Andi Makuru

Ukraine: Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bwa USA yafunzwe n’Abashyigikiye Uburusiya

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yavuze ko izi amakuru yuko Umunyamerika uba muri Ukraine yafashwe n’abarwanyi baharanira ubwigenge bashyigikiye abasirikare b’Uburusiya.

Suedi Murekezi, w’imyaka 35, ukomoka mu Rwanda akaba ari umushoramari mu mafaranga yo mu ikoranabuhanga (cryptocurrency), bivugwa ko yatawe muri yombi mu kwezi gushize mu mujyi wa Kherson uri ku cyambu (ikivuko mu Kirundi) mu majyepfo ya Ukraine wafashwe n’Uburusiya.

Inshuti n’abo mu muryango we bavuga ko uyu wahoze mu gisirikare cy’Amerika kirwanira mu kirere yashinjwe ibitari ukuri byuko yitabiriye imyigaragambyo ishyigikiye Ukraine.

Amakuru avuga ko afungiye muri kasho (gereza) imwe n’abarwanyi babiri b’Abanyamerika bafashwe mu kwezi gushize kwa gatandatu.

Ku wa gatatu, minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yavuze ko izi “aya makuru ataremezwa”.

Ariko yanze kugira ikindi ivuga “kubera impamvu z’ubuzima bwite”.

Umuryango wa Murekezi buri munsi uvugana na minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza.

Ikinyamakuru The Guardian gitangaza ko uyu Munyamerika waburiwe irengero yabaga muri leta ya Minnesota kandi ko yamaze imyaka umunani mu gisirikare cy’Amerika kirwanira mu kirere kugeza mu mwaka wa 2017, ubwo yatangiraga gushora imari mu bijyanye n’amafaranga yo mu ikoranabuhanga.

Murekezi, wakuruwe no kujya muri Ukraine kubera ko ifite amategeko arimo ubwisanzure ajyanye n’amafaranga yo mu ikoranabuhanga, yakoreye ingendo z’ubucuruzi muri icyo gihugu, mbere yuko afata icyemezo cyo gutura mu mujyi wa Kherson mu myaka ibiri ishize, nkuko bitangazwa na The Guardian.

Sele Murekezi yabwiye The Guardian ko umuvandimwe we yahamagaye ku itariki ya 7 y’uku kwezi kwa karindwi avuga ko afungiwe mu yitangaje nka Repubulika ya Rubanda ya Donetsk ibogamiye ku Burusiya, aho ari kumwe n’abandi Banyamerika babiri.

Andy Tai Ngoc Huynh, w’imyaka 27, na Alexander Drueke, w’imyaka 39, bombi bagiye muri Ukraine bavuye muri leta ya Alabama muri Amerika ngo bifatanye n’umutwe w’abarwanyi b’abakorerabushake barwanira Ukraine. Barafunze kuva mu kwezi kwa gatandatu.

Ariko, bitandukanye n’ibivugwa kuri Huynh na Drueke, Murekezi ntiyagize uruhare mu mirwano n’imwe muri Ukraine, nkuko bivugwa n’umuryango we.

Umuvandimwe we, avuga ku guhangayika afite ko Murekezi ashobora kuba arimo gufatwa nabi mu buryo bw’umwihariko kubera ko ari umwirabura, yagize ati: “Barimo kumukoresha nk’igikoresho ku mpamvu zabo z’icengezamatwara”.

Ikigo Project Dynamo cyo muri Amerika kidaharanira inyungu gihungisha Abanyamerika b’abasivile bari ahari ibyago mu mahanga, cyaburiye ko Murekezi ashobora guhabwa igihano cy’urupfu muri Donetsk.

Bryan Stern, umwe mu bashinze icyo kigo, yagize ati: “Ku byo numva, icyaha cye cyonyine ni uko ari Umunyamerika”.

Mu kwezi gushize, abagabo babiri b’Abongereza n’Umunya-Maroc bakatiwe n’urukiko rwo muri Donetsk kwicwa barashwe urufaya rw’amasasu.
BBC

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 11

  1. п»їJust now, I wanted to buy antibiotics fast and discovered Antibiotics Express. They let you buy antibiotics without a prescription securely. In case of a toothache, I recommend this site. Fast shipping available. Visit here: order amoxicillin online. Get well soon.

  2. п»їLately, I needed Doxycycline fast and stumbled upon Antibiotics Express. They let you get treatment fast safely. If you have sinusitis, I recommend this site. Fast shipping guaranteed. Link: buy antibiotics no script. Get well soon.

  3. Just now, I was looking for medication for a tooth infection and came across Amoxicillin Express. It offers Amoxicillin 500mg with express shipping. For fast relief, this is the best place: amoxicillinexpress.com. Get well soon.

  4. Actually, I had to find anti-parasitic meds tablets and found Ivermectin Express. They provide genuine Ivermectin delivered fast. If you need to treat parasites quickly, this is the best place: view details. Fast delivery

  5. To be honest, I had to find Ivermectin tablets and discovered a great pharmacy. They sell human grade meds no script needed. For treating parasites quickly, visit this link: ivermectin for humans. Safe and secure

  6. п»їJust now, I needed Amoxicillin quickly and came across Antibiotics Express. They let you get treatment fast securely. In case of UTI, this is the best place. Overnight shipping to USA. Check it out: Antibiotics Express Store. Cheers.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button