Andi Makuru

Bugesera: Ikibazo cy’abana bicuruza bazwi nka Sunika Simbabara cyateye Mayor impagarara

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwatangaje ko bugiye kugenzura ikibazo cy’abana bari hagati y’imyaka 12-16 bishoye mu mwuga w’uburaya biyise ‘sunika simbabara’, bwasanga koko abo bana bahari bukabaganiriza ababasambanya nabo bagakurikiranwa.

Ibi byatangajwe mu ntangiriro z’iki Cyumweru ubwo ubuyobozi bw’Akarere bwagiranaga ikiganiro n’itagazamakuru, cyibanze ku gusobanura icyumweru cyahariwe ubutaka, hanagarutswe kandi ku buzima rusange bw’Akarere ka Bugesera.

Muri iki kiganiro umwe mu banyamakuru bari bacyitabiriye yabajije ubuyobozi bw’Akarere icyo bwenda gukora ku kibazo cy’abana bari hagati y’imyaka 12 na 16 bakora umwuga w’uburaya biyise ‘sunika simbabara’.

Aba bana bagaragara mu Murenge wa Rilima mu Kagari ka Kaneza muri santere ya Riziyeri. Bagaragara kandi mu Murenge wa Gashora, uyu munyamakuru yagaragaje ko inshuro nyinshi yagiye ajya gutarayo inkuru agakubitana nabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko abo bana atari abazi, gusa yemeza ko bagiye gushingira kuri ayo makuru bakabakurikirana ku buryo bareka uwo mwuga, ababana n’ababyeyi babo nabo bagahabwa inyigisho.

Ati “Ni ukubikurikirana tukareba aho biri tukareba icyakorwa kugira ngo bihagarare, sinzi ko babikora baba mu nzu zabo bwite, sinzi ko babikora baba mu muryango ariko umwana w’imyaka 12 ntabwo numva yemerewe kugira inzu ye ngo yibane, ubwo turaza gushingira kuri ayo makuru tubikemure.”

Meya Mutabazi yavuze ko abakora uyu mwuga babana n’ababyeyi, ubuyobozi buzegera abo babyeyi bigakemuka kuko ngo baba babacuruza kandi ntibyemewe.

Ati “Ubundi n’uburaya si umuco mwiza ariko noneho kuba byakorwa n’abana batari bageza imyaka biba bibabaje, biba bibaye inshuro ebyiri; harimo uburaya ariko harimo no gusambanya umwana. Icyo gihe uwahaje ntabwo abarwa nk’uwagiye mu buraya aba yasambanyije umwana, turafatanya ayo makuru tukayashingiraho abagabo bajyayo bakabihanirwa.”

Uyu muyobozi yavuze ko akenshi abana bava mu muryango wabo bagahitamo kujya kuba ku muhanda kuko ariho baba babona heza kuruta iwabo mu ngo, yavuze ko abenshi impamvu zituma bava iwabo harimo amakimbirane yo mu miryango n’ibindi bibazo bitandukanye asaba ababyeyi kubana neza bakirinda amakimbirane n’izindi ngeso mbi.

Igihe

Inkuru bijyanye

Igitekerezo kimwe

  1. Excellent blog! Do you have any tips and hints for aspiring writers?

    I’m planning to start my own website soon but I’m a little lost
    on everything. Would you suggest starting with a free
    platform like WordPress or go for a paid option? There are so many options out there that I’m completely confused ..
    Any recommendations? Many thanks!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button