Andi Makuru

DRC: Abaturage batatu bapfuye mu gutera no gutwika imodoka za MONUSCO

Abaturage batatu bapfuye mu gitero cyibasiye uruhererekane rw’imodoka z’ingabo za ONU kuwa kabiri nimugoroba ahitwa Munigi muri 7Km mu majyaruguru uvuye i Goma.

Ingabo za MONUSCO zatangaje ko aba baturage bateze uruhererekane rw’imodoka za MONUSCO zari zivuye i Kiwanja “bashyize amabuye manini”mu muhanda ubwo izi modoka zariho zerekeza i Goma, bagatwika enye muri zo.

Iryo tangazo rivuga ko aba baturage batangiye kwigabiza izi modoka “bazisahura” abasirikare ba MONUSCO nabo bagerageza kuzirinda, “muri uko gushyamirana” hapfuye abaturage batatu.

Bamwe mu babonye ibyabaye bavuga ko abasirikare ba MONUSCO barashe amasasu nyayo kuri aba baturage bariho basahura ibiri muri izo modoka.

MONUSCO ivuga ko izo modoka zari zashyiriye ubufasha abantu bavuye mu byabo kubera imirwano zigarutse i Goma.

Abaturage muri aka gace bamaze iminsi bigaragambya bamagana ingabo z’ibihugu by’akarere ka Africa y’Iburasirazuba (EACRF), hamwe n’ingabo za MONUSCO, zose bashinja kunanirwa kugarura amahoro.

Imyigaragambyo mu mujyi wa Goma yabayemo ibikorwa byo gusenya no gusahura byaguyemo abantu nibura babiri. Umutwe wa M23 uvuga ko ibi byibasiye ibikorwa by’Abatutsi b’Abanyecongo.

MONUSCO yatangaje ko iperereza izakorana n’abategetsi ba DRC ari ryo “rizerekana ibyabaye kuri izi mfu zibabaje”.

BBC

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 2

  1. I got this web site from my friend who informed me regarding this web site and at the moment this
    time I am browsing this site and reading very informative posts at this place.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button