Minisitiri w’Ubutabera Dr Ugirashebuja yijeje Abahesha b’Inkiko gufatanya mu gukemura ibibazo bagaragaza
Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa nkuru ya Leta yijeje Abahesha b’Inkiko ubufasha mu rugendo rwo gushaka impinduka zizakemura ibibazo bafite mu mwuga wabo wo kurangiza Imanza birimo iteka rigena ibiciro by’ibihembo ku mirimo yabo, imikoranire n’Inzego zitandukanye ndetse n’icyifuzo cy’uko imirimo y’Abanoteri nayo yakongerwa mu bubasha bw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga.
Iteka rya Minisitiri rigena igihembo cy’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga rikoreshwa mu Rwanda kugeza ubu ni iryo mu 2017.
Riteganya ko igihembo cy’umuhesha w’inkiko w’umwuga ufashije abantu kwemeza inyandiko y’irangizwa ry’urubanza hagati yabo ku neza ari 20.000 Frw yishyurwa n’uwamusabye serivisi.
Rigaragaza ko igihembo cyo kwishyuza umwenda ku gahato, binyuze mu cyamunara gikorwa hashingiwe ku nshingano ishingiye ku masezerano, ku mategeko cyangwa ku cyemezo cy’urukiko, icy’ubuyobozi cyangwa indi nyandikompesha, kingana na 5% y’agaciro k’ibyishyuzwa.
Igihembo cy’umuhesha w’inkiko w’umwuga ukoze igikorwa kitagaragaza agaciro harangizwa ku gahato icyemezo cy’urukiko cyangwa inyandikompesha, ntikirenza amafaranga y’u Rwanda miliyoni 1 Frw.
Me Niyonkuru Jean Aimé yagaragarije Minisiteri ko kuva iri teka rigena ibihembo ryasohoka, hari impinduka nyinshi zabayeho mu gaciro k’ibintu bitandukanye bityo ko rikwiye guhindurwa rikajyanishwa n’igihe.
Yakomeje ati “Itegeko riteganya ko ubona 5% by’ibyo wagarurije umuturage, ubu hari ibintu turi kwiga bijyanye n’ubuhuza, kandi twebwe ntitwakirirwa tubujyamo kuko uba uzi ko nutagera ku cyamunara utabona ya 5%. Dukoze tuzi ko urubanza nirurangira uri bubone igihembo natwe twabwitabira. Rero iryo teka rihindutse ryadufasha cyane.”
Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda igaragaza ko mu manza 8100 Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bakiriye mu 2022 barangije imanza zirenga 3000, zigize 41%.
Abahesha b’Inkiko batari ab’umwuga nk’abayobozi b’imirenge barangije 2485 mu manza 3691, ab’utugari bakiriye imanza 1368 barangiza 814 bigize 60% mu gihe abo ku rwego rw’uturere n’abunganira abandi mu butabera (MAJ) barangije izigize 91%.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yasabye ko abahesha b’inkiko b’umwuga bakwiye gushyiramo imbaraga kugira ngo batange umusanzu mu kurangiza imanza.
Ati “Urubanza ruciwe ntirurangizwe ntacyo biba bimaze.”
Yabasabye ko niba bifuza koko ko iteka rya Minisitiri rigena ibihembo by’abahesha b’inkiko b’umwuga rihinduka bakwiye kwicara bakagaragaza ishingiro ry’izo mpinzuka n’icyo irihari rishobora kubangamira.
Ati “Nk’uko nyuma y’imyaka 10 abantu baba bagomba gusubiramo bakareba ibyakigwaho, mwanabisaba mukabisaba mwagize inyigo nziza. Icya mbere ni ukujya mu mibare mukagaragaza ko ibyo biciro bitajyanye n’uyu munsi, kwerekana ko igihe byajyagaho n’agaciro k’ibyo mwarangizaga byagiye byiyongera.”
Yakomeje ati “Tugomba gusobanura neza ibigomba guhinduka. Muzatugezeho inyandiko isobanura neza impamvu ku buryo natwe tuzayirebaho.”
Mu gihe cy’imyaka 20 Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga rumaze rwagiye rukura ku buryo rugeze ku banyamuryango 474 bavuye ku batarenze 10 barutangije.
Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga rwagaragaje icyerekezo rufite nko gukomeza gahunda yo kuvuza abanyamuryango babo bose bakagira ubwishingizi bwo kwivuza, gukorana n’ishuri ry’Abanyamategeko rya ILPD, gutegura amahugurwa y’abahesha b’inkiko b’umwuga n’ibindi.
Basabye guhabwa ubwunganizi mu kwiga mu Ishuri ry’Amategeko rya ILPD, kwemererwa gukora umurimo w’ubunoteri no kunoza ibibazo bikigaragara mu ikoranabuhanga rya IECMS ryifashishwa mu kurangiza Imanza binyuze mu ikoranabuhanga.
Dr Ugirashebuja yijeje Abahesha b’Inkiko b’Umwuga ko Minisiteri y’Ubutabera izakomeza kubaba hafi ndetse ku birebana n’ubunoteri agaragaza ko hakwiye kongera gukorwa inyigo ku buryo bashobora kuba bakwimererwa.
Minisitiri Ugirashebuja yagaragaje ko kandi hari uburyo Leta iri guteganya yajya yishyurira abatishoboye amafaranga bishyuzwaga mu gihe cyo kurangiza imanza kuko hari aho bikunze kugaragaza ko na yo ari imbogamizi.
Loved the wit in this article! For more on this, click here: DISCOVER MORE. Keen to hear everyone’s views!
buy priligy reddit Unadjusted effect of PIK3CA genotype on invasive disease free survival IDFS, distant disease free survival DDFS, and overall survival OS by study and for all pooled data by data set
When at least 1 follicle greater than or equal to 18 millimeter mm and 2 follicles 16 mm in diameter develop, 250 microgram mcg of recombinant human chorionic gonadotrophin r- hCG will be administered priligy generika dapoxetine 60mg
cytotec rectal vytorin revi pharma srl Only a quarter of the people who consumed the most illegal content said they would stop if they thought they might be sued, and one in five said they would stop if they received a letter from their internet service provider ISP telling them that their account had been used for copyright infringement