Andi Makuru

Boris Johnson yabwiye abashidikanya ku Rwanda ko bakwiye kuza kwirebera

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yanenze abatemera amasezerano igihugu cye giherutse kugirana n’u Rwanda ku gufasha abimukira, avuga ko bakwiriye kugera mu Rwanda bakibonera iterambere rwagezeho n’ubushobozi bwarwo mu kwakira impunzi n’abimukira.

Boris yabitangaje kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro yagiranye n’ibinyamakuru birimo BBC 4, ubwo yari amaze gusura ishuri GS Kacyiru II, areba uruhare rw’inkunga y’u Bwongereza mu iterambere ry’uburezi bw’u Rwanda.

Guhera muri Mata uyu mwaka impaka zabaye zose hirya no hino ku Isi, nyuma y’amasezerano u Rwanda n’u Bwongereza byasinye y’imyaka itanu, agena ko ruzajya rwakira abimukira baturutse muri icyo gihugu, binjiyeyo binyuranyije n’amategeko guhera ku wa 1 Mutarama 2022.

Ni amasezerano agamije ahanini gushakira umuti ikibazo cy’abimukira bageze mu Bwongereza. Harimo n’impamvu yo guca intege abakomeza kwisuka muri icyo gihugu, bafashijwe n’abantu babambutsa rwihishwa, mu buryo bw’ubucuruzi bw’abantu.

Boris yavuze ko abanenga ayo masezerano bavuga ko u Rwanda atari ahantu heza ho kohereza abimukira, bibeshya cyane.

Ati “Abenshi kunenga kwabo gushingira ku ishusho y’u Rwanda rwa kera rutakigezweho, bakwiriye kuza hano bakirebera iterambere u Rwanda rwagezeho. Ndababwiza ukuri, twabanje gukora isesengura ryimbitse haba ku mutekano, amategeko n’ibindi.”

Minisitiri w’Intebe Boris yavuze ko ikimenyetso cya mbere cy’iterambere u Rwanda rwagezeho, ari ubushobozi bwo kwakira inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize umuryango wa Commonwealth. Iyi nama izwi nka CHOGM, yatangiye kuya 20 Kamena ikazasozwa mu mpera z’iki Cyumweru.

Ati “Hakozwe igenzura rihagije haba ku ruhande rw’u Bwongereza n’u Rwanda, kugira ngo tumenye neza ko byose byubahirije uburenganzira bwa muntu. Naganiriye na Perezida Paul Kagame, ni umuntu witaye cyane kuri ibi bintu.”

Yongeyeho ati “We ubwe yamaze igihe ari impunzi, azi neza icyo kuba impunzi bisobanuye. Abona neza ikibazo cy’abantu batagira kivurira bacuruzwa, aya rero ayabona nk’amahirwe yo gukemura iki kibazo gikomeje kwiyongera hirya no hino ku Isi, biciye mu bufatanye bw’u Rwanda n’u Bwongereza.”

Boris yavuze ko abantu bakwiriye kwikuramo amarangamutima yo kunenga u Rwanda batazi, ahubwo bagasesengura ubushobozi bwarwo mu bijyanye n’umutekano, uburezi n’ibindi.

Byari biteganyijwe ko abimukira ba mbere bagera mu Rwanda rwagati muri Kamena uyu mwaka ariko gahunda yarimuwe kubera ko bamwe bagejeje ikirego mu rukiko rushinzwe uburenganzira bwa muntu i Burayi, kubohereza rukaba rubisubitse.

Mu gihe u Rwanda rwemeye kwakira aba bimukira, rwanateguye inzu bashobora gutuzwamo zirimo Hope House iherereye mu Murenge wa Kinyinya, Desire Resort Hotel iherereye i Kagugu mu Karere ka Gasabo na Hallmark residences iri mu Murenge wa Kanombe, hose ni mu Umujyi wa Kigali.

Ni inzu zigezweho, zifite ibikenewe byose mu buzima bwa buri munsi kuko ziri ku rwego rwa hoteli.
Igihe.com

Inkuru bijyanye

Igitekerezo kimwe

  1. Great read! The depth and clarity of your analysis are impressive. If anyone is interested in diving deeper into this subject, check out this link: DISCOVER MORE. Looking forward to everyone’s thoughts!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button