Ubutabera

Abahesha b’inkiko b’Umwuga bitoreye Komite Nyobozi nshya iyobowe na Perezida Me Niyonkuru Jean Aimé

Inteko rusange y’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga yatoye Komite Nyobozi y’Urugaga rwabo nyuma y’imyaka itatu yari ishize habaye amatora ya Komite icyuye igihe. Me Niyonkuru Jean-Aimé, ni we watorewe kuba Perezida w’uru Rugaga akaba asimbuye kuri uyu mwanya Me Munyaneza Valerien wari Perezida w’inzibacyuho.

Me Niyonkuru yatorewe kuba Perezida yegukana amajwi 177, mu gihe Me Ndayobotse bahataniraga uyu mwanya yabonye amjwi 89.

Umwanya wa Visi Perezida wegukanywe na Me Emeline Uwingabire wabaye umugore wa mbere utorewe uyu mwanya kuva Urugaga rwashingwa. Umwanya w’umubitsi w’Urugaga watsindiwe na Me Umubyeyi Emma.

Me. Jean-Aimé Niyonkuru yashimiye abahesha b’Inkiko icyizere bamugiriye bakamutora ahera aho abasezeranye guharanira impinduka nziza muri uru rugaga ahereye ku ivugururwa ry’amategeko amwe n’amwe agenga umwuga w’Ubuhesha bw’Inkiko arimo ibibangamiye Abahesha b’Inkiko.

Yagize ati “Nari nsanzwe ndi umunyamuryango kandi hari byinshi byakozwe kugira ngo tugere aho turi, gusa nanone hari byinshi bigomba gukorwa cyane ku byerekeye igihembo cy’Umuhesha w’Inkiko kikiri hasi, Ubwishingizi mu kwivuza bukirimo ikibazo ndetse no gushakisha inyubako yo gukoreramo y’Urugaga atari ibiro dukodesha.” Yakoresheje imvugo igira iti aho hose hakiri ikibazo tuzahakubita umwotso.

Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bashimiye Komite nyobozi icyuye igihe yari iyobowe na Me Valerien Munyaneza intambwe ikomeye yateye kandi bagaragaza ko bizeye ko n’Abayobozi bashya bitoreye bazakomereza aho ibintu byari bigeze bakomeza guteza Urugaga imbere. Me. Irambona Laure Marie-Florence nk’umuhesha w’inkiko w’umwuga, avuga yishimiye ubuyobozi bushya bwatowe, ariko anabusaba kugira uruhare rukomeye mu gutekereza uburyo hazamurwa agaciro k’abanyamuryango.

Ati “Ntabwo bitunyura kubona umuhesha yakoreye umukiliya akazi ka miliyoni agahembwa ibihumbi 50 gusa, mu gihe ibiciro ku isoko bikomeza kuzamuka. Ikindi kibazo gikwiriye gukemuka ni ikijyanye no guha imbaraga ubwishingizi.”

Me Ngaruyinka Jean Claude nawe ni umwe mu bahesha b’Inkiko basaba ubuyobozi bwabo bushya gushyira imbaraga mu ivugururwa ry’itegeko rigena ibihembo by’umuhesha w’Inkiko kuko hakirimo ingingo zizitira umuhesha w’inkiko kubona igihembo akwiriye nk’igihe yahesheje umuntu umutungo w’agaciro kanini ariko ugasanga igihembo cy’umuhesha w’Inkiko gifite ingano ntarengwa kidashobora kujya hejuru kabone nubwo yaba yarangije urubanza rw’akayabo k’amafaranga, ibi bikagaragara nko kumuryamira.

Me Uwimana Ismail we yagarutse ku kibazo cy’Ubwishingizi asaba ko habaho impinduka zatuma kwivuza ku bahesha b’Inkiko b’Umwuga byoroshwa kandi bagashobora guhabwa ubuvuzi mu mavuriro yigenga.

Ibi ni bimwe mubyo Perezida mushya yagarutseho nk’ibyibanze azaharanira kunoza hagamijwe guharanira imibereho myiza y’Umuhesha w’Inkiko no guteza imbere umwuga w’Ubuhesha bw’Inkiko.

Uretse abagize biro y’Inama Nyobozi y’Urugaga hanatowe Abahesha b’Inkiko bane bahagarariye abandi ari bo Me Gasore John, Me Mbanjeneza Isaac, Me Uwamaliya Charlotte na Me Ingabire Aline.
president_niyonkuru.jpg
vice_president_emelyne.jpg
umubyeyi_emma.jpg
abatowemo_bane_bahagarariye_abandi.jpg
abahesha_bari_babukereye.jpg
batoye_mu_bwisanzure.jpg
me_ngaruyinka.jpg
me_ismael.jpg

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button