Mukuralinda yaciye imigani iganisha ku kwitega intambara iva kuri DRC.
![](https://ahabona.com/wp-content/uploads/2023/11/Alain-Mukuralinda-780x470.jpg)
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yashimangiye ko amagambo Perezida Tshisekedi wa RDC aherutse gutangaza, yerekana neza umugambi we, aho yeruye ko yiteguye intambara ndetse ko afite n’ibikoresho byo kuyirwana.
Mu kiganiro Tshisekedi yagiranye na France 24 hamwe na RFI cyasohotse ku wa 16 Ugushyingo 2023, yahamije ko nyuma y’aho Umuryango Mpuzamahanga wanze gufatira u Rwanda ibihano, kandi ngo ari rwo nyirabayazana w’umutekano muke muri Congo, ibibazo bizakemuka binyuze mu ntambara.
Yabwiye abanyamakuru ati “Twe turavuga ngo nyuma y’inshuro nyinshi twasabye umuryango mpuzamahanga ngo ufatire u Rwanda ibihano, nibitinda tuzirindira umutekano ubwacu, tuzakoresha uburyo bwacu kugira ngo twirwaneho, turinde abaturage bacu.”
Umunyamakuru yagize amatsiko yo kumenya niba hazifashishwa intwaro, Tshisekedi atazuyaje arasubiza ati “None uratekereza ubundi buryo wakoresha ari ubuhe butari intwaro?”
Mukuralinda yifashishije imigani ya Kinyarwanda, harimo uvuga ngo “Imfubyi yumvira mu rusaku” n’undi uvuga ngo “Ukubita umwana ntumubwiriza kurira”. Yabishimangiye akoresheje undi ugira uti “abwirwa benshi, akumva beneyo”.
Ati “Niba Perezida w’igihugu ajya hariya akavuga ati twareze u Rwanda, twaruvuze ahantu hose, tubwira umuryango mpuzamahanga, none wanze no gufata ibihano, ati none kajugujugu zacu, ubu ni muryerye zarakozwe, ni nshya zirahari.
“Indege z’intambara zarakozwe ni nshya zirahari, abacanshuro barahari, batoza ingabo za Congo ngo ariko batarwana […] bati ariko twumvise ko mugiye kuzana za drones, ati mufite amakuru ariko mwayumvise nabi ati ahubwo zirahari, bati zirasa, ati zirahari zirasa.”
Mukuralinda yakomeje avuga ko Tshisekedi yavuze ko nyuma y’ibyo byose, igisigaye ari ukwirwanaho, haba mbere y’amatora, mu matora na nyuma yayo.
Ati “Uwumva yumve, ni yo mpamvu nababwiye iriya migani. Nta mpamvu y’uko Ingabo z’u Rwanda zitakomeza kuba maso.”
Muri icyo kiganiro, Tshisekedi yavuze ko igihugu cye cyiyambaje abacanshuro babarirwa mu gihumbi bari gufasha ingabo ze, kandi ko afite n’abarwanyi bo mu mutwe wa Wazalendo bakomeje intambara.
Ati “Ni ubutwari, ni yo mpamvu FARDC ibafasha. Ntabwo mbihisha kuko si icyaha bakora, ni ukurwanira igihugu bafite impamvu n’umuhate.”
Wazalendo ni ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR, yemeye kurwana ku ruhande rwa leta ihangana na M23.
Mukuralinda asobanura ko u Rwanda rudashobora kubona ibyo byose no kumva amagambo ya Tshisekedi ngo rubirebere ahubwo ko rugomba gukomeza kuba maso.
Yashimangiye ko icyo rushyize imbere ari amahoro, ko icyo rwifuza atari intambara.
Ati “Intambara yaba itaba, u Rwanda rwo ruriteguye. Rwiteguye kujya mu nzira y’amahoro, ni nayo rushyira imbere, mu nzira y’ibiganiro, gufasha RDC niba ibyifuza gukemura kiriya kibazo bikorewe mu rwego rw’akarere.”
“Ntabwo u Rwanda ruzigera rwibeshya na gato, rurangara na gato, ngo rureke kurinda umutekano n’ubusugire bw’inkiko z’igihugu.”
Igihe
I’m not sure why but this blog is loading extremely slow
for me. Is anyone else having this issue or is it a issue on my end?
I’ll check back later on and see if the problem still exists.
The advantage of gift card redemptions is that the
minimum threshold to redeem them is usually reduced than money prizes.
Also visit my website: 파워볼
Games that have a hom edge greater than 5% are thought of losses and must be avoided.
my web page; Addie
This ensures a protected and legal method involving you
and the operator.
my web blog: check here
Some online casinos even have progressive table games exactly where a linked jackpot
can spend out millions.
Also visit my page :: read more
Catering for each newbies and advanced, you will come across a lot of fun and excitement.
Also visit my hommepage :: check here
The service presents a hugely generous set of welcome bonuses that are a maatch for anny
othrr crypto casino competitor.
My site … 카지노친구
The social casino makes it possible for you to play through a desktop web page or with its Apple and Android apps.
Here is my web-site … Werner
A mootivating discussion iis definitely worth comment.
I do believe that you ought to publish more info about this subject matter, it might not
be a taboo matter but genberally people do not talk about such subjects.
To the next! Best wishes!!