Andi Makuru

COVID-19: Imibare iragaragaza kudohoka kw’Abanyarwanda mu kwirinda

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko umubare w’abarenga ku ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 ukomeje kwiyongera, ibintu igaragaza nk’ibigaragaza kudohoka mu kwirinda kandi bishobora kugira uruhare mu gukwirakwiza ubwabdu bushya.
Imibare yatangajwe kuri iki Cyumweru igaragaza ko mu byumweru bibiri gusa, hari abantu hafi 60 000 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Abo kandi ni abafashwe, hari n’abatamenyekana.
Ibyo bigahuza n’inama y’abaminisitiri yo ku wa 29 Nyakanga 2020, iheruka gusaba abanyarwanda “kutirara na gato, ahubwo bakongera imbaraga mu kubahiriza amabwiriza yokwirinda icyorezo cya Covid-19. Abantu bose barasabwa kugabanya ingendo zitari ngombwa, harimo no kugabanya gusurana mu miryango igihe bidakenewe.”
Mu kiganiro kuri RBA, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase, yavuze ko mu byumweru bibiri bishize hari abantu bagiye bafatwa batubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, bagafatwa bagahanwa.
shyaka2.jpg
Yagize ati “Hari abagiye bagaragara haba ku manywa, haba ku gicamunsi, ugasanga batambaye udupfukamunwa, iyo uteranyije ibyumweru bibiri gusa, mu gihugu cyacu usanga ari abantu 27 000. Iyo urebye abatahaga nyuma y’amasaha, abatubahirije isaha ya saa tatu z’ijoro, mu byumweru bibiri gusa barasaga 23000.”
“Iyo urebye utubari, abagiye bafatwa bari mu tubari, murabizi ko utubari dufunzwe, utubari tutemewe, usanga hirya no hino muri quartier abantu baragiye bitwikira ijoro bakagira utubari kubera ko bavuga bati ‘burije ntawe uri butubone’, abo twagiye dufatira mu tubari hirya no hino mu gihugu barasaga 6000. Utubari twonyine muri iki gihe cy’iminsi 15 gusa twagiye dufunga, utubari tutemewe, utwo twagiye dufunga turakabakaba 1700.”
Yavuze ko uretse abantu, hari imodoka na moto byafashwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri byagiye bifatwa muri icyo gihe bisaga 2000.
Yakomeje ati “Hari n’aho byagiye bivugwa bati ibyo bintu byose ko bikorerwa hariya hasi, kubera iki abantu batabimenya, kubera iki abaturage batabivuga, kubera iki abayobozi begereye abaturage baba batatunze agatoki? Nabyo twarabikurikiranye, muri abo twafashe twasanze harimo n’abayobozi bagera kuri 20 basagaho gatoya, bo munzego z’umudugudu n’amasibo.”
“Bo byahitaga biba nk’ako kanya nabo barabizi, igihano nta kindi iyo wakoze amakosa nk’ayo muri iki gihe, ubwo uba wateshutse ku nshingano bikomeye, ubwo urasezera, bava muri iyo mirimo ariko bagahanwa nk’abandi baturage.
Mu buryo uduce turutana muri ayo makosa, Intara y’Amajyepfo niyo iza imbere, hagakurikiraho Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru, Iburasirazuba, Umujyi wa Kigali ukaza inyuma n’ubwo bikekwako ari ukubera ko ufite uturere duke.
Prof Shyaka avuga ko bigaragara ko abaturage benshi badohotse ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, kandi “tudafashe ibyemezo bikarishye ntabwo iki cyorezo twakivaruka.”
Yavuze ko Abanyarwanda bakwiye guhagurukira abatubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, cyane ko muri iyi minsi u Rwanda ruhagaze neza mu kwirinda COVID-19 ndetse tutangwaho urugero ku Isi.
Yakomeje nati “Ntabwo iyo sura dushaka kuyitakaza, cyane cyane ko tugiye gufungura ingendo, ubukungu bwacu butere imbere, abacuruza bacuruze, ibikorwa by’ubukungu byongere bizamuke, ariko nitujenjeka tukarangara, iki cyorezo kizazamuka. Aba bantu ntabwo bazaza, ubukungu ntabwo buzakora, ubukene buzatwugariza, ni ukuvuga ngo buri wese afite inyungu ko twongera imbaraga mu kwirinda.”
“Ababusanya n’izo ngamba baradutobera ku mpamvu ebyiri: baradutobera kubera ko ya sura ishobora kononekara, baradutobera kubera ko na cya cyorezo gishobora kuza kikiyongera, bigatuma tugira ibibazo.”
Kuri uyu wa Gatandatu Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 20 banduye Coronavirus mu bipimo 5862 byafashwe kuri uyu wa 1 Kanama 2020, mu gihe 13 bayikize basezererwa mu bitaro.
Umubare w’abamaze kwandura Coronavirus kuva umurwayi wa mbere agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020 bamaze kuba 2042 barimo 1119 bakize.

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button