byeruye.

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button