Ubutabera

Minisitiri w’Ubutabera Dr Ugirashebuja Emmanuel yakomoje ku mpinduka mu mategeko ahana ibyaha

Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda yemeje ko zimwe mu ngingo zihana ibyaha mu Rwanda zatangiye kuvugururwa kandi ko mu gihe cya vuba abanyarwanda bazaba bamaze kumenya imiterere mishya y’amategeko yavuguruwe.

Byagarutsweho mu gutangiza ku mugaragaro politiki ebyiri zaherukaga kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri zirimo iyo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko n’iy’ikurikiranacyaha (Criminal Justice policy).

Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko mu rwego rwo kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’izi politiki hari amavugurura agomba gukorwa mu buryo bw’amategeko bigahuzwa neza.

Ati “Icyo umuntu yavuga ni uko byatangiye. Watangiye ari umushinga ariko hari ibyagiye bigaragara ko bigomba guhinduka. Nk’amategeko mpanabyaha yo twaratangiye twatumiye n’abantu batanga ibitekerezo ku buryo umushinga w’amategeko yo wamaze gukorwa.”

Yakomeje ati “Muri ibi biganiro biganisha mu gutangira izi politiki n’amategeko nayo yagendaga aganirwaho avugururwa kugira ngo azahuzwe nayo”.

Minisitiri Dr Ugirashebuja yavuze ko mu minsi ya vuba umusaruro w’amategeko avuguruye uzatangira kugaragara. Yavuze ko hatatangwa igihe nyacyo amavugurura azaba yarangiye.

Ati “Gutanga igihe azavugururwa byo sinakubwira ko ari mu mezi abiri, atatu cyangwa ane ariko hari ibikorwa ku rwego rwa Minisiteri hari n’ibisaba kujya mu nteko. Ibyo byose ni gahunda umuntu atakubwira uyu munsi ariko byaratangiye kandi turizera ko mu gihe cya vuba kidatinze muzatangira kubona aya mategeko avuguruye.”

Minisitiri Dr Ugirashebuja yavuze ko ishyirwa mu bikorwa ry’izi politiki uko ari ebyiri ryo ritazarindira ko amavugurura y’amategeko atangira kuko hari ubundi buryo bwari busanzwe bukoreshwa nk’ubuhuza, abunzi ndetse no kumvikana gushingiye ku kwemera icyaha [Pre-bargaining] kandi butanga umusaruro.

Ati “Hari ibizasaba kuvugururwa kw’amategeko twizera y’uko bizihutishwa nubwo ntari buvuge ukwezi hari n’ibizasaba gusa kuvugurura imikorere yacu birumvikana ko bizagirwa vuba.”

Umunyamabanga mukuru wa RIB Col (Rtd) Jeannot Ruhunga yavuze ko izi mpinduka zijyana no kwigisha abaturage kugira ngo bamenye neza ko gukurikirana umuntu bidasaba kuba afunze gusa.

Ati “Mu bitekerezo by’abantu bakeka ko nta butabera bwatanzwe kubera ko umuntu atafunzwe, igikurikiraho ni uko habaho kwihanira. Iyo hari politiki nk’iyi bituma abantu bamenya ko gukurikirana umuntu atari ukumufunga kandi ni ikintu kizahindura cyane imikorere.”

Col (Rtd) Ruhunga yongeye gushimangira ko amategeko amwe azagenda ahinduka cyane ko kuri ubu hari aho usanga amategeko yambura urwego ayoboye ubushobozi runaka.

Ati “Nk’ubu amategeko tugenderaho ku rwego rw’ubugenzacyaha ntidushobora gushyingura dosiye. Niyo twabona ko nta kintu kirimo, iyo umuntu yareze dosiye irakorwa tukabona ko nta mpamvu yo kuyiregera mu bushinjacyaha, byanze bikunze tugomba kuyoherezayo bugafata icyemezo cyo kuyishyingura kandi ibyo byose ugasanga birongera akazi katari ngombwa.”

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, CG Juvenal Marizamunda, yavuze ko muri aya mavugurura no gutangiza politiki nshya mu rwego rw’ubutabera bizajyanirana n’uburyo bwo guhana no kugorora, aho hagiye gushyirwa imbaraga mu birebana no gukora imirimo nsimburagifungo.

Binyuze muri izi politiki hasabwa gushyiraho uburyo bw’ubuhuza n’ubwunzi mbere yo gutanga ikirego mu manza zirebana n’umuryango, umurimo, ubutegetsi, ubucuruzi n’izindi manza zose z’imbonezamubano.

Kugeza ubu u Rwanda rukoresha itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryo ryo ku wa 30 Kanama 2018 rigizwe n’ingingo 335.

Umuti ku bucucike mu magereza

Guverinoma y’u Rwanda yasabye ko hashyirwaho umurongo unoze w’inzira zo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko, zishingiye ku bushakashatsi, zishimangira kandi zubakiye ku ndangagaciro nyarwanda.

CG Marizamunda yavuze ko gushyira mu bikorwa izi politiki zombi zatangijwe bizagabanya amakimbirane kandi uko ibibazo bigera mu nkiko bikagabanyuka ari nako n’umubare w’ubucucike mu magereza ugabanyuka.

Ati “Bisobanurwa ko umubare w’abagezwa mu nkiko nugabanyuka n’abazakomeza inzira zose zo kugera bafunzwe uzagabanyuka. Ariko harimo n’ibindi bihano biteganywa nk’igihano cy’imirimo y’inyungu rusange kizazamo n’ubu kiri gutegurwa ngo gitangire gukurikizwa. Hari ibyaha bimwe bitazaba ngombwa gufungwa ahubwo hakabaho no kujyanwa mu mirimo nsimburagifungo.”

Minisitiri Ugirashebuja yagaragaje ko muri politiki y’ikurikiranacyaha harimo na gahunda yo gukurikirana umuntu ufunze kugeza asubiye muri sosiyete aho harebwa impinduka nyuma yo kugororwa.

Mu itegeko rishya rya RCS harimo ko abavuye imbere y’amategeko bakwiye kuva mu magororero barahindutse bakubahiriza amategeko.

Intego rusange y’iyi Politiki ni ugutanga imirongo ngenderwaho mu ishyirwaho ry’uburyo bwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko bukora neza, bugerwaho na bose kandi buhuriza hamwe ibikorwa byabwo mu buryo bugezweho, bushingiye ku muco no ku ndangagaciro z’abanyarwanda no ku ntego z’igihugu kandi bukorana n’inkiko.

Umunyamabanga Mukuru w’Urukiko rw’Ikirenga Beth Murora, yavuze ko kugeza ubu ubuhuza buri mu bice bibiri kandi buri gutanga umusaruro.

Yavuze ko hazashyirwaho ahantu hazakorerwa n’abazagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’izi politiki zitezweho ubutabera bwunga by’umwihariko ahahoze hakorera inkiko.

Ntabwo ibi bazakorwa n’abanyamategeko gusa kuko hari uburyo bwo kunoza neza ishyirwa mu bikorwa ku buryo ab’ingeri zinyuranye bisanga mu murongo wo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko. Abo barimo abanyamadini n’abandi.
igihe.com

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button